00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gushimirwa abagira uruhare mu iterambere ry’ubwanditsi bw’ibitabo mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 October 2022 saa 03:19
Yasuwe :

Urugaga rw’abanditsi mu Rwanda, Rwanda Writers Federation rwatangaje ko rugiye gushimira abantu batandukanye bagira uruhare mu iterambere ry’ubwanditsi bw’ibitabo , hagamijwe kubashyigikira no kubafasha kubera abandi urugero.

Ni umwe mu myanzuro yafashwe kuri uyu wa Gatanu mu nama y’Inteko rusange ya Rwanda Writers Federation yahuje inzego zitandukanye zigize urwo rugaga.

Umuyobozi w’Urugaga, Hategekimana Richard yavuze ko iyo nama yari igamije kwiga ku ngingo zitandukanye zirimo gusubiza amaso inyuma basuzuma aho Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda ruvuye mu myaka ine ishize rushinzwe, aho rugeze ndetse n’icyerekezo cyarwo

Yavuze ko banafashe ingamba zo kurushaho kugirira igihugu umumaro binyuze mu kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika ibitabo byubaka igihugu.

Hategekimana yavuze ko muri uwo murongo, tariki 7 Ugushyingo ubwo hazaba hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Abanditsi Nyafurika, bazashimira abantu batandukanye bagira uruhare mu bwanditsi bw’ibitabo.

Ati “ Hazakorwa ibikorwa bitandukanye nko kumurika ibitabo by’Abanditsi, gusuzuma aho ubwanditsi buhagaze n’Ingamba zo kwihutisha Umuco wo gusoma no kwandika ibitabo mu Iterambere ry’Igihugu, ushimira Abanditsi b’u Rwanda bafite ibitabo banditse mu myaka ibiri ishize, gushimira Abanyamakuru bateza imbere Umuco wo gusoma no kwandika ibitabo.”

Mu bindi biteganyijwe kuri uwo munsi uzizihirizwa kuri Hilltop Hotel, hazabaho umwanya wo kuganuza ibitabo abanyeshuri ba Kaminuza banasabwa Kwimakaza Umuco wo gusoma no kwandika, gushimira abafasha ibitabo by’Abanditsi kugera kure, gushimira Abasomyi b’Intangarugero n’ibindi.

Umunsi Mpuzamahanga w’Abanditsi Nyafurika uyu mwaka ufite Insanganyamatsiko igira iti “Ubwanditsi Nyafurika mu ikoranabuhanga no guhanga ibishya.”

Bamwe mu bitabiriye Inteko Rusange kuri uyu wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .