00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikinyarwanda cyagaragajwe nk’ikiraro cyihariye kizarenza imbibi abahanzi Nyarwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 June 2021 saa 02:42
Yasuwe :

Intebe y’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Masozera Robert, yagaragaje ko Ikinyarwanda aricyo kiraro cyihariye gishobora gufasha abahanzi n’abanyabugeni b’Abanyarwanda barimo abanyamakuru, kumenyekana ku rwego mpuzamahanga mu buryo bworoshye.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Kamena 2021 mu muhango wo gutanga ibyemezo by’ishimwe ku banyamakuru n’abahanzi batsinze mu marushanwa yo kwandika no gukoresha neza Ikinyarwanda kinoze yabaye muri Gashyantare na Werurwe uyu mwaka.

Ambasaderi Masozera yavuze ko urwego rw’ubuhanzi bashaka ko rutera imbere rukabyarira inyungu abarukora ariko rugashingira by’umwihariko ku muco n’ururimi rw’Ikinyarwanda.

Yavuze ko uko iterambere ryihuta ari nako amasoko y’ibihangano by’umuco n’ibishingiye ku rurimi arushaho kwaguka, bityo ko n’abahanzi Nyarwanda bakwiriye gufatirana ayo mahirwe.

Icyakora, Masozera yavuze ko ikiraro cya mbere kizafasha abahanzi Nyarwanda kurenga imipaka bakamamara mu mahanga ari umwihariko w’ibihangano byabo ugomba kugaragarira mu rurimi ibihangano byabo birimo n’umuco gakondo.

Ati “Twambuke imipaka ni byo ariko ntabwo abahanzi bazajya guhangana n’andi mahanga mu rurimi n’ibihangano by’abo banyamahanga. Iyo ujyanye ururimi rwawe ni bwo ugera kure. Na ba bahanzi dufite b’abahanga baririmba mu ndimi z’amahanga, bashobora kumenyekana mu Rwanda ariko biragoye kujya guhangana ngo batsinde abazanye ibihangano gakondo byabo.”

“Turimo tubwira abahanzi duti niba mushaka kwambuka imipaka muhange mu ndimi zanyu.”

Masozera yavuze ko no mu marushanwa yo ku rwego mpuzamahanga baba bashaka ibihangano byihariye bigaragaza umuco w’aho byaturutse.

Yatanze ingero z’abahanzi bo muri Tanzania, Nigeria n’ahandi batabura kwamamara ku Isi kandi indirimbo n’ibihangano byabo biri mu ndimi gakondo.

Yamaze impungenge abumva ko ubutumwa batanga butamenyekana baramutse babishyize mu Kinyarwanda, avuga ko ubwiza bw’igihangano burenze kure ururimi cyaririmbwemo.

Umuhanzi Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi, akaba umwe mu bashimiwe gukoresha neza Ikinyarwanda mu bihangano bye, yavuze ko u Rwanda rufite amahirwe yo kuba abaturage bose bafite ururimi rumwe, bityo ko ari umukoro ku bahanzi bafatwa nk’abarimu ba sosiyete.

Ati “Ni amahirwe ko twe buri wese ajya mu ntara ntakenere umusemuzi, hari ibindi bihugu ujya mu ntara ugatwara umusemuzi. Ni ukurubungabunga ngo rutazazimira.”

Yakebuye bagenzi be bishimira kubona amaronko menshi, bakirengagiza izindi ngingo z’ingenzi zirimo kunoza Ikinyarwanda mu bihangano byabo no gusigasira umuco.

Danny Vumbi yavuze ko ibyo ari uburozi, bityo ko ari umukoro ku bahanzi gukebura bagenzi babo bashaka gukirira mu kuroga Abanyarwanda.

Ati “Umuhanzi usohora igihangano abizi neza ko hari ibyo kibangamiye cyangwa ntacyo cyungura abakizi, uwo aba aroga. Dukwiye gukora tukagabanya ubwo burozi.”

Umunyamakuru Barore Cléophas uri mu bashimiwe gukoresha neza Ikinyarwanda kinoze mu kazi ke, yavuze ko kugisigasira bitakabaye ari ikintu Umunyarwanda yingingirwa.

Barore yavuze ko amahirwe u Rwanda rwagize ari uko mu byo abakoloni bangije Ikinyarwanda kitarimo kuko byari kuba igihombo gikomeye.

Ati “Ururimi ni ubutunzi bukomeye dufite, naratekerje nti ariko ko ari byinshi abakoloni badutwaye, iyo bashaka ururimi rwo ntibari kuruhindura wenda rukandikwa nka ruriya rwo hakurya y’Akanyaru dore ko n’ubundi twari igihugu kimwe? Ni agaciro gakomeye kuba Ikinyarwanda ari rumwe mu bitarasahuwe. Ni byiza kandi kuba ruvugwa ariko rukanandikwa. Hari indimi nyinshi zivugwa ariko zitandikwa. Gusigasira Ikinyarwanda ni inshingano zacu twese.”

Ikinyarwanda gikoreshwa n’abantu bari hagati ya miliyoni 35-40 babarizwa mu Rwanda, Tanzania, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ahandi hirya no hino ku Isi.

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zitandukanye zigamije kugikundisha Abanyarwanda no gutuma gikoreshwa uko bikwiye.

Inama y’Umushyikirano ya 13 yari yasabye ko mu mashuri yose yaba amato n’amakuru na za kaminuza hashyirwaho ingamba zo guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda no kwimakaza indangagaciro z’umuco Nyarwanda.

Umukozi mu Nteko y'Umuco, Nsanzabaganwa Modeste, ubwo yatangizaga umuhango wo gutanga ibyemezo by'ishimwe ku bahize abandi mu gukoresha neza Ikinyarwanda kinoze
Umuhanzi Clarisse Karasira ni umwe mu bahembewe gukoresha neza Ikinyarwanda mu bihangano bye
Intebe y'Inteko y'Umuco, Ambasaderi Masozera Robert, yakurikiranye umuhango w'itangwa ry'ibyemezo by'ishimwe ku bahanzi n'abanyamakuru bakoresheje neza Ikinyarwanda
Uyu muhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Umunyamakuru wa RBA, Barore Cléophas, ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa
Ubwo Ambasaderi Masozera yashyikirizaga icyemezo cy'ishimwe umunyamakuru Barore Cléophas
Ubwo Intebe y’Inteko Yungirije Ushinzwe Ururimi n’Iterambere ry’Umuco, Uwiringiyimana Jean Claude, yashyikirizaga icyemezo cy'ishimwe umunyamakuru Ayanone Solange
Umunyamakuru Akimana Latifah (iburyo) ashyikirizwa icyemezo cy'ishimwe
Intebe y'Inteko y'Umuco, Ambasaderi Masozera Robert ashyikiriza icyemezo cy'ishimwe umunyamakuru wa TV1, Olivier Ngabirano
Intebe y'Inteko y'Umuco, Ambasaderi Masozera Robert, ubwo yashyikirizaga icyemezo cy'ishimwe umunyamakuru wa IGIHE, Maniraguha Ferdinand
Umunyamakuru wa IGIHE, Kanamugire Emmanuel ashyikirizwa icyemezo cy'ishimwe n'Intebe y’Inteko Yungirije Ushinzwe Ururimi n’Iterambere ry’Umuco, Uwiringiyimana Jean Claude
Umushakashatsi Bazirushaka Isaïe yashimiwe ubushakashatsi yakoze buteza imbere ururimi rw'Ikinyarwanda
Umuhanzi Clarisse Karasira ashyikirizwa icyemezo cy'ishimwe
Mani Martin ari mu bahanzi bashimiwe gukora ibihangano biteza imbere ururimi rw'Ikinyarwanda
Umuhanzi Danny Vumbi (iburyo) ashyikirizwa icyemezo cy'ishimwe
Barore yavuze ko u Rwanda rufite amahirwe yo kuba igihugu gifite ururimi rwacyo gakondo kandi rufite uburyo buhamye bw'imyandikire
Danny Vumbi yavuze ko abahanzi bakwiriye gukeburana kugira ngo Ikinyarwanda gikomeze kuganza
Abanyamakuru n'abahanzi basabwe kuba ku isonga mu guteza imbere imyandikire n'imivugire y'Ikinyarwanda

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .