Richard Slayman w’imyaka 62 yasezerewe ku wa 03 Mata 2023 nyuma y’ibyumweru abagiwe mu bitaro bya Kaminuza y’Ubuvuzi ya Harvard bya Massachusetts, biherereye muri Leta ya Boston.
Iyi mpyiko y’ingurube uyu mugabo yahawe yabanje gutunganywa hakurwamo bimwe mu biyigize byashoboraga gutuma umubiri we utayakira neza, imirimo yakozwe n’ikigo gikora ibijyanye n’imiti cya eGenesis.
Ni ibintu byafashwe nk’intambwe ikomeye mu buvuzi kuko mu myaka yashize ingingo ziturutse kuri iyo nyamaswa zakunze kudakunda ku muntu.
Mu itangazo ibi bitaro byashyize hanze, byavuze ko Slayman yari arwaye impyiko ku rugero rwa nyuma, ha handi byasabwaga ko isimbuzwa, hemezwa ko ahabwa iy’ingurube, igikorwa cyatwaye amasaha ane.
Ibi bitaro bigaragaza ko Slayman wabazwe ku wa 16 Werurwe 2024, urugingo yahawe rukora neza ndetse yavuye ku mashini yamufashaga kuyungurura amaraso.
Ni ibintu byashimishije n’uyu murwayi, wagaragaje ko kubona avuye mu bitaro ataribwa ndetse urugingo yahawe rukora ari kimwe mu bihe bishimishije atazibagirwa, kuko yari amaze igihe afashwa n’iyo mashini mu kuyungurura amaraso.
Mu 2018, Slayman yari yahawe impyiko yari yakuwe mu muntu wapfuye ariko mu 2023 itangira kugira ibibazo, ari bwo abaganga banzuye ko ahabwa iy’ingurube.
Ni inkuru nziza ku bakeneye uru rugingo, kuko nko muri Amerika buri munsi abagera kuri 17 bapfa ku munsi bazize kubura ubaha urugingo, abakeneye impyiko bakiganza mu mibare.
Ntabwo ari ubwa mbere urugingo rw’ingurube rushyizwe mu muntu kuko mu myaka ya vuba abarwayi babiri bahawe umutima wayo ariko ntibyakunda bapfa hadaciye kabiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!