Nyanza Twataramye ni igitaramo kimaze kuba ngarukamwaka kuva cyatangizwa mu 2014 nubwo mu myaka ibiri ishize kitabaye kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Iki gitaramo cyabaye ku nshuro ya munani, cyitabiriwe n’abahanzi barimo Intore Tuyisenge na Eric Senderi n’abayobozi barimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice; Depite Uwumuremyi Marie Claire; Abayobozi b’uturere umunani tugize Intara y’Amajyepfo; Umuyobozi w’Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert n’abandi.
Cyaranzwe n’imbyino n’indirimbo gakondo, umurishyo w’ingoma, imikino yitsa ku muco nyarwanda, umuhamirizo w’Intore, umutambagiro w’Inyambo, kuvugira inka, ibisakuzo n’ubundi buryo bwose bwo gutarama bya kinyarwanda hagamijwe kwibutsa abakuru n’abakiri bato uwo muco.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, atanga ikaze yavuze ko “ari ibyishimo kongera guteranira hamwe nyuma y’imyaka ibiri twari tumaze tutahahurira kubera icyorezo cya Covid-19 Isi yose yahuye na cyo ndetse n’u Rwanda muri rusange.”
Abana bato bahawe umwanya wo gususurutsa abitabiriye igitaramo
Abana bato baba mu Itorero ‘Abato mu Ncuke’ nabo bahawe umwanya bataramira abantu mu mbyino zitandukanye aho bagaragaje umwihariko wo kubyina bya Kinyarwanda bigaragara ko batojwe neza.
Abana kandi basakuje ibisakuzo bitandukanye birimo ubuhanga bwatangaje abari aho.
Umupfumu Rutangarwamaboko yaboneyeho umwanya wo kwigisha abana umuco, abasaba kujya basakuza bakoresheje amazina yabo y’Ikinyarwanda aho gukoresha ayakomotse mu mahanga.
Yabivuze nyuma y’uko bamwe basakuzaga bahamagaye bagenzi babo mu mazina yakomotse mu mahanga.
Nzayisenga Sofia yakoze mu mirya y’inanga
Igitaramo nyarwanda cyakomeje bigeze saa tanu z’ijoro, Umukirigitananga Nzayisenga Sofia ataramira abari aho mu ndirimbo ze zirimo ‘Ingangi Rwayumba, Inganzwa, Inyambo n’izindi.
Yishimiwe na benshi mu buryo bugaragara kuko bafatanyaga na we kuririmba, yasoza buri ndirimbo bakamukomera amashyi.
Asoje abari aho bamusabye kuguma ku rubyiniro ariko umwanya uba muto. Yavuye ku rubyiniro hakomeza kumvikana amajwi ngo ‘mugarure Sofia’.
Nyuma ye haje ‘band’ yacuranze indirmbo nyarwanda zakunzwe hambere zirimo ‘Uko nagiye i Buganda’ n’izindi.
Hakurikiyeho Eric Senderi wagarutse ku rubyiniro ataramira abari aho kugeza ku munsi ukurikiyeho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!