00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Politiki y’indimi mu Rwanda iraca amarenga ku guha agaciro Ikinyarwanda

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 4 November 2016 saa 03:57
Yasuwe :

Ni kenshi abayobozi bakoresha indimi z’amahanga, haba mu nama cyangwa mu nyandiko z’ubuyobozi bwa leta n’abikorera aho usanga ikinyarwanda kirutishwa indimi z’amahanga.

Ibyo bibazo ariko ngo birenda kugana ku musozo, uhereye kuri politiki y’indimi mu Rwanda igaragaza ko hari ibizahinduka mu mikoreshereze y’indimi.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi mu nteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco(RALC), Nsanzabaganwa Modeste asanga Ikinyarwanda kiri mu nzira zo guhabwa agaciro kurusha izindi zemewe mu butegetsi.

Ibyo bizakorwa biciye muri poilitiki irimo gutegurwa na RALC, igizwe amategeko, amabwiriza n’ingamba bigenga imikoreshereze y’indimi mu gihugu.

Nsanzabaganwa yemeza ko ari ngombwa kuko ngo n’iyo ururimi rwaba rumwe, politiki ari ngombwa kugira ngo habeho imirongo migari cyangwa amategeko rugenderaho; bityo ntirukoreshwe uko abantu bishakiye ahubwo bakarurinda, rugakomeza kuba ururimi ruhamye.

Iyi politiki iteganya ko igihe umuntu agiye gukoresha indimi nyinshi zirimo Ikinyarwanda, kigomba kubanza izindi zigakurikira nk’uko bishimangirwa na Nsanzabaganwa.

Ati “Igihe bibaye ngombwa ko ukoresha ndimi ebyiri cyangwa zirenze harimo n’urw’Ikinyarwanda, ni rwo rukwiye kuza mbere; haba mu kwandika ku nzugi, ku byapa, kwandika no kuvuga amatangazo n’ibindi. Ururimi ruza mbere ni Ikinyarwanda. Ibyo ni byo twifuza, ni byo dusaba Abanyarwanda.”
Gusa ngo si ihame mu mbwirwaruhame cyane cyane igihe umuntu yatumije inama nyunguranabitekerezo, gusa ngo ni byiza guhera ku rurimi rwumvwa na benshi mu bitabiriye inama runaka, bake batarwumva bagasemurirwa nyuma.

Ibi RALC ntabwo ibifata nk’ivangandimi cyane ko ari byo yifuza ko byajya bikorwa aho gufata interuro y’Ikinyarwanda ukayivangamo amagambo y’urundi rurimi.

Iyi politiki iri gutegurwa igaragaza ko ururimi rw’Ikinyarwanda rudasuzuguritse ugereranyije n’indimi z’amahanga zigenda zinjira mu gihugu, bityo kikaba kitagomba kuryamirwa na zo, ahubwo kikaba ku isonga nk’ururimi rugomba kwitabwaho by’umwihariko.

Biteganyijwe ko inyandiko izaba ikubiyemo iyi Politiki izaba yarangiye bitarenze Kamena 2017, ikazashyirwa ahagaragara nyuma yo guca mu nzego zitandukanye zibifitiye ububasha zimimo Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC).

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ikangurira Abanyarwanda kutirara ku byerekeye imikoreshereze y’indimi nyinshi u Rwanda rwahisemo gukoresha; kwitonda mu kuzikoresha cyane cyane birinda ivangandimi ryica ubwumvane.

Nsanzabaganwa avuga ko u Rwanda nirubasha gukoresha neza indimi nyinshi bizaba ari amahirwe akomeye ku buryo n’amahanga azajya aza kurwigiraho.

Akomeza avuga ko muri iki kinyejana turimo, kuvuga indimi nyinshi ari ukwiyongerera agaciro. Atanga ingero ko Abayobozi b’Ibigo cyanga Amashyirahamwe Mpuzamahanga akomeye ku isi akenshi baba bavuga neza indimi mpuzamahanga zirenze rumwe.

Ikinyarwanda ni rumwe mu ndimi enye zemewe gukoreshwa mu butegetsi mu Rwanda, nkuko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Izo ndimi ni Icyongereza, Igifaransa n’igiswahili kigiye kwiyongeraho kuko umushinga ucyemerera gukoreshwa mu butegetsi uherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 12 Ukwakira 2016.

Umuyobozi w'Ishami ry'Ururimi, Nsanzabaganwa Modeste

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .