00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb Masozera yagaragaje uruhare rw’abahanzi n’abanyamakuru mu gusigasira Ikinyarwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 18 February 2021 saa 11:36
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Masozera Robert yatangaje ko abahanzi n’abanyamakuru bari ku mwanya wa mbere w’ibyiciro by’abantu bashobora gutuma ururimi kavukire rugira ibyago byo kuzimira cyangwa rukavangirwa n’iz’amahanga.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare 2021, mu biganiro byahuje Inteko y’Umuco, Abahanzi n’Abanyamakuru biri mu mujyo w’icyumweru cyahariwe kurizikana ku rurimi kavukire kizasozwa hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Uririmi Kavukire.

Amb Masozera yavuze ko abantu bagira uruhare rukomeye mu mikoreshereze y’ururimi no guteza imbere umuco w’igihugu, ari nabo bafite uruhare rukomeye rwo kurinda ko ibyo byombi bivangirwa n’indi mico cyangwa bikazimira.

Ni mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), rigaragaza ko nibura indimi ziri hejuru ya 44% y’izikoreshwa ku Isi zamaze kuzimira naho izindi zikaba zaragiye zihura n’ibindi bibazo byo kuvangirwa.

Amb Masozera yagize ati “Ntabwo ari ibintu biza mu ijoro rimwe cyangwa umunsi umwe, ngo usange wenda uririmi rwazimiye cyangwa rwagiye mu kaga. Ni ibintu bigenda biza abantu batabizi habaho kuvanga indimi, kurugoreka, kwihimbira amagambo mashya, bityo bityo bikazarangira rwa rurimi rw’umwimerere rwarahindutse ibintu utamenya ibyo aribyo.”

Amb Masozera yavuze ko abantu benshi usanga badakoresha neza ururimi cyangwa bakitandukanye n’umuco wabo akenshi baba batazi ko ariko bimeze ahubwo bashiduka urimi n’indangagaciro zabo byatangiye kuvangirwa.

Ati “Igiteye impungenge kandi ni uko akenshi ababigiramo uruhare usanga babikora batabigambiriye, batazi ingaruka zabyo. Ntabwo ari uko baba bayobewe ururimi, ahubwo ni abantu baba basa n’abakurikiye izindi nyungu runaka ariko zishyira ururimi rwacu mu kaga n’indangagaciro z’umuco.”

Amb Masozera yavuze kandi ko abahanzi n’abanyamakuru nk’abantu bakurikirwa cyangwa bakundwa n’ingeri nyinshi , bityo bakaba aribo bakwiye gufata iya mbere mu kurinda urimi kavukire n’indangagaciro z’umuco.

Yakomeje agira ati “Uruhare rw’abahanzi n’abanyamakuru ni runini cyane kuko abantu bashobora kurinda ururimi bikaborohera ni abahanzi n’abanyamakuru, ni nabo kandi bashobora kugira uruhare kuri bya bibazo byo kurushyira mu kaga.”

Mu biganiro byatanzwe hari icyatanzwe n’Umushakashatsi akaba n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco mu Nteko y’Umuco, Nsanzabaganwa Modeste wagarutse ku kwibutsa ko ururimi ari agaciro k’urukoresha kandi iyo rukoreshejwe neza byubaka agaciro k’igihugu.

Yagize ati “Abantu benshi bakunze gufata ururimi nk’igikoresho gisanzwe cyo gutumanaho ariko birenze ibyo, nirwo ruduhesha agaciro mu muryango mugari w’Abanyarwanda ndetse n’abandi duhura nabo baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga.”

Mu batanze ibitekerezo bagarutse ku cyo babona cyakorwa kugira ngo ururimi rw’Ikinyarwanda rukomeze gusigasirwa.

Umuhanzi Danny Vumbi yagize ati “Uyu wakabaye umukoro wa mbere w’Inteko y’umuco gushaka amagambo y’Ikinyarwanda n’iyo yaba acuzwe asimbura ayo twita amatirano nka link, network, firigo, amafiriti, n’andi menshi.”

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi, Bisangwa Nganji Benjamin yagize ati “Hari aho bishobora gutera impaka, kuko ubuhanzi ni ikindi kintu. Umuntu utanga ubutumwa aba afite uburyo abutangamo , afite n’abo abwira n’inzira yoroshye yabinyuzamo ngo ubutumwa bwumvikane.”

Insanganyamatsiko yashyizweho n’u Rwanda mu Kwizihiza Umunsi w’Ururimi Kavukire igira iti ‘Ururimi rw’Ikinyarwanda, Umusingi w’Ubumwe n’Agaciro by’Abanyarwanda’.

Kwizihiza ku nshuro ya 18 Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire, bibaye mu gihe Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, ari nayo mpamvu ibikorwa bitandukanye bikorwa muri iki cyumweru cyahariwe kuzirikana ururimi kavukire bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu kwizihiza uyu munsi, uyu mwaka Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ifatanyije n’izindi nzego yatangije gahunda ya #NdigaIkinyarwanda, igamije kwigisha no kwiga Ikinyarwanda benshi bakakimenya by’umwihariko abanyarwanda batuye mu mahanga n’inshuti zabo.

Ambasaderi Masozera yavuze ko abanyamakuru n'abahanzi ari bamwe mu bashobora gutuma ururimi rutera imbere cyangwa rukazimira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .