00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imigogo ibiri y’abami b’u Rwanda iri gukorwaho ubushakashatsi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 27 January 2021 saa 07:48
Yasuwe :

Mu ngoro ndangamurage iherereye i Huye, haruhukiye imigogo ibiri y’abami bayoboye u Rwanda, Cyilima II Rujugira watanze mu 1708 na Kigeli IV Rwabugiri watanze mu 1895.

Ntabwo muri iyo ngoro ariho abo bami batabarijwe ahubwo imigogo yabo ihari ngo ikorweho ubushakashatsi buzafasha abahanga kumenya byimbitse amateka y’u Rwanda.

Uruhererekane nyemvugo rugaragaza ko Cyilima II Rujugira yatanze nyuma yo
gutegeka u Rwanda kuva mu 1675 kugeza mu 1708. Mu migenzo ya cyami, abami bitwa ba Cyilima bagombaga gutabarizwa (gushyingurwa) n’abami bitwa ba Mutara.

Cyilima amaze gutanga, umugogo we wasizwe imiti ituma udashanguka, ubikwa mu rugo rwe rwari ruherereye i Kayumbu muri Kamonyi. Umwami witwa Mutara wagombaga gutabariza Cyilima ni Rwogera wategetse u Rwanda hagati ya 1830 na 1853. Ntabwo byakozwe kuko Rwogera yatanze atunguranye. Byabaye ngombwa ko bategereza undi mwami uzima ingoma yitwa Mutara, umugogo wa Cyilima ukomeza kubikwa.

Umwami wagombaga gutabariza Cyilima Rujugira ni Mutara III Rudahigwa mu 1931, icyakora yimye mu bihe bibi u Rwanda rwari rwarinjiriwe n’abakoloni ndetse ni nabo bamwimitse bitandukanye n’imigenzo y’ubwiru.

Igitabo ’Ibitaramo ku mateka y’u Rwanda’ cya Zephrin Kagiraneza kivuga ko abiru aribo bafashe umwanzuro wo gutabariza Cyilima Rujugira, bikorwa rwihishwa mu 1931 i Gaseke (Rutobwe: Ubu ni mu murenge wa Kayumbu mu karere ka Kamonyi).

Umwami Kigeli IV Rwabugiri we yiciwe mu Bunyabungo (muri Congo) mu gitero yari yahagabye, umugogo we uzanwa mu Rwanda atabarizwa i Rutare mu karere ka Gicumbi, ahari imisezero y’abami.

Imigogo yabo iri gukorwaho ubushakashatsi

Igitabo cya Kagiraneza kivuga ko umugogo wa Cyilima Rujugira wataburuwe mu mwaka wa 1969 kugira ngo ukorerweho ubushakashatsi. Muri icyo gihe ni nabwo hataburuwe uwa Nyirayuhi Kanjogera, nyina w’umwami Yuhi V Musinga. Kanjogera yapfuye mu 1933.

Mu musezero (imva) wa Cyilima, hakuwemo ibindi bikoresho byo mu gihe cye birimo nk’amacumu, amasaro, imitako, utubindi n’ibindi.

Ubushakashatsi bwakorewe kuri ibyo bikoresho byasanzwe mu mva ye, bwagaragaje ko mu gihe yari akiri umwami amasaro n’indi mitako byakorerwaga i Burayi cyangwa mu Buhinde, byageraga mu Rwanda binyuze mu nyanja y’Abahinde.

Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu yavuze ko nta gitangaza kirimo kuba mu mva ya Cyilima Rujugira barasanzemo amasaro, kuko imyenda n’imitako nk’amasaro byaje mu Rwanda ku ngoma ya Yuhi III Mazimpaka (1642-1675), ari we se wa Rujugira.

Umushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda, Maurice Mugabowagahunde, yavuze ko n’umugogo wa Kigeli IV Rwabugiri uri mu ngoro y’umurage i Huye, aho uri gukorerwaho ubushakashatsi.

Kugeza ubu abemererwa kugera aho iyo migogo ibitse, ni abashakashatsi babiherewe uburenganzira gusa, abasura ingoro ndangamurage ntabwo babyemerewe.

Ati “Keretse uri umushakashatsi naho umushyitsi ntiwawubona. Icyo wabona ni ibindi bikoresho byari biri kumwe na we, ariko turacyari mu bushakashatsi ariko duteganya ko ubushakashatsi niburangira uzongera ugatabarizwa.”

Mugabowagahunde yavuze ko umugogo wa Cyilima ukimara gutabururwa, wajyanywe mu Bubiligi muri laboratwari zifite ubushobozi bwo gupima ibya kera, zigaragaza ko yabayeho imyaka igera ku ijana mbere y’iyo uruhererekane nyemvugo nyarwanda ruvuga ko yatangiyeho.

Yagize ati “Amagufa ye yagiye mu Bubiligi muri laboratwari bigaragaza ko n’igihe Mgr Alexis Kagame yagerageje gukora agaragaza igihe yapfiriye, laboratwari yo igaragaza ko ari vuba cyane. Yabayeho mu myaka ijana mbere y’iyo Kagame yandikaga. Ibyo bituma umenya neza igihe kurusha kugenekereza.”

Biramutse byemejwe neza, byaba bivuze ko umwami Cyilima Rujugira yabayeho mu myaka yo hagati ya 1500 na 1600.

Ibikoresho byasanzwe mu musezero (imva) wa Cyilima Rujugiro nabyo byakoreweho ubushakashatsi. Mugabowagahunde yavuze ko utubindi twasanzwemo, twapimwe bakagaragaza ko twari turimo inzoga zikoze mu buro.

Ibyo ashimangira ko bifite igisobanuro mu myemerere y’Abanyarwanda bo hambere.

Ati “Ibyo bigaragaraza imyemerere y’Abanyarwanda ko umwami adapfa, ko akomeza ubuzima akanywa.”

Mu mateka kandi bivugwa ko guhera ku bwa Yuhi III Mazimpaka, abami batari bemerewe kunywa urwagwa. Banywaga inzoga zikoze mu binyampeke.

Kuba barasanze mu tubindi twa Cyilima inzoga zikoze mu buro, Mugabowagahunde avuga ko bihuza n’ibyo amateka avuga.

Ubushakashatsi buracyakomeje, gusa Mugabowagahunde yavuze ko hakiri imbogamizi yo kubona abahanga bahagije bo gufasha muri ubwo bushakashatsi n’ibikoresho.

Ati “Ikibazo gihari turabura inzobere mu bushakashatsi ku bisigaramatongo (archeologists). Mu Rwanda dufite bake kandi nta laboratwari ikomeye ariko turi gusinyana n’Inzu ndangamurage yo mu Bubiligi Tervuren kugira ngo ubushakashatsi bwihute.”

Gahunda ihari ni uko imigogo y’abo bami nimara gukorerwaho ubushakashatsi, izongera gutabarizwa.

Umwami Rwabugiri (hagati) yatwaye u Rwanda hagati ya 1853 kugeza 1895

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .