00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikinyarwanda mu isura nshya; kuri bamwe bisaba abasemuzi ngo bamenye ibyo urubyiruko ruvuga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 February 2024 saa 04:26
Yasuwe :

“Urakaza neza muri higa Clout aho iniga ziribwa bukumi, generation itunzwe na kush, ni space y’ifari aho utabona isugi.’’ Aya ni amwe mu magambo agize indirimbo ‘Exit’ ya AY afatanyije na Hollix, Taz na PoppA. Ngenekereje mu Kinyarwanda gisanzwe baba bagira bati “Urakaza neza mu Isi yo gushaka kumenyekana, aho abasore baryamana na bagenzi babo. Igisekuru gitunzwe n’urumogi, aho itabi ryahawe umwanya ndetse ukaba utahabona isugi’’.

Nahisemo kwifashisha aya magambo kugira ngo wowe uri gusoma iyi nkuru usanzwe uri mu myaka irenga 30, ubanze wumve neza ko kuri ubu ushobora kwicarana n’abasore n’inkumi baganira, bakamara amasaha n’amasaha amagambo utoye mu yo bavuze ari mbwarwa!

Cyangwa se waba ukunda kugendana n’ibigezweho ukaba wafungura indirimbo y’umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe kuri Youtube, Spotify n’ahandi; ukayitangiza inshuro zirenze imwe uyisubizamo ariko bikaza kurangira ntacyo utoyemo kandi ‘ab’ubu’ bo banagaho amatwi gake bakabasha kumva ubutumwa burimo nta gutegwa na kamwe.

Ni imvugo zigenda zaduka biturutse ku byamamare cyangwa se mu rubyiruko rutuye ahantu runaka. Bimaze gufata indi ntera ndetse abenshi mu rubyiruko basa nk’aho bibagiwe ikinyarwanda gisanzwe gikoreshwa.

Ruri hose! Haba mu bakuze, abato, abakuru n’abakibyiruka ni hake hacyumvikana uvuga cyangwa akandika ubutumwa runaka akaburangiza akoresheje Ikinyarwanda cy’umwimerere gusa.

Ibi biheruka kwemezwa na Musabeyezu Theogene, ushinzwe ubushakashatsi ku iyigandimi nyamubano n’ubuvanganzo mu Nteko y’Umuco nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe hagamijwe kureba imikoreshereje y’Ikinyarwanda n’izindi ndimi mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Twasanze Ikinyarwanda aho gikoreshwa cyonyine gikoreshwa kuri 15%, wagikubira hamwe n’izindi ndimi ukagisanga kuri 48%, gusa kivugwa ku kigero cya 99%.”

Ibi bigaragaza ko ibi bitari mu rubyiruko gusa ahubwo no mu bakuze ari uko, ariko aho bitandukanira ni uko urubyiruko rwo rwihangiye amagambo mashya mu gihe abakuru bo bagenda bifashisha amagambo y’indimi z’amahanga bakavangavanga n’Ikinyarwanda.

IGIHE yakusanyije zimwe mu mvugo zikoreshwa cyane mu rubyiruko zigezweho cyane. Ntabwo twabikoze tugamije gukangurira abantu kwiga cyangwa gukoresha iki Kinyarwanda gishya cyadutse, ahubwo ni ukwerekana ko uko iminsi igenda ihita hagenda hahinduka byinshi.

Aya magambo kumenya inkomoko cyangwa ababa bayahimbye biragoye kuko atangirira mu birori bimwe na bimwe muri za ‘Ghetto’, akagenda akwirakwira mu rubyiruko uko rugenda ruhura.

-Kuraburiza

Imvugo ikoresha umuntu ashaka kwerekana ko ibintu yari yiteze ku kintu runaka atari ko byagenze na gato ahubwo byaje guhinduka ibindi, akenshi aha umuntu biba byamugendekeye nabi.

Urugero: Uyu munsi naraburije, deal zose nagiye zanze gucamo.

-Manudi

Ni inyito ikoreshwa ku muntu ukunda ‘ama-nudes’. Aya ni amashusho n’amafoto agaragaza ibice by’ibanga.

-Gukwama

Ni imvugo ikoreshwa mu gihe wari uri gukoresha runaka kikangirika cyangwa se umuntu akaba yaza kugusura akahaguma (agakwama).

-Imbogege/Indege/Ishori

Ni amagambo atamaze igihe kinini akoreshwa cyane mu rubyiruko ariko amaze gukwira mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali no hanze yayo. Aya yose asobanura ikintu kimwe, avuga ‘Umukobwa’.

-Kiri gute?/Waguan

Iyi ni indamukanyo aho umuntu ayibwira undi ashaka kumubaza uko yiriwe cyangwa se yaramutse bitewe n’amasaha cyangwa ibihe uko bimeze.

-Kurabura

Ni ijambo rikoreshwa iyi umuntu ashaka kubwira mugenzi aze kumumenyesha ikintu runaka. Cyangwa se umuntu yaba yakwemereye amafaranga ukaba wamubwira uti ‘uze kundabura’ aba nko kumwibutsa kuza ‘gukanda akanyenyeri[kumwoherereza ya mafaranga]’.

-Gutamo/Gukora Jeste/Kubikurikirana

Aya magambo nayo umuntu ayakoresha mu gihe hari umuntu wamwemereye ikintu runaka mu gihe akimuhaye aba amutayemo, abikurikiranye cyangwa se amukoreye jeste.

-Wane

Iri jambo naryo riri mu aharawe cyane muri iki gihe mu rubyiruko. Rikoreshwa cyane iyo umuntu ashaka kumvikanisha ko ameze neza, nta kibazo na kimwe afite mu buzima bwe.

-Ibicwa/Umufungo

Aya magambo akoreshwa nk’inyito nshya y’amafaranga.

-Kugafata

Iri jambo rikoreshwa mu gushaka kwerekana umuntu umeze neza cyangwa se wabonye amafaranga.

-Agahigo

Ni ukujya gushaka amafaranga.

-Bwombo bwombo/Ivi na Ivi/ Iki niki/Gukoma/Guchemba

Aya magambo nayo ni amwe mu asigaye akoreshwa cyane hagati mu biganiro bya benshi mu rubyiruko. Ahuriye ku kintu kimwe akoreshwa ashaka kumvikanisha imibonano mpuzabitsina.

-Gukatira/Kubunuriza

Iri jambo rikoreshwa iyo umuntu ashaka kwerekana umuntu mwari mufitanye gahunda ariko, akaza kuyihagarika.

-Hybrid

Abatunze imodoka cyangwa abazi ibijyanye nazo iri jambo bashobora kuryumva mu buryo bwabo kuko rikoreshwa ku modoka ishobora gushyirwamo lisansi cyangwa ikaba yacangingwa igakoreshwa n’amashyanyarazi.

Mu rubyiruko rero iri jambo rikoreshwa ku muntu ushobora gukorana imibonano mpuzabitsina n’ibitsina byombi atitaye ku cyo afite. Muri make niba ari umuhungu akaba yaryamana n’abakobwa cyangwa abasore bagenzi be, abitwa ‘biosexual’ mu Cyongereza.

-Yahuzo

Akenshi ushobora kuzumva nk’umuntu abaza undi ati ko kanaka mwari mufitanye gahunda byagenze gute[ubwo njye mbishyize mu kinyarwanda gisanzwe]. Undi akaba yamusubiza ati “Nataye Yahuzo’’. Aba ashaka kumubwira ko uwo umubano bari bafitanye yawuhagaritse burundu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .