Mu birori by’akataraboneka byabereye i Kabgayi tariki ya 01 Kamena 1952 byari byitabiriwe n’abakirisitu benshi, abapadiri bera, abayobozi b’amatorero ndetse n’abayobozi bakuru b’u Rwanda barimo n’Umwami Mutara III Rudahigwa, Musenyeri Aloys Bigirumwami yatangiye inshingano nk’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Nyundo nyuma yo kugirirwa icyizere n’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi muri icyo gihe, Papa Pius XII.
Ibirori byo kwimika Musenyeri Aloys Bigirumwami byamaze iminsi igera kuri itatu anabihererwamo n’Umwami Mutara III Rudahigwa impano y’imodoka. Nyuma y’iyimikwa rya Bigirumwami, Diyosezi ya Nyundo yahise ibona abasaga ibihumbi 20 batera umugongo ibyo kwambaza imandwa na Ryagombe bayoboka Yezu na Mariya.
Yavukiye mu Bakirisitu
Aloys Bigirumwami yavutse kuwa 22 Ukuboza 1904 avukira i Gisaka i Zaza ahita abatizwa kuri Noheli y’uwo mwaka kuko umubyeyi we Joseph Rukamba ari mu Banyarwanda ba mbere bayobotse iy’ubukirisitu i Zaza kuko yabatijwe mu 1903.
Ku myaka 10, Aloys Bigirumwami yatangiye amasomo muri Seminari Nto ya Kabgayi nyuma mu 1921 akomereza hafi aho n’ubundi muri Seminari Nkuru ya Kabgayi izwi nka Philosophicum abifashijwemo na Jean Joseph Hirth watangije Kiliziya Gatulika mu Rwanda.
Aloys Bigirumwami yimitswe ku bupadiri na Musenyeri Léon Paul Classe ku wa 26 Gicurasi 1929. Guhera uwo mwaka kandi yayoboye misiyoni (paruwase) zitandukanye zirimo iya Kabgayi, Murunda, Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu ya Kigali (Sainte Famille) ndetse n’iya Rulindo.
Impirimbanyi y’uburezi n’umuco nyarwanda
Mu gitabo ‘Musenyeri Bigirumwami Aloys ‘ cya Bushayija Bugabo Antoni, umwanditsi agaruka cyane ku mibereho ya Bigirumwami mu mashuri amutegurira kuba umupadiri, ubutwari yagize mu kurwanya amacakubiri yaganishaga u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’uruhare rukomeye yagize ngo habashe kubaho uburezi ku bana b’abakobwa amateka yari yarakunze kurenza ingohe.
Mu 1954, Musenyeri Bigirumwami yashinze akanyamakuru k’abana kitwa Hobe kamamaye cyane, kugira ngo bamenyere gusoma babone n’inkuru basoma mu Kinyarwanda.
Bigirumwami yananditse inyandiko zibanda ku muco n’imyemerere ya Kinyarwanda zirimo; Imigani miremire (1972), Imana y’abantu, abantu b’Imana, Imana mu bantu, abantu mu Mana (1979) ndetse n’Imihango, Imiziro n’imiziririzo mu Rwanda (1984).
Musenyeri Aloys Bigirumwami yagize uruhare mu iyubakwa ry’amashuri n’ibitaro bitandukanye.
Aloys Bigirumwami yatabarutse afite imyaka 81 ku wa 03 Kamena 1986 mu bitaro bya Ruhengeri azize indwara y’umutima ashyingurwa muri Katederali ya Nyundo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!