00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RALC yakebuye abanena Ikinyarwanda ku mbuga nkoranyambaga, ibyita ‘ubujiji’

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 15 April 2020 saa 10:14
Yasuwe :

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC yamaganye abahitamo gukoresha indimi z’amahanga ku mbuga nkoranyambaga kandi ubutumwa bashaka gutambutsa bugenewe abanyarwanda, ivuga ko ari ubujiji no guhunga icyo uri cyo.

Muri iyi minsi y’ikoranabuhanga, imbuga nkoranyambaga zabaye urubuga rukomeye rutangirwamo ibitekerezo, aho abantu bagaragariza amarangamutima yabo, ibibababaje, ibibashimishije n’ibindi.

Kubera ko akenshi izo mbuga ziba zarakozwe n’abanyamahanga, indimi zikoreshwaho zikunze kuba ari iz’amahanga nubwo nta we ubuza abavuga cyangwa abandika indimi gakondo kuzikoreshaho.

Hari bamwe bumva ko kwandika ubutumwa mu rurimi rw’Icyongereza ku mbuga nkoranyambaga ari bwo busirimu, aribwo abantu bakubaha naho kubwandika mu Kinyarwanda bikaba ubuturage.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi muri RALC, Nsanzabaganwa Modeste, yabwiye IGIHE ko abatekereza gutyo baba bafite ubujiji no gushaka kwigaragaza uko batari.

Ati “Iyo wiyerekana uko uri , si kimwe n’iyo wiyerekana wambaye isura y’undi muntu. Uri umunyarwanda ushaka kugaragara nk’umunyarwanda, ushaka gutanga ibitekerezo nk’umunyarwanda, ubivuze mu rurimi rwawe rero rw’Ikinyarwanda nibyo byiza ni nabyo bikuranga. Ni nabwo ushobora gutanga igitekerezo neza uko ugitekereza.”

“Ntabwo wajya guha abaturage ikiganiro ku kintu, uri gitifu ngo ugende wambaye ikanzu ya padiri, ntibihuye. Barakubonamo Padiri ntabwo bakubonamo gitifu.”

Nsanzabaganwa yavuze ko bitumvikana uburyo wasimbuka abaturage bagera kuri miliyoni 12 bumva Ikinyarwanda ari nabo bagenewe ibyo wanditse ku mbuga nkoranyambaga, ngo ubyandike mu Cyongereza kitumvwa n’abanyarwanda bose.

Ati “Harimo ubwirasi, tujye tuvuga ibintu uko bimeze. Kuvuga ngo njye ndakoresha Icyongereza, kuki usimbuka abanyarwanda? Urasimbuka miliyoni 12 z’abanyarwanda ukajya kubwira noneho abantu batagera kuri miliyoni bavuga Icyongereza, ubwo urumva ukora ibiki?”

Yongeyeho ati “Kumva ko uzagira agaciro ari uko uvuze ururimi rutari Ikinyarwanda, aho ndahagaya cyane harimo n’ubujiji. Kumva ko uboneka neza uhunga kuba umunyarwanda, ko uzagira agaciro kuko wahunze kuba umunyarwanda, ni ikibazo gikomeye.”

U Rwanda rurajwe ishinga no guteza imbere ibyakorewe mu Rwanda (Made in Rwanda ) kugira ngo rukomeze kugira agaciro mu ruhando mpuzamahanga.

Nsanzabaganwa avuga ko Made in Rwanda ya mbere ari ukuvuga Ikinyarwanda ibindi bikubakiraho, kuko ari rwo rurimi ruhuza abanyarwanda runakubiyemo indangagaciro zabo zose.

Kuri iyo ngingo, hari na bamwe mu banyarwanda bagiye bagaragaza ko badashyigikiye abahunga Ikinyarwanda, bagakoresha indimi z’amahanga ku mbuga nkoranyambaga ngo bubahwe.

Ku nyandiko RALC yacishije kuri Twitter kuwa 17 Werurwe 2020 ivuga ko nta busirimu buri mu kutavuga Ikinyarwanda, uwitwa Ndagimijamana Emmanuel yatanze igitekerezo agira ati “Ibi nibyo nirirwa buri gihe ndwana nabyo kuri WatsApp Status za bamwe mu nshuti zanjye ariko bamwe barumva abandi ntibabyumva."

Undi yagize ati “Ibi ndabihamya gusa imbogamizi ni imwe, urubyiruko ruri kubyiruka ntabwo ruzi Ikinyarwanda kandi ntirushishikajwe kukimenya nk’ururimi ruhuza bene kanyarwanda, ahubwo barufata nk’ururimi rwiyongera mu zivugwa bityo bagaha agaciro indimi mvamahanga.”

RALC ivuga ko Ikinyarwanda kivugwa n’umubare munini w’abatuye Isi, kugera kuri miliyoni 36 z’abatuye mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Mu Rwanda, 93 % by’abaturage bavuga Ikinyarwanda.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi muri RALC, Nsanzabaganwa Modeste avuga ko ubusirumu bwa mbere ari ukumenya ururimi rwawe gakondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .