Uyu muhango witabiriwe n’abantu batandukanye barimo Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Masozera Robert, abanditsi b’ibitabo, abashushanya n’abanyabugeni, abatunganya ubwiza bw’igitabo, abakora mu macapiro ndetse n’abacuruzi b’ibitabo.
Muri uyu muhango kandi hahise hatorerwamo n’ubuyobozi buzayobora iyi federasiyo, aho John Rusimbi, wigeze kuba mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagizwe Perezida naho Rurangwa Jean Marie Vianney aba umwungirije.
John Rusimbi yavuze ko iyi federasiyo ije guhindura byinshi no guhuza abafatanyabikorwa batandukanye mu gutunganya no kumenyekanisha ibitabo kuko ibyiciro byariho mu kubitunganya byasaga n’ibitatanye.
Yagize ati “Abafatanyabikorwa bose barasabwa buri umwe mu cyiciro cye kukinoza neza.Turifuza umwanditsi mwiza, akunganirwa n’ukosora mwiza, akunganirwa n’umushushanyi mwiza na we kandi akunganirwa n’inzu isohora ibitabo ikora neza.”
“Turifuza kandi inzu z’ibitabo zifite inararibonye mu gucuruza ibitabo bityo ireme ry’igitabo rikarushaho kugira agaciro mu Rwanda hose.”
Rusimbi yakomeje avuga ko kuba iyi federasiyo itangijwe hari izindi zari zihari nta makimbirane bizateza kuko iyi itaje gusimbura ubundi buryo bwariho ahubwo buri yose izajya ikomeza gukora nk’uko bisanzwe kandi ko intego ari ukuzamura ireme ry’ibitabo mu gihugu.
Rusimbi yavuze ko mu nshingano zabo harimo kwimakaza politiki y’igitabo harimo no kuba abari mu ruganda rwabyo basonerwa imisoro kugira ngo ibiciro byabyo n’uko bitunganywa bibe byoroheye buri wese.
Yakomeje avuga ko kandi haziyongeraho gukangurira urubyiruko kugira umuco wo gusoma no kwandika kuko aribyo pfundo ry’ubumenyi muri rusange.
Mu bandi batowe harimo Dominique Alonga Uwera, wagizwe umunyamabanga w’iyi federasiyo, Mudacumura Fiston agirwa umubitsi.
Impuguke mu Ndimi, Prof Pacifique Malonga, we yashyizwe muri komite y’ubugenzuzi agirwa umuyobozi wungirije.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!