Uyu munsi u Rwanda ruzizihiza ku nshuro ya 16, hazibandwa ku ngingo zitandukanye zirimo kugaragaza agaciro k’Ikinyarwanda nk’ururimi kavukire abanyarwanda bahuriyeho, kumurika ibyakozwe ku Kinyarwanda n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco no gushishikariza abakoresha Ikinyarwanda cyane cyane abanyamakuru n’abanyeshuri kugikoresha neza.
Uyu munsi uzabimburirwa n’inama nyunguranabitekerezo ku rurimi rw’Ikinyarwanda, guhemba abanyeshuri mu mashuri yisumbuye bazaba barushije abandi mu marushanwa yo kwandika imivugo n’inkuru ngufi mu Gihugu hose no guhemba abanyamakuru bazaba barushije bagenzi babo mu kwandika inkuru mu Kinyarwanda kinoze mu marushanwa yashoje amahugurwa bahawe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC, Dr Vuningoma James, yashishikarije abanyarwanda gusigasira Ikinyarwanda nk’umurage ntagereranywa bahawe.
Ati “Ikinyarwanda ni ururimi kavukire, rukaba umurage uhuza Abanyarwanda. Abanyarwanda bafite amahirwe yo kuba bose bumva kandi bakavuga ururimi rumwe rwabo kavukire, bagasabana, bakanarukoresha mu bikorwa byabo bya buri munsi.”
Muri uyu mwaka, RALC irateganya no kugaragaza ibikorwa byayo birimo nk’ibitabo: Amategeko y’igenantego, Ikibonezamvugo cy’Ikinyarwanda, Amuga y’ibinyabuzima, Umuntu n’ibimera, Ndiga Ikinyarwanda, Imikoreshereze y’Ikinyarwanda, Ntibavuga-Bavuga, Imfashanyigisho ibanza, Indangagaciro z’Umuco w’u Rwanda, Igitabo nyobozi, Inkingi z’Umuco w’u Rwanda zihutisha Iterambere n’ibindi.
Mu kwizihiza uyu munsi uzabera muri Lemigo Hotel, u Rwanda rwahisemo insanganyamatsiko igira iti “Tunoze Ikinyarwanda mu mivugire no mu myandikire”.
Umunsi w’ururimi kavukire wemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi, Uburezi n’Umuco (UNESCO) mu 1999 mu rwego rwo gushyigikira indimi z’abatuye Isi kubera ko hari izigenda zicika cyangwa zizimira kandi zihatse ubumenyi butandukanye.
Mu Rwanda, Ikinyarwanda cyemewe n’Itegeko Nshinga nk’ururimi rw’Igihugu ndetse n’urw’ubutegetsi.
Mu kurushaho guha agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda, Leta y’ u Rwanda yashyizeho Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco mu 2010. Uru rwego rufite inshingano zo kurengera Ikinyarwanda, kukibungabunga no kugiteza imbere.
TANGA IGITEKEREZO