00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamakuru n’abahanzi barasabirwa inyigisho zihariye mu kubungabunga Ikinyarwanda

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 19 February 2021 saa 01:55
Yasuwe :

Buri gihugu kigira umuco wacyo, bimwe mu biwuranga hakabamo n’ururimi kuko nirwo ruhuza abatuye icyo gihugu cyangwa agace runaka. U Rwanda rugira amahirwe kuko ari kimwe mu bihugu bike abaturage babyo bahuriye ku rurimi rumwe arirwo Ikinyarwanda.

Icyakora, uko imyaka ishira hari ibigenda bihinduka mu Kinyarwanda ndetse benshi bemeza ko hatagize igikorwa mu myaka iri imbere uru rurimi rushobora kuzimira cyangwa rugatakaza umwimerere warwo.

Kuvanga indimi, kwandika nabi Ikinyarwanda, kukigoreka, gutira amagambo mashya n’ibindi biri mu bituma ururimi rw’Ikinyarwanda rugenda rutakaza umwimerere warwo, ibi bikaba bikorwa n’abantu batandukanye biganjemo cyane urubyiruko.

Bamwe mu bakurukiranira hafi imyidagaguro ndetse n’itangazamaku, babwiye IGIHE ko mu bangiza uru rurimi harimo abanyamakuru n’abahanzi kuko usanga bumvwa na benshi ndetse banafatirwaho urugero bigatuma amakosa bakoze asubirwamo n’abandi.

Nsengiyumva Alphonse yavuze ko impamvu usanga abahanzi bica Ikinyarwanda ari uko nta mabwiriza ahari agenga imyandikire yabo bigatuma bagikoresha uko bishakiye.

Ati “Abahanzi nta murongo ngenderwaho bafite cyangwa amategeko runaka agenga imivugire y’ururimi mu gihangano runaka uretse wenda muri gakondo. Ahubwo abaririmba gakondo bakabaye bashyirwamo imbaraga ndetse bagashyigikirwa kugira ngo ibihangano byabo bishyigikira umuco n’ururimi bibashe guhangana n’ibisanzwe.”

Yakomeje anenga itangazamakuru cyane, avuga ko bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda nabi kandi bakabaye ari umuyoboro utuma abandi bagikoresha neza.

At “Abanyamakuru bo ni ikibazo gikomeye kuko aribo ba mbere bakagombye kukibungabunga binyuze mu nyandiko no mu mvugo bakoresha. Iyo umunyamakuru avuze cyangwa yanditse ikintu umuturage agifata nk’impamo. Urumva rero ko umunyamakuru iyo akoresheje ururimi nabi bigira ingaruka ku banyarwanda bose.”

Umuhanzi Munyakazi Déo, yavuze ko abahanzi n’abanyamakuru iyo bagoretse Ikinyarwanda bigira ingaruka no ku bandi babafatiraho urugero.

Ati “Ikinyarwanda kiri kugenda kizimira nkurikije uko mbona gikoreshwa. Ahenshi cyagakwiye gukoreshwa hitabazwa indimi z’Amahanga ndetse n’amuga agenda avuka buri munsi nakwita ko agezweho.”

“Bituma kigenda gikendera kandi bitagakwiye kuko ururimi rwacu ni kimwe mu bituranga kandi biduhuza, igihe rero rudahagaze neza haba hari impungenge ku hazaza harwo, kuri twe ndetse n’abazadukomokaho.”

Aya magambo agezweho akoreshwa cyane n’abahanzi kandi anengwa na Esperance Nyiraminani, wavuze ko kuri ubu hasohoka indirimo umuntu ukuze akabura icyo yumvamo kandi iri mu Kinyarwanda.

Ati “Wumva indirimbo kuri radiyo ukabura icyo utoramo kandi ngo iririmbwe mu Kinyarwanda byatewe n’ariya magambo bihimbiye utasobanukirwa ibyo ari byo kuko atari Ikinyarwanda.”

Nubwo hari abakoresha nabi Ikinyarwanda, haracyari icyizere ko ibintu byasubizwa mu buryo amazi atararenga inkombe.

Kamanzi Bosco yabwiye IGIHE ko abona umuti urambye ari uko habaho guhugura abahanzi n’abanyamakuru nk’abantu bumvwa na benshi bakamenya umurongo mwiza bakwiye gutwaramo Ikinyarwanda.

Ati “Bishobotse habaho ihuriro cyangwa itorero ryazajya rihuza abahanzi n’abanyamakuru , bakagira ibyo bungurana mu Kinyarwanda. Bagatumira impuguke zikabafasha kumenya neza ibyo gushyira hanze.”

Umutoni Sandrine na we yagize ati “Hakorwa amahugurwa cyangwa ubukangurambaga bakigishwa neza gukoresha Ikinyarwanda bakabigira ibyabo kuko bumvwa na benshi byagira icyo bifasha.”

Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Masozera Robert, yatangaje ko abanyamakuru n’abahanzi bafite ubushobozi bwo kurinda ururimi rwabo.

Ati “Uruhare rw’abahanzi n’abanyamakuru ni runini cyane kuko abantu bashobora kurinda ururimi bikaborohera ni abahanzi n’abanyamakuru, ni nabo kandi bashobora kugira uruhare kuri bya bibazo byo kurushyira mu kaga.”

Ikinyarwanda gikoreshwa n’abantu bari hagati ya miliyoni 35-40 babarizwa mu Rwanda, Tanzania, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ahandi hirya no hino ku Isi.

Abanyamakuru n'abahanzi banengwa kudakoresha Ikinyarwanda kiboneye mu kazi kabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .