00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ijambo ‘Chargeur’ ryabonewe Ikinyarwanda ryitwa “ Indahuzo”

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 May 2017 saa 06:10
Yasuwe :

Ku munsi wa gatatu w’amahugurwa y’abanyamakuru ku mikoreshereze inoze y’Ikinyarwanda n’igishya mu ivugurura ryakozwe mu 2014, bakoze umwitozo wo gucura amagambo ashobora gukoreshwa muri uru rurimi hagamijwe kurukungahaza no kwirinda gukoresha amagambo y’amanyamahanga, bemeza ko ‘charger’/’chargeur’(igikoresho cyifashishwa mu gushyira umuriro muri telefone) cyitwa ‘Indahuzo’.

Iri jambo ryemejwe n’abari bahagarariye Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ari na bo batangaga aya mahugurwa bemeza ko rizashyirwa ku rutonde rwa ‘ntibavuga bavuga’ rikabasha kumenyekana.

Ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nyuma y’ikiganiro ku gucura amuga, ni ukuvuga guhanga amagambo mashya ashobora gukoreshwa mu myuga runaka.

Igikorwa cyo gucura amagambo cyashishikarijwe abanyamakuru hagamijwe kwirinda gutira amanyamahanga igihe bitari ngombwa, kuvanga Ikinyarwanda n’izindi ndimi biganisha ku kwangiza ururimi banenzwe hamwe n’abahanzi, abayobozi kubigiramo uruhare mu kazi kabo ka buri munsi.

Abanyamakuru ngo bagira uruhare mu konona Ikinyarwanda binyuze
mu biganiro bica ku maradiyo na televiziyo usanga bifite inyito y’indimi z’amahanga kandi bikorwa mu Kinyarwanda, ubunebwe butuma badatekereza cyangwa ngo bashake amagambo aboneye ku nshoza runaka bigatuma bavanga indimi ndetse n’inyungu za ba nyir’ibitangazamakuru baba bashaka guhaza amatsinda y’abantu runaka babakurikira.

Intebe y’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Prof. Niyomugabo Cyprien, yasabye abanyamakuru kwirinda gukoresha imvugo umuntu akoresha aganira n’inshuti ye kuri radiyo, televiziyo no mu myandikire hagakoreshwa Ikinyarwanda mbonera.

Nyuma y’uyu mwitozo byagaragaye ko bishoboka kwirinda ibituma Ikinyarwanda cyangirika, abanyamakuru babigizemo uruhare maze basabwa guhorana umuco wo gushaka amagambo yabugenewe hifashishijwe guhanga amuga.

Niyomugabo yagize ati “Mubifateho umwanzuro, mwihe umukoro wo kutazongera gukoresha amagambo atari ay’Ikinyarwanda mu kazi kanyu, mugomba kujya mushaka aboneye byananirana mukagenekereza, gutira bikaba amahitamo ya nyuma igihe ibindi byananiranye.”

Ikinyarwanda gishya cyatangiye gukoreshwa

Nyuma y’aho Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco(RALC) ikoze ivugurura ku myandikire y’Ikinyarwanda, amabwiriza ayigenga agasohoka mu igazeti ya Leta mu 2014, kuri ubu imyandikire mishya yatangiye gukurikizwa.

Iki kigo kiri mu by’ibanze byatangiye gukoresha Ikinyarwanda gishya mu nyandiko zacyo n’abandi bakazagenda bakiyoboka buhoro buhoro nk’uko Prof. Niyomugabo yabitangaje.

Amashuri abanza n’ayisumbuye yatangiye kwigishwa Ikinyarwanda kivuguruye umwaka ushize wa 2016. Ubwo abanyamakuru baganirizwaga ku mpinduka zakozwe ku ngingo zimwe na zimwe z’imyandikire, bagaragaje ko hari ibitanoze.

Aha ni nka ‘ikerekezo’ mu gihe hari hasanzwe handikwa ‘icyerekezo’; ikibabi ‘k’igiti aho kuba ‘cy’; ‘wange’ aho kuba ‘wanjye’; ‘insinzi’ mu mwanya w’ ‘intsinzi’ n’ibindi bitarumvikana neza inkomoko yabyo.

Niyomugabo Cyprien yavuze ko kunenga iyi myandikire hari abayita ‘itaboneye’ atari byo kuko “nta myandikire myiza ibaho keretse iyo abantu bumvikanyeho kubera impamvu runaka zibafitiye akamaro. Kwandika ibitunganye ni ukwandika uko byandikwa, uko byateguwe, kuko uvuze ko hari ibitunganye bivuze ko hari n’ibidatunganye."

Indimi zemewe mu butegetsi mu Rwanda ni Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa ndetse n’Igiswahili giherutse kwemezwa. RALC itangaza ko izi zose zigomba kurindwa by’umwihariko ururimi kavukire kuko ari ikigega cy’umuco igihugu gishingiraho cyiyubaka.

Ikinyarwanda kivugwa n’abagera kuri miliyoni 40 mu karere.

Amahugurwa y’abanyamakuru ku mikoresherezwe y’Ikinyarwanda yateguwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ku bufatanye n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru(MHC).Yatangijwe ku mugaragaro ku wa 29 Gicurasi 2017, i Musanze.

Abanyamakuru basabwe kubungabunga ikinyarwanda
Abanyamakuru bandika, bakora kuri Radiyo no kuri Televiziyo ndetse n’abakozi ba RALC hamwe n’ab’Inama Nkuru y’Itangazamakuru; bari muri aya mahugurwa
Intebe y'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco(Umuyobozi w'itsinda ry'impuguke mu rurimi rw'Ikinyarwanda muri RALC), Prof. Niyomugabo Cyprien
Abanyamakuru, abayobozi ba RALC n'abakozi ba Media High Council ku munsi wo gufungura amaguhurwa ku mugaragaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .