00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inteko y’Umuco yatangije ubukangurambaga bwo gukoresha neza Ikinyarwanda mu bikorera

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 24 February 2021 saa 03:20
Yasuwe :

Inteko y’Umuco yatangije ubukangurambaga bwo gushishikariza abikorera gukoresha no kunoza Ikinyarwanda mu nyandiko zabo, by’umwihariko ibigo bitanga serivisi ku Banyarwanda benshi.

Ni ubukangurambaga butangijwe nyuma y’uko ku wa 21 Gashyantare 2021, u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire, maze abahize abandi mu kuvuga cyangwa kwandika Ikinyarwanda kinoze mu ngeri zitandukanye bagenerwa ishimwe.

Intebe y’Inteko Yungirije Ushinzwe Ururimi n’Iterambere ry’Umuco, Uwiringiyimana Jean Claude, yabwiye IGIHE ko ubukangurambaga bwatangijwe bugamije kugira ngo abikorera batange serivisi ku Banyarwanda benshi bimakaze umuco wo gukoresha Ikinyarwanda mu nyandiko zose.

Ati “Ni ubukangurambaga bwo gushishikariza abikorera by’umwihariko ibigo bitanga serivisi ku Banyarwanda benshi, gukoresha neza ururimi rw’Ikinyarwanda. Zaba ari inyandiko zisanzwe, zaba ari izisaba inguzanyo cyangwa amasheki [ku ma banki] akaba ari cyo bakoresha.”

Yavuze ko Abanyarwanda benshi bazi Ururimi kavukire rwabo ariko batazi iz’amahanga, bityo ko usibye kuba byateza imbere umuco n’ururimi “bizanazana inyungu kuri ibyo bigo” kuko ababigana bazaba babasha gusobanukirwa neza serivisi bakeneye n’uko bazihabwa.

Yakomeje ati “Hari ibigerageza [ibigo] ariko nabyo bigomba gutera indi ntambwe. Nk’ibyapa byamamaza bandika usanga biri mu ndimi z’amahanga.[…] Tuba tunabakoreye iyo tubibukije kuko batanga serivisi z’ubucuruzi. None se iyo urangiye umukiriya ntakugereho kubera ko ururimi wakoresheje rutatumye agera aho ukorera, urumva utari buhombe?”

Uwiringiyimana yamaze impungenge abatekereza ko haba hari amuga akoreshwa muri serivisi batanga yaburirwa Ikinyarwanda, avuga ko “hari igitabo kiri gutegurwa cy’amuga arebana n’iby’imari kizasohoka vuba.”

Mu bo Inteko y’Umuco yashimiye ku Munsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire, Banki ya Kigali (BK) ni yo yahawe ishimwe mu bigo by’abikorera bikoresha Ikinyarwanda kinoze.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri BK, Umulinga Dahlia, yavuze ko guhiga abandi babikesha gukoresha Ikinyarwanda mu mitangire ya serivisi n’inyandiko zabo zitandukanye.

Yagize ati “Haba mu nyandiko zisanzwe, iz’amatangazo, iza serivisi zitandukanye, ndetse no ku mbuga zacu, inyandiko dushyize mu Cyongereza tugerageza kuyishyira no mu Kinyarwanda kugira ngo n’abatugana batumva indimi z’amahanga babashe gusobanukirwa ubutumwa bubagenewe.”

Abanyarwanda batandukanye bavuga ko iyo bagiye gushaka serivisi mu bigo runaka bagasanga ibijyanye na yo byose biri mu ndimi z’amahanga bituma badasobanukirwa neza, bikaba byanaba intandaro yo kutayisaba kandi bayikeneye.

Hari uwagize ati “Nk’iyo ugiye kuri banki ugasanga serivisi uri gushaka nta bisobanuro bijyanye na yo mu Kinyarwanda bihari, biba ngombwa ko ujya gusobanuza ku bakozi cyangwa ugasaba umwe mu bandi bakiriya kugufasha, hakaba n’ubwo yakubeshya.”

Bavuga ko ibigo by’abikorera bibaye bikoresha ururimi rw’Ikinyarwanda kenshi byaborohereza cyane kuko byarushaho kubafasha kumva neza ibyo bagenerwa, ndetse bagakoresha igihe gito baka serivisi bakeneye kuko amakuru ajyanye na yo yaba yumvikana neza kandi vuba.

Ubukangurambaga Inteko y’Umuco yatangije bureba abikorera cyane cyane ibigo bitanga serivisi ku Banyarwanda benshi birimo iby’ishoramari, iby’ubwisungane, iby’ubucuruzi n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry'ururimi n'umuco mu Nteko y'Umuco, Uwiringiyimana Jean Claude yavuze ko gukoresha Ikinyarwanda mu bigo bitanga serivisi ari inyungu kuri bo n'ababagana
Ibigo bitanga serivisi byasabwe gukangukira gukoresha Ikinyarwanda nk'ururimi rwumvwa kandi ruvugwa na benshi mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .