Uyu mugabo yabaye n’umunyamabanga mukuru w’inama nkuru y’amatorero yose muri Afurika mu 2008.
Iki gitabo cyiswe ‘André Karamaga: Theology of dignity and Viability of the church in Africa’ cyamuritswe kuri uyu wa Kabiri ku Isano Center i Gikondo.
Ni igitabo kivuga ku buzima bwa André Karamaga wavukiye mu Rwanda, agakora imirimo itandukanye y’ubutumwa bwiza hirya no hino muri Afurika.
Kivuga ku bushakashatsi yakoze ku muco n’imibereho y’abanyafurika yigijwe ku ruhande kandi yarashoboroga kugira aho ihurira n’inyigisho za gikirisitu, ariko akaba atari ko byagenze mu gihe cy’iyaduka ry’amadini muri Afurika.
Yakanguriraga kandi abanyafurika kugira ubumenyi bwo gutekereza ku bijyanye n’iyobokamana ryubakiye ku muco w’Afurika, aho gukomeza kuba amadini n’amatorero ashingiye cyane ku muco w’abazungu.
Ni igitabo kivuga nanone kw’iyobokamana riha agaciro buri muntu ibitekerezo bye, umuco we, imibereho ye, n’ibikorwa bye, rikemera ko nta muco uruta uwundi, cyangwa idini ryakagobye kuruta ayandi.
Iki gitabo kandi kigaruka ku bikorwa bya Rev Dr.André Karamaga n’ubwitange yagaragaje nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yafashaga abacitse kwicumu mu kububakira ndetse no gushaka imibiri y’ababo.
Mu muhango wo kumurika iki gitabo, Rev Dr. André Karamaga kuri ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma yo kuyobora Inama nkuru y’amatorero yose muri Afurika, yari umwe bitabiriye.
Mu magambo make yavuze ko ashima Imana ndetse n’abantu batekereje kwandika ku rugendo rwe mu mwuga w’ivugabutumwa muri Afurika, ndetse asaba amadini n’amatorero gushyira hamwe.
Ati “Abagize amatorero bagomba kumenya icyo bashaka kandi bagafashanya, ndetse bakamenya aho bava naho bagana.”
Umwanditsi Prof. Tharcisse Gatwa yanditse iki gitabo afatanyije n’abandi barimo Prof. Elise Musemakweli na Prof. Simon Dossou.
Muri bo harimo abo bakoranye muri Protestants Institute of Arts and Social Science (PIASS), abayoboye amatorero mu Rwanda ndetse n’abo mu mahanga.
Uyu mugabo Prof. Tharcisse Gatwa w’imyaka 68 mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yasobanuye impamvu yamuteye kwandika kuri André Karamaga.
Ati “Hari abantu bakora ibintu byinshi byiza ugasanga bagiye batabishyize ahagaragara kugira ngo abakiri batoya babyigireho, ndetse n’igihe akiriho bashobore kumubaza icyo batumvise neza. Ni ukugira ngo nanone abantu bamenye gushimira abakoze neza bakiriho […] mu gihe nanone abanditse bavuze ku by’umuntu yakoze batazabisobanura nabi hakabura ubavuguruza.”
Iki gitabo kiri kugura ibihumbi 20 Frw cyanditswe mu rurimi rw’icyongereza, cyizashyirwa mu shuri rya Protestants Institute of Arts and Social Science (PIASS), mu isomero rikuru ry’u Rwanda riri Kacyiru, ku cyicaro gikuru cya EPR no mu nzu y’Ibitabo ‘Ikirezi’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!