00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hamuritswe ikoranabuhanga rihindura amajwi y’Ikinyarwanda mu nyandiko

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 15 February 2023 saa 07:41
Yasuwe :

Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko ndetse na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo byamuritse ikoranabuhanga ryihariye, rizajya rifasha abantu gufata amajwi yavuzwe mu Kinyarwanda akajya mu nyandiko cyangwa inyandiko ziri mu Kinyarwanda zigahinduka amajwi.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2023, nyuma y’imyaka isaga ibiri inzego zitandukanye ziri kunoza uburyo Ikinyarwanda cyarushaho kubungabungwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kugira ngo ibyo bishoboke, bahanje gukusanywa amagambo atandukanye y’Ikinyarwanda ashyirwa hamwe haba mu majwi n’inyandiko, abikwa mu kigega cyiswe Ikigega cy’Imbonwa (Ikinyarwanda dataset).

Icyo kigega nicyo cyahujwe n’irindi koranabuhanga rituma niba umuntu ashaka ko amajwi ahinduka mu nyandiko y’Ikinyarwanda bikunda. Ni na ko bimeze ku muntu ushaka ko inyandiko ye ijya mu majwi, nk’ufite igitabo cyanditse mu Kinyarwanda ashaka kugisoma biciye mu majwi.

Muri make, hamuritswe uburyo butatu bw’ikoranabuhanga burimo ubw’itahura ry’imvugo mu Kinyarwanda (Ikinyarwanda speech recognition), ubuhindura inyandiko mo imvugo mu Kinyarwanda (text to speech) n’ikigega cy’imbonwa mu Kinyarwanda (Ikinyarwanda dataset).

Umuyobozi w’Ikigo Digital Umuganda cyifashishijwe mu gukora iryo koranabuhanga, Niyonkuru Audace, yavuze ko ubu buryo bashyize hanze buzorohereza abantu kubona serivisi zitandukanye mu Kinyarwanda.

Ati “Nk’ivana inyandiko ikayishyira mu mvugo (Text to speech) ishobora gufasha n’ufite ubumuga bwo kutabona cyangwa hari inyandiko igomba kujya mu ijwi ry’Ikinyarwanda, bikaba byabasha gukorwa. Ni ibintu bitari bisanzwe biriho.”

Ikinyarwanda kivugwa n’abasaga miliyoni 40 mu Karere k’Ibiyaga Bigari, rukaba rumwe mu ndimi za Afurika zifite umwihariko wo kugira imyandikire n’imivugirwe yihariye kandi yakozweho ubushakashatsi, ikandikwamo ibitabo n’ibindi.

Intebe y’Inteko y’Umuco, Masozera Robert, yavuze ko u Rwanda rubaye igihugu cya Gatandatu muri Afurika, kigiye gukoresha iryo koranabuhanga ryo guhindura amajwi mu nyandiko cyangwa inyandiko mu majwi, mu rwego rwo kuzibungabunga.

Ati “Mu Rwanda usanga abasaba serivisi hafi 98 % ari Abanyarwanda bavuga Ikinyarwanda ariko serivisi zitangwa rimwe na rimwe ziri mu ndimi zumvwa n’abo 2 % basigaye. Bituma rero Abanyarwanda batisanzura muri serivisi bahabwa […]. Gushyira Ikinyarwanda mu Ikoranabuhanga bizafasha gusigasira no kubungabunga ururimi rwacu kavukire mu gihe kirambye.”

Masozera yavuze ko umwihariko w’iri koranabuhanga ari uko bagerageje gushyiramo ikigega cy’amagambo menshi akoreshwa mu Kinyarwanda, ku buryo kwibeshya kuri kigero gito cyane.

At “Biraza gukemura cya kibazo cy’Abanyarwanda bangizaga ururimi bakoresha amagambo tutazi aho aturutse, ugasanga ururimi baruhindaguye uko bashaka.”

Minisitiri w’Umuco n’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi yavuze ko aho isi igeze, bidashoboka gutera imbere utifashishije ikoranabuhanga, bityo ko gushyiramo Ikinyarwanda ari indi ntambwe.

Ati “Hari ubushakashatsi bwigeze gukorwa bugaragaza ko iyo abana bize mu rurimi rwabo biborohera cyane. Kuba tugiye gushyira ururimi rwacu mu ikoranabuhanga ni ikintu gikomeye cyane.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze ko kuba habonetse Ikigega gihunitsemo amagambo y’Ikinyarwanda mu ikoranabuhanga, ari itangiriro ry’ubundi buvumbuzi.

Ati “Kuba tugeze aho tumurika bimwe mu byakozwe ni intambwe ishimishije ariko ibimburira ibindi bihangano bidufasha kunoza imikoreshereze y’Ikinyarwanda.”

Yakomeje agira ati “Ni gute twakwigisha Internet Ikinyarwanda? Iyo ugiye kuri Internet ugasangaho indimi z’amahanga ntabwo mudasobwa ziba zabyiyigishije, haba hari ababikoze. Natwe dutere intambwe ku buryo umuntu ugiye kuri Internet abasha kubona ya makuru yose mu rurimi rwacu rw’Ikinyarwanda.”

Biteganyijwe ko guhera kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare ari bwo iryo koranabuhanga ritangira kuboneka kuri Internet umuntu anyuze kuri digitalumuganda.com.

Mu byamuritswe kuri uyu wa Gatatu ntabwo harimo Isemuranyandiko (translation) aho inyandiko iri mu rurimi rumwe ishobora kujya mu rundi ntihazemo amakosa, bikaba byatangajwe ko hari ibikivugururwamo ku buryo mu minsi ya vuba na byo bizamurikwa.

Ntabwo hatangajwe ingengo y’imari yakoreshejwe kuri uyu mushinga icyakora ni Umushinga wahuriweho na Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ku nkunga y’Umushinga w’Abadage wita ku iterambere (GIZ).

Minisitiri Mbabazi ubwo yari akurikiranye ibiganiro bitandukanye byatanzwe ku ikoreshwa ry'iri koranabuhanga rishya mu gusigasira Ikinyarwanda
Minisitiri Ingabire Paula ni umwe mu bitabiriye uyu muhango
Intebe y'Inteko y'Umuco, Masozera Robert yagaragaje ko iri koranabuhanga rishya rizafasha mu koroshya imitangire ya serivisi
Aimable Twahirwa, Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry'Umuco muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco (iburyo) n'Umuyobozi Wungirije w'Inteko y'Umuco, Jean Claude Uwiringiyimana (ibumoso) bari mu bitabiriye
Minisitiri Ingabire Paula yashishikarije urubyiruko kurushaho kwifashisha ikoranabuhanga mu kubungabunga Ikinyarwanda ari nako bahanga imirimo
Minisitiri Rosemary Mbabazi yavuze ko ikoranabuhanga rishya rizarushaho gufasha mu ibungabunga ry'Ikinyarwanda
Hasabwe ko ibigega by'amagambo y'Ikoranabuhanga mu Kinyarwanda byakozwe, biba intangiriro y'ubundu buvumbuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .