00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abami 10 bashatse abagore benshi mu mateka y’u Rwanda

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 16 July 2022 saa 09:35
Yasuwe :

Mu bami 28 batwaye u Rwanda mu myaka isaga 870 (1091-1960), ingoma ya cyami yamaze igasimburwa na Repubulika, hari abagize amateka yo kuba barashatse umugore urenze umwe ku mpamvu zo kubakunda cyangwa iza politiki.

Ikizwi neza ni uko urushako rw’Abami b’u Rwanda rwagengwa n’Abiru bifashishije indagu. Hari igihe umwami yashakaga abagore benshi bo guhishira umugore w’ingabwa ari na we watangwaga n’indagu nk’uzavamo umugabekazi uzabyarira u Rwanda umwami ngo hato atamenyekana hakiri kare.

Umwami Yuhi V Musinga

Umwami Yuhi V Musinga, yatwaye u Rwanda kuva mu wa 1896 kugeza mu wa 1931. Ni we mwami waciye agahigo ko gushaka abagore benshi kurusha abandi bami bamubanjirije ndetse n’abatwaye u Rwanda muri rusange, aho yashatse abagore 21 bakabyarana abana 43.

Benshi mu bagore Musinga yashatse bakomokaga mu muryango mugari w’Abega aho yibanze cyane kuri babyara be bakomoka kwa basaza ba nyina Kanjogera.

Umwami Kigeli IV Rwabugili

Umwami Kigeli IV Rwabugili, ni mwene Rwogera rwa Gahindiro na Murorunkwere wa Nzirumbanje. Yatwaye u Rwanda kuva mu 1853 kugeza muri 895. Ni umwe mu bami baciye agahigo ko gushaka abagore benshi, aho yayingayingaga umuhungu we Musinga.

Yashatse abagore 20 babyarana abana 17. Abagore be yari yaragabanyijemo ibyiciro ashingiye ku cyubahiro bahabwaga ibwami barimo amatsinda atatu ari yo Amagaju, Abaterambabazi, Abatahanashyaka, Abakina n’Inyamibwa.

Nubwo amateka adutekerereza ko Rwabugili yagiraga imico yo gukunda abagore ariko na none adutekerereza ko mu cyamuteye gushaka abagore benshi ari uko yari afite ingoro nyinshi mu gihugu, byatumye ashaka abagore benshi bo kuzibamo no kuzikenura banacunga imitungo yazibagamo n’abagaragu.

Mu bami 28 batwaye u Rwanda bagize ingoro 120, nyamara umwami Rwabugili yari yihariye 38 ari umwe.

Hari aho amateka atugaragariza ko nubwo yari afite abagore basaga 20, hari abagera ku 10 atigeze abyarana na bo, kubera kubura umwanya wo gusabana nabo kuko kenshi na kenshi yabaga yibereye mu mahanga yagabyeyo ibitero.

Umwami Yuhi II Mazimpaka

Umwami Yuhi III Mazimpaka ni mwene Gisanura cya Nyamuheshera na Nyamarembo ya Majinya, yatwaye u Rwanda ahasaga mu wa 1642 kugeza mu wa 1675.

Ni umwami wa 18 mu bami 28 batwaye u Rwanda. Inkuru yamamaye mu Rwanda kugeza n’aho abakiri bato babihindura iciro ry’imigani, ni iy’uko Mazimpaka yakundaga abagore bikomeye kandi akagira ifuhe ryinshi.

Aho yagiye agerageza kwica abahungu be abaziza kuba abasanganye na ba mukase, agakeka ko hari ibindi baganira byerekeranye no kuryamana. Mu bana be bazize ifuhe rya se harimo uwitwa Musigwa wahushijwe n’icumu rya se ubwo yamusanganaga n’umugore we muto akamutera icumu Musigwa akaryizibukira rigahitana uwo mugore we, ari na ho yakurijeho guhimba igisigo yise ‘Singikunda ukundi’.

Hari na Rujugira wishe imfizi ya Mazimpaka ubwo yamubuzaga gutambuka aho yari avuye mu rugo rw’umwe mu bagore ba se, ahubwo ikivuga, ahitamo kuyica kugira ngo se Mazimpaka ahamusange amwice. Nubwo amateka atagaragaza umubare Mazimpaka yashatse ariko agaragaza ko yashatse abagore benshi, abazwi barimo Kirongoro, Kiranga na Kihunde n’abandi babyaranye abana b’abahungu 14.

Umwami Gihanga I Ngomijana

Umwami w’u Rwanda Gihanga I Ngomijana ni mwene Kazi ka Kizira na Nyirarukangaga rwa Nyamigezi, ni umwami watwaye u Rwanda ahasaga mu wa 1091 kugeza mu wa 1124, akaba ari na we wabimburiye abandi mu gutwara u Rwanda.

Yaciye agahigo katigeze kagerwaho n’uwo ari we wese ko kuba ari we wahanze u Rwanda, agakura umuryango we w’Abanyiginya mu busembere barimo mu ngoma y’u Rweya rw’u Mubali bari bamazemo imyaka iyingayinga 400 (700-1091).

Amateka agaragaza ko yashatse abagore bane babyarana abana icyenda.

Urushako rwa Gihanga rutandukanye n’urw’abandi bami bazwi ko bashatse abagore benshi, aho we yashatse abagore benshi kubera impamvu za politiki.

Gihanga yasanze imiryango y’Abasinga n’Abazigaba yironda mu miryango yabo nta n’umwe ushobora kujya gushaka mu wundi muryango nuko yadukana ikintu kitari gisanzwe mu bihugu by’Abasangwabutaka cyo gushaka abagore bane badasangiye inkomoko na we.

Gihanga yashatse Nyirampirangwe wa Rwamba akaba umwenengwekazi wo mu Bungwe, ashaka Nyangobero wa Ngabo akaba umushikazi wo mu Bunyabungo, anashaka Nyamususa wa Jeni w’umusingakazi na Nyirampingiye na we w’umusingakazi bo mu Budaha n’u Bwishaza.

Uku gushaka abagore benshi kandi badahuje inkomoko, byari bigamije kurushaho kwiyegereza Abasangwabutaka (Abasinga, Abazigaba n’imiryango ibakomokaho) kugira ngo guhuza na bo bizorohe. Ariko kandi byanakabuye ikintu gikomeye mu mateka y’u Rwanda, kuko gushaka mu bo mudahuje ubwoko, byahise byinjira mu bigize imibereho n’imibanire y’Abanyarwanda.

Umwami Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I

Uyu ni mwene Mukobanya wa Rugwe na Nyabadaha ya Ngoga, yimye ingoma ahasaga mu wa 1411 kugeza mu wa 1444. Ni umwami wa 11 mu bami 28 batwaye u Rwanda.

Sekarongoro na we azwiho kuba yarashatse abagore benshi ariko amateka agaragaza babiri gusa barimo Matama ya Bigega na Shetsa bakundaga kwita Nyirahondi.

Ikindi azwiho n’uko yabyaye abana benshi cyane cyane abo yabyaranye na Shetsa, ari na ho umugani w’imyarumbo za Nyirahondi waturutse, babona umuntu ufite abana benshi bamuburiye uburyo, bakavuga ngo ’Bene naka ni imyarumbo za Nyirahondi".

Umwami Yuhi II Gahima

Umwami Yuhi II Gahima ni mwene Sekarongoro na Matama ya Bigega. Na we azwiho kuba yarashatse abagore benshi ariko amateka atugaragariza babiri gusa barimo Nyirangabo za Nyantabana na Nyankaka wa Samukende, aho babyaranye abana bagera ku munani.

Umwami Ruganzu II Ndoli

Umwami Ruganzu II Ndoli ni mwene Cyamatare cya Gahima na Nyabacuzi ba Kibogora, yimye ingoma ahasaga mu wa 1510 kugeza mu wa 1543. Ni umwami wa 14 mu bami batwaye u Rwanda.

Amateka yerekeana ko yashatse abagore babiri babyarana abana babiri bonyine. Abo bagore yashatse barimo Nyirakabogo babyaranye Semugeshi wamuzunguye ku ngoma na Nyiranzinge babyaranye Nyirantebe.

Umwami Cyilima II Rujugira

Umwami Cyilima II Rujugira, ni mwene Mazimpaka za Gisanura na Kirongoro cya Kagoro. Yatwaye u Rwanda ahasaga mu wa 1675 kugeza mu wa 1708. Ni umwami wa 19 mu bami 28 batwaye u Rwanda.

Cyilima Rujugira na we azwiho kuba yarashatse abagore benshi nubwo amateka agaragaza babiri barimo Kirongoro cya Kagoro na Rwesero rwa Muhoza.

Abagore bose Rujugira yashatse bazwiho kuba yarabyaye abana benshi kandi bakundanaga cyane ndetse ni bo baje guhabwa igisingizo kigira kiti: ‘’Abatangana bene Rujugira, ijana rizira imisago.’’

Umwami Kigeli III Ndabarasa

Umwami Kigeli III Ndabarasa, ni mwene Rujugira rwa Mazimpaka na Rwesero rwa Muhoza. Yatwaye u Rwanda ahasaga mu wa 1708 kugeza mu wa 1741.

Mu bagore Kigeli Ndabarasa yashatse harimo Nyitatamba rya Sesonga na Mandwa za Rutabana. Abagore bose Rujugira yashatse bazwiho kuba yarabyaye abana benshi, abazwi bakaba bagera kuri 14.

Umwami Yuhi IV Gahindiro

Umwami Yuhi IV Gahindiro, mwene Sentabyo bya Ndabarasa na Nyiratunga wa Rutabana, yatwaye u Rwanda ahasaga mu wa 1746 kugeza mu wa 1802, ni umwe mu bami bashyize imbaraga nyinshi mu murage w’u Rwanda, maze ararwubaka karahava!!!

Biri n’amahire kuko ingoma ye yamaze igihe kirekire kuruta izindi z’abamubanjirije n’abamuherutse, kuko yamaze imyaka isaga 56. Ni umwami wa 22 mu bami 28 batwaye u Rwanda.

Yuhi Gahindiro na we azwiho kuba yarashatse abagore benshi icyakora amateka atugaragariza umwe gusa ari we Nyiramongi wa Gaga wari nyina wa Rwogera wazunguye se Rwogera ku ngoma.

Abagore bose Rujugira yashatse bazwiho kuba yarabyaye abana benshi, abazwi bakaba bagera kuri 14.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .