Ni bimwe mu byagarutsweho mu nama y’Inteko Rusange y’uru Rugaga yateranye ku wa 5 Kanama 2022 i Kigali.
Perezida w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard, wari uyoboye iyi nama, yashimiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame uburyo adahwema gufasha abanditsi b’u Rwanda kugira icyerekezo cyiza bandika ibitabo byubaka u Rwanda ndetse na Afurika muri rusange.
Ati “Umukoro usigaye ni uwo kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika ibitabo byose bigamije iterambere ry’Igihugu cyacu.”
Yagaragaje ko mu cyerekezo 2050 ndetse n’icya Afurika bigaragara ko ubukungu bwaba ubw’u Rwanda na Afurika bugomba kuba bushingiye ku bumenyi.
Hategekimana yishimiye ko Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda uyu munsi rugizwe n’imiryango umunani. Iyo miryango ngo igomba kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu cyane cyane baba umusemburo w’impinduka nziza mu kwimakaza Umuco wo gusoma no kwandika ibitabo byiza bibereye u Rwanda na Afurika muri rusange.
Iyi nama yahaye ikaze imiryango y’Abanditsi itatu ari yo ‘Rwanda Books Translators, Researchers and Readers Organization,’ ‘Rwanda Books Editors and Women Writers and Readers Organization’ na ‘Rwanda Books Promotors and Youth Writers and Readers Organization’.
Hategekimana yasabye buri wese kwandika ibitabo buri mwaka ku buryo mu gihugu hazajya hasohoka ibitabo bitari munsi ya 500.
Prof. Viateur Ndikumana uyoboye Urwego Rushinzwe Imyitwarire mu Rugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, yashimiye abagize iyo Miryango abasaba kurushaho kugira icyerekezo cyiza cyubaka u Rwanda binyuze mu kwandika no gusoma ibitabo.
Nyiraneza Illuminée uyoboye Rwanda Promotors and Youth Writers and Readers Organization yagaragaje ko biyemeje gushyira imbaraga mu kwimakaza Umuco wo gusoma no kwandika ibitabo mu rubyiruko rw’u Rwanda ndetse no guharanira ko bigira isoko.
Yagaragaje bagiye gukorana bya hafi n’abasohora ibitabo ndetse n’ababigurisha byose bigamije ko biba bifite ireme.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!