00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhoza Barbara yamuritse igitabo yise ’Shaped’ kigaruka ku buzima bwe

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 17 July 2022 saa 06:05
Yasuwe :

Umuhoza Barbara yamuritse igitabo kigaruka ku buryo ibihe bigoye yanyuzemo mu buzima bitamusenye, ahubwo byamwubatse, ari naho izina "Shaped" yahaye iki gitabo cye cya mbere rikomoka.

Ni mu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre, ku wa 16 Nyakanga 2022.

Yanditse ahereye ku buto bwe mu Ngagara i Bujumbura mu Burundi aho yavukiye, uburyo yageze muri Uganda, ubuzima yabayemo mu Bwongereza n’uko yageze mu Rwanda.

Ni umubyeyi w’imyaka 36 ufite abana babiri b’abahungu. Amenyerewe cyane mu kiganiro The Barbara Show.

Mu gitabo cye, asobanura ko nubwo babaye mu buzima bw’impunzi mu Burundi, ababyeyi be Mpfizi Barnabé na Kantengwa Laurette bifuzaga ko abana babo bakurana indangagaciro z’ubunyarwanda.

Nyuma y’urugamba rukomeye rwo kubohora igihugu, ababyeyi ba Umuhoza batashye mu rwababyaye, ari nabwo nyina Kantengwa wanaririmbwe mu ndirimbo ikunze kwifashishwa mu birori [Laurette ya Kamariza], yabonye akazi muri Banki ya Kigali.

Uretse amateka y’ahahise, iki gitabo kibumbatiye n’ubuzima Umuhoza abayemo uyu munsi, aho bamwe mu nshuti ze za hafi n’abo mu muryango we bagaragaza ko ari icy’umuryango.

Iki gitabo ‘Shaped’, Umuhoza yatangiye kucyandika mu bihe bya Covid-19.

Yagize ati "Iki gitabo si ukuba gusa ari ubuhamya bwanjye bwanditse, ahubwo ni uburyo umutima wanjye wabohotse. Umubabaro wanteye imbaraga zo kumva ko nkwiye n’umutima wanjye kwibwira ukuri nkagusangiza abandi."

Ni igitabo kigizwe na paji 230, kikagira imitwe 13 (chapter) ikubiyemo amasomo yo kwigira n’ubuzima bwe mu bihe bitandukanye.

Iki gitabo cyasohokeye mu icapiro Eclat Publishing, kiboneka mu masomero atandukanye by’umwihariko mu nzu zicuruza ibitabo nka Ikirezi, Caritas na Charisma.

BK yiyemeje gutera inkunga abanditsi

Banki ya Kigali binyuze mu bufatanye n’abanditsi, yatangije gahunda yo kwandika ibitabo bigaruka ku buzima bw’Abanyarwanda yiswe "Our Stories matter Initiative".

Ni gahunda igamije gufasha abantu kwandika inkuru zabo. Banki ya Kigali yayiteye inkunga igamije korohereza abanditsi, ngo bafashe abantu kumenya byinshi mu byabaye mu buzima bw’Abanyarwanda n’imibereho banyuzemo.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko kwandika amateka ya buri muntu ari ikintu gihambaye, ari na yo mpamvu banki yemeje gufasha abanditsi.

Ati "Uyu mushinga ni ingenzi cyane kuko murabizi akenshi amateka yacu nk’Abanyafurika yandikwa n’abandi, bakabyandika bakoresheje indimi zabo n’amarangamutima yabo ku buryo hari igihe usoma amateka ukumva ko bakuvugiye ibintu nabi."

Yemeje ko Banki ya Kigali izakomeza gushyigikira abafite gahunda yo kwandika amateka.

Umuhoza yashimye cyane ubu bufatanye na Banki ya Kigali.

Yagize ati "Ndashimira cyane Banki ya Kigali. Mama yakoze muri Banki ya Kigali nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, murabizi ko uko umwaka ushize hasohoka za ajenda (agenda) zanditseho imyaka. Buri mwaka rero yajyaga ayizana mu rugo, akantoza kuyandikamo. Aho ni ho natangiriye kwiga kwandika."

Yavuze ko hari imbaraga ziri mu kwandika ibitabo bibumbatiye ubuhamya n’inzira abantu ubwabo banyuzemo, kuko bishobora kubohora, komora inguma no gusubiza imbaraga abari bamaze kwiheba.

Ati "Nitutiyandikira amateka hari abandi bazayandika uko atari. Ntabwo tuzabaho ubuzima bwose, nyuma y’imyaka 50 cyangwa 40 tuzaba twaragiye. Ese tuzasiga iyihe nkuru i musozi yanditse?"

"Ndimo kwandika iki gitabo nasanze umunsi ku wundi ari inkuru ariko ntabwo tuzandika, gusa nasanze ari inkuru zigenda zitubumba, zikatugira abo turi bo uyu munsi."

Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera, yashimye uruhare rwa Umuhoza Barbara winjiye mu banditsi u Rwanda rufite.

Ati "Kuba usohoye iki gitabo, watanze umusanzu ukomeye cyane mu ruganda rw’ibitabo. Kwandika igitabo no kugisohora ntabwo ari ibya buri wese. Twese tuzi kwandika, tuzi no gusoma, ariko si ibya buri wese kwandika igitabo. Umubare w’abanditsi dufite mu Rwanda si benshi kuko barenga 150 kandi muri bo abagore n’abakobwa ntibarenze 20."

Yasabye abanditsi kurushaho kwandika ibitabo cyane ko hatangijwe gahunda izagira ingaruka nziza mu guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika ukiri hasi cyane mu Rwanda.

Barbara Umuhoza yishimiye kumurika igitabo 'Shaped' kigaruka ku buzima bwe
BK yiyemeje gushyigikira abandi banyarwanda bashaka kwandika muri gahunda "Our Stories matter Initiative"
Abanditsi Dimitrie Sissi Mukanyiligira na Charles Habonimana unayobora Ikigo gishizwe ibibuga by'indege, bashyigikiye mugenzi wabo
Wari umugoroba w'ibyishimo ku bitabiriye uyu muhango
Abantu batandukanye bitabiriye imurikwa ry'igitabo 'Shaped'
Umuhoza yashimye Banki ya Kigali ku bufatanye bwayo binyuze mu guteza imbere impano zo kwandika no gusoma mu Banyarwanda
Umuhoza yavuze ko hari imbaraga ziri mu kwandika ibitabo bibumbatiye ubuhamya n’inzira abantu banyuzemo
Dr Diane Karusisi (ibumoso) na Ambasaderi Masozera bakurikiye umuhango w'imurikwa ry'igitabo cya Barbara Umuhoza
Dr Diane Karusisi yijeje ko BK izakomeza kuba hafi y'abanditsi nyarwanda
Byari ibyishimo muri uyu muhango Umuhoza yamurikiyemo igitabo cye cya mbere
Umwana mu mwambaro w'Intore ashimira Umuhoza wamuritse igitabo 'Shaped'
Umuhoza acinya akadiho mu mbyino nyarwanda
Iki gitabo kibumbatiye ubuzima Barbara Umuhoza abayemo uyu munsi, aho bamwe mu nshuti ze za hafi n’abo mu muryango bagaragaza ko ari icy’umuryango
Habaye ikiganiro kigaruka kuri iki gitabo, hashingiwe ku byanditsemo
Umuhanzi Jules Sentore yasusurukije abitabiriye imurikwa ry'iki gitabo
Dimitrie Sissi Mukanyiligira uherutse kwandika igitabo "Do Not Accept To Die" yaje gushyigikira Barbara Umuhoza
Umuhoza yatangiye kwandika iki gitabo mu bihe bya Covid-19
Igitabo 'Shaped' gikubiyemo amateka y’umwanditsi Umuhoza Barbara
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yashimangiye ko biyemeje gutera inkunga abanditsi
Umuhanzi Massamba Intore yashimye Umuhoza ku ntambwe yateye
Uyu muhango witabiriwe n'abantu benshi bafite inyota yo kumenya ibikubiye mu gitabo 'Shaped'
Umuhoza asobanura ko iki gikorwa yagitangiye atazi neza ko azagisoza
Umuyobozi w'Inteko y'Umuco, Amb. Masozera Robert, yashimiye Umuhoza wanditse amateka y'ubuzima yanyuzemo

Amafoto: Nezerwa Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .