00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamakuru basabwe umusanzu mu kubungabunga Ikinyarwanda birinda imvugo zicyonona

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 14 February 2022 saa 07:19
Yasuwe :

Inteko y’Umuco yasabye abanyamakuru gutanga umusanzu mu guteza imbere Ururimi rw’Ikinyarwanda birinda gukoresha zimwe mu mvugo z’urufefeko zonona iterambere ryacyo.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Wungirije w’Inteko y’Umuco, Uwiringiyimana Jean Claude, mu Kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Gashyantare 2022.

Uwiringiyimana yagaragaje ko kugeza ubu usanga hari bamwe mu banyamakuru bakoresha imvugo zifefetse bikaba byagira ingaruka ku babakurikira kubera ko bahita babyumva cyane.

Yagaragaje ko mu banyamakuru batunganya amakuru nta kibazo kirimo ku bijyanye n’imikoreshereze y’ikinyarwanda ariko ageze ku bakora ibiganiro agaragaza ko harimo abakoresha amagambo adakwiye bagamije gushimisha ababumva.

Ati “Ibyo tuvuga nibuze n’iyo byaba ari ugushimisha urubyiruko, twabiteguye nta kibazo twateza. Tukavuga tuti ‘iri jambo ryakoreshejwe riragira ngaruka ki ku Kinyarwanda?”

Yifashishije imvugo ikunze gukoreshwa n’abatari bake muri iki gihe igira iti “Hahiye” yagaragaje ko iyo winjiye mu mateka y’u Rwanda gushya ari ikintu gikomeye abantu batakabaye bavuga uko babonye.

Ati “Natanze urugero ku gushya. Iyo uvuze gutwika iyo mvugo ubwayo ni uko twabifashe nk’urufefeko rworoshye ariko ntabwo ari ibintu byoroshye. Ijambo gutwika ni ijambo riremereye ntabwo nifuza ko umunyamakuru yarukoresha yisanzuye gutyo atabanje kumenya icyo bivuze.”

Yakomeje asaba abanyamakuru kwirinda gukoresha ururimi rw’urufefeko kubera ko bakwiye kuba abarimu beza mu kwigisha Abanyarwanda ururimi rwabo.

Ati “Ababikora neza turabashimira kandi tuzabikomeza. Buriya buri wese amenye uruhare rwe mu guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda nta kibazo cyabamo. Ikibazo tugira ni uko itangazamakuru bigengesera mu ndimi z’amahanga bagera ku Kinyarwanda bakumva nta kibazo, rero mudufashe kuko atari ururimi ruciriritse.”

Muri iki kiganiro hagarutswe ku magambo yakunze kurangwamo amakosa muri raporo y’umwaka ushize ikorwa n’Inteko y’Umuco.

Abanyamakuru bitabiriye ibiganiro bagaragaje ko hari imbaraga zari zikwiye gushyirwa mu nzego zitandukanye mu gushyira imbaraga mu Kinyarwanda no kugiteza imbere.

Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC), Barore Cléophas wari witabiriye iki kiganiro yasabye ko mu ikurikiranwa ry’imikoreshereze inoze y’Ikinyarwanda hazashyirwaho itsinda ryihariye rireba amakosa akorwa mu myandikire yaba mu nkuru no mu bitabo kuko ibyanditswe bihoraho.

Yasabye kandi ko abakiri bato bakora itangazamakuru by’umwihariko mu myidagaduro bakunze gukoresha Ururimi rw’Urufefeko no kuvanga indimi bityo ko bafashwa kurushaho gukoresha neza Ikinyarwanda binyuze mu kubategurira amarushanwa.

Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire biteganyijwe ku nshuro ya 19 ku wa 21 Gashyantare 2022 ku nsanganyamatsiko igira iti “Tubungabunge Ikinyarwanda, umusingi w’ubumwe n’agaciro by’Abanyarwanda.”

Inteko y’Umuco yatangaje ko muri iki gihe cyo kwitegura uyu munsi hazabaho guhemba abarimu b’ikinyarwanda babaye indashyikirwa n’Abanyarwanda bo muri Diaspora bakoresha neza Ikinyarwanda.

Umuyobozi Wungirije w'Inteko y'Umuco, Uwiringiyimana Jean Claude

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .