00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Impungenge ku bimenyetso ndangamurage bikomeje kwangizwa

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 24 July 2022 saa 07:43
Yasuwe :

Bimwe mu birango bihuza Abanyarwanda n’umuco wabo biri mu kaga gakomeye. Hari ingero nyinshi zibigaragaza zirimo kuba kirenge cya Ruganzu cyararimbuwe, Igiti cy’inyoni n’icy’Imana y’abagore bigatemwa, urutare rwa Ndaba rugacibwamo kabiri.

Itegeko rirengera ibisigaye ryaratowe, ariko hakenewe kwihutishwa amateka n’amabwiriza yo kurishyira mu bikorwa.

Abanyarwanda hirya no hino bishimira ibyiza iterambere ry’ibikorwaremezo ribazanira, gusa bagasaba ko ritakomeza kubambura ibirango by’amateka n’umuco wabo, kuko "umuco basangiye urabaranga ururimi rwabo rukabahuza".

Imana y’abagore ni igiti kinini cy’inturusu, cyari ku muhanda Karongi-Rubavu, muri metero nke uvuye ku Biro by’Akarere ka Karongi. Ni mu murenge wa Rubengera mu kagari ka Gacaca.

Pricille Mukantwari, umukecuru w’imyaka 90 wavukiye hafi y’aho iki giti cyari giherereye, avuga ko bakiri abana iki giti cyari cyarahiye uruhande rumwe bakajya bagitera amabuye, amakara akavunguka ari nacyo cyatumye hacukukamo umwobo munini biba kimwe mu byatumye kiba igiti kidasanzwe.

Ati “Cyatewe ababyeyi banjye ari abasore kandi bapfuye ari abasaza, reba nanjye ngize imyaka 90. Ndabyika kera tukiri utwana abagore babaga bananiwe kubyara barahageraga bagahita babyara. Ndi agakobwa cy’imyaka 10 cyari igiti kinini cy’inganza marumbo”.

Umunyabugeni ukomoka i Karongi, Birasa Bernard yagerageje kugishushanya, amanika ishusho yacyo kuri uyu muhanda.

Uyu munsi hitwa ku "Gitikinini" nubwo icyo giti kitagihari. Abavutse bakibona, bakagereranya ko cyaba cyari kimaze imyaka 150 kuko cyatewe n’Abadage b’abihaye Imana, bari mu butumwa bwo kwamamaza inkuru ya Yesu Kristo.

Umunsi Imana y’abagore itemwa

Tariki 23 Kanama 2017 nibwo iki giti cyatemwe. Hari amakuru avuga ko Abanyamahanga bakoze umuhanda wa Kivu Belt basabye Abanyarwanda gutema iki giti baranga kuko bumvaga ko ntawatema Imana y’Abagore ngo bimugwe amahoro.

Iki giti cyatemwe n’imashini ya sosiyete yakoze uyu muhanda. Abaturage bari bahujwe kureba uko igiti bubahaga gishyirwa hasi.

Uwo munsi bamwe mu bagore n’abakobwa batoraguye amabango n’amababi y’iki giti barayajyana, dore ko na mbere bajyaga bahanyura bagashishuraho utubango bakatujyana.

Mukantwari ati "Twarababaye cyane, tuti Imana y’abagore nta muntu uyikoraho. Induru zaravuze abantu bose bagira agahinda, n’abo ku Mukura baje kureba, n’ab’i Congo-Nil baza kureba, hari abantu benshi cyane"

Iki giti kucyita Imana y’abagore byaturutse ku kuba abagore barahageraga bagafatwa n’ibise, babinjiza mu mwobo warimo bagahita babyara, nyamara byari byanze.

Mukantwari azi amazina y’abagore bahageze bagahita babyara kandi bari bavuye mu ngo zabo babuze ibise.

Muri iyo myaka, abagore babaga bagiye ku ivuriro i Rubengera bahagera bagafatwa n’ibise, babinjizaga mu mwobo munini wari muri iki giti, bagakingizaho umuce w’umusambi, hanyuma umubyeyi yamara kubyara, agasubira imuhira, impundu zikavuga mu muryango.

Nta gikozwe abato babura imvumburamatsiko

Abaturage bavuga ko ari ikibazo kinini kuba ibikorwaremezo biri gukuraho ibirango by’amateka y’Abanyarwanda, kuko ibyo birango bivumbura amatsiko y’abakiri bato babibona bagashaka gucukumbura amateka yabo.

Kagemana Naphtal, azi "Igiti cy’Imana y’Abagore" n’Urutare rwa Ndaba" mbere y’uko byangizwa n’iyagurwa ry’imihanda ya kaburimbo.

Avuga ko kuba ibirango by’amateka bivaho, bizarangira u Rwanda rusigaranye ibishyashya ariko bitavuga amateka y’u Rwanda bityo kwigira ku mateka bicike intege.

Ati "Ibyo bikorwaremezo hari uburyo byakagombye gukorwa, nk’urugero uyu muhanda wa Kivu Belt ugeze hariya i Congo-Nil (Rutsiro) hari ishusho ya Bikira Mariya, abaturage bavuze ko badashaka ko isenywa kuko ihamaze kinini bati natwe twavutse tuyisanga. Barabirwaje umuhanda unyura ku ruhande, ubu umuhanda ni mwiza n’iyo shusho irahari".

Kagemana avuga ko niba byarashobotse i Congo-Nil n’ahandi byari gushoboka, Imana y’abagore igasigara, urutare rwa Ndaba ntirucibwemo kabiri.

Ati "Ubutaha byaba byiza hagiye higwa uburyo, byabangikana, igikorwaremezo kikahaba n’ikimenyetso cy’amateka kikahaguma".

Bizakemurwa n’iteka riri gutegurwa

Mu mpamvu zituma ibimenyetso by’amateka y’u Rwanda bitabungabungwa mu gihe cyo kubaka ibikorwaremezo harimo ko rimwe na rimwe abubaka ibyo bikorwaremezo baba ari Abanyamahanga ntibabashe kumva agaciro n’isano icyo kirango cy’amateka gifitanye n’Abanyarwanda.

Kuri iki hiyongeraho no kuba bamwe mu bayobozi batumva neza akamaro ko kubungabunga ibimenyetso ndangamurage by’amateka y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Inteko y’Umuco Amb.Robert Masozera yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’ibirango by’umuco byangizwa n’iyubakwa ry’ibikorwaremezo nabo bakibonye, ndetse ko yemeranya n’abaturage basaba ko ibikorwaremezo bitakomeza guhungabanya ibimenyetso ndangamurage.

Avuga ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo muri 2016, u Rwanda rwatoye itegeko ryo kubungabunga ahantu ndangamurage, riteganya n’ibihano gusa ngo ishyirwamubikorwa ry’iri tegeko riracyahura n’imbogamizi y’uko hatarajyayo amateka n’amabwiriza arifasha gushyirwamubikorwa.

Ku bufatanye n’uturere n’Inteko y’Umuco, Minisiteri ifite umuco mu nshingano, iri gutegura Iteka rizaba ririmo urutonde rw’ahantu nyaburanga hose mu gihugu hagomba gusigasirwa.

Mu gihe iryo teka ritarasohoka, Inteko y’umuco ikora ubukangurambaga kugira ngo aho hantu abaturage bahubahe, icyakora ngo iyo hari igikorwaremezo kigiye kihangiza bikamenyekana mbere, Minisiteri ifite umuco munshingano irabihagarika.

Ati "Leta iyo igiye gushyira igikorwaremezo ahantu nyaburanga tukabimenya Minisitiri ufite umuco munshingano arabihagarika, twagiye tubikora hamwe na hamwe, ariko ikizakemura iki kibazo mu buryo burambye, ni itegeko n’iteka ririshyira mu bikorwa".

Ubwo hakorwaga umuhanda wa Kivu Belt, Igiti cy'Imana y'Abagore cyaratemwe
Abantu babajwe n'itemwa ry'Imana y'abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .