00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inteko y’Umuco yiyemeje gushyira ingufu mu kunoza imyigishirize y’Ikinyarwanda

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 17 February 2021 saa 09:50
Yasuwe :

Muri iyi minsi isi iyobowe n’ikoranabuhanga, hakunze kugaragara ubwinshi bw’amakosa atandukanye akorwa mu myandikire n’imivugire y’ururimi rw’Ikinyarwanda, ahanini bitewe n’imyigishirize itanoze mu mashuri, ubushakashatsi buke n’imfashanyigisho zidahagije.

Byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Inteko y’Umuco, abarimu n’abanyeshuri bafite aho bahurira n’ururimi rw’Ikinyarwanda, bagamije kurebera hamwe icyakorwa ngo imyigishirize y’urwo rurimo irusheho kunozwa.

Mu by’ingenzi byavuzwe harimo kunoza imyigishirize y’ururimi rw’Ikinyarwanda hashyirwaho ibitabo by’ikibonezamvugo birimo amuga azwi kandi ahuriweho na bose.

Amuga ni amagambo akoreshwa mu ngeri y’ubumenyi cyangwa umwuga runaka. Urugero nk’aho usanga hakoreshwa ijambo ‘mudasobwa’ aho gukoresha ‘computer’, internet ikitwa ‘murandasi, physique ikitwa ‘ubugenge’, Chimie ikitwa ‘ubutabire’ n’andi.

Abitabiriye batandandukanye bagaragaje ko mu rurimi rw’Ikinyarwanda hakoreshwa amuga anyuranye, aho usanga ijamo rimwe rivugwa mu buryo butandukanye, bikajijisha abakurikirana ubwo bushakashatsi.

Dr. Valentin Uwizeyimana, umushakashatsi akaba n’umwarimu muri kaminuza, yavuze ko ibi byakemuka hashyizweho inkoranyamuga.

Yagize ati “Hategurwa inkoranyamuga, n’iyo itaba inkoranyamuga y’ikibonezamvugo yose muri rusange, ariko byibuze hagakorwa agatabo gato cyane kagerageza gushyira hamwe amuga y’ingenzi akoreshwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda .”

“Aho ngaho hahita hashakishwa uburyo abarimu n’abandi bantu bafite aho bahuriye n’ikibonezamvugo cy’Ikinyarwanda mu Rwanda bakoresha iyo nkoranyamuga cyangwa ako gatabo. Icyo gihe rwose icyo kibazo numva cyahita gikemuka.”

Yakomeje avuga ko ibi byakorwa habayeho ubufatanye bw’Inteko y’Umuco, Ikigo cy’Igihugu gushinzwe Uburezi, REB, ndetse na Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi.

Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Masozera Robert, yavuze ko iki kibazo kizacyemuka, binyuze mu bufatanye maze amuga akoreshwa mu Kinyarwanda akegeranywa, akabonezwa, akemezwa ndetse agashyikirizwa abarimu bakayigisha mu mashuri.

Yagize ati “Ni ibintu tuzakoraho mu bufatanye, abafatanyabikorwa twese. Icyo twavanyemo ni umukoro w’ibyo gukora, umukoro ugamije gukemura ibibazo byagaragajwe, dufatanyije namwe mwese abashakashatsi, abarimu, n’abanyeshuri.”

Masozera yasabye ubufatanye muri gahunda ya #NdigaIkinyarwanda yatangijwe yo kwigisha no kwiga Ikinyarwanda benshi bakakimenya. Yavuze ko ibyo byose bitagerwaho hatabayeho ubufatanye n’abashakashatsi ndetse n’abarimu muri urwo rurimi.

Ati “Ni gahunda twifuza ko aba ariyo twese dukoreramo ibikorwa byose byo kwiga no kwigisha Ikinyarwanda. Iyi gahunda irimo bya bindi byose twavuze, harimo iby’imfashanyigisho, hazamo iby’amategeko ariko cyane cyane kuyisakaza.”

Yavuze ko guteza imbere Ikinyarwanda bikwiriye kuba gahunda ya buri wese, ikamamazwa kandi igakoreshwa.

Ati “Iyi #NdigaiKinyarwanda tuyigereranye n’izi gahunda ziriho zikorwa. Murabona mu nganda no mu bukorikori haje ubukangurambaga bwitwa ‘Made in Rwanda’, ibikorerwa iwacu. Urareba ugasanga ubukangurambaga buri hose n’abantu barabyumva vuba […] Nifuza ko twazana ngo #NdigaiKinyarwanda, ikaba gahunda twakoreraho.”

Ikinyarwanda gikoreshwa n’abantu bari hagati ya miliyoni 35-40 babarizwa mu Rwanda, Tanzania, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ahandi hirya no hino ku Isi.

Inteko y’Umuco ikomeje gukora ibishoboka ngo Ikinyarwanda cyimakazwe, ndetse mu kiganiro giherutse guhuza Amb. Masozera n’abandi bantu batandukanye kuri RBA, yavuze ko ari iby’ingenzi ko ururimi rw’Ikinyarwanda rubungwabungwa kugira ngo rutazajya mu mubare w’indimi ziri mu kaga.

Indimi ziri mu kaga ni indimi zivugwa mu buryo butanoze, zikavuga zivangitiranye n’izindi ndimi nyinshi kandi zikandikwa nabi. Habururwa ko indimi 40% by’indimi 7 000 zivugwa ku Isi ziri muri aka kaga.

Ambasaderi Masozera yavuze ko Ikinyarwanda kizatezwa imbere binyuze mu bufatanye bw'abarimu, abashakashatsi n'abanyeshuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .