00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu ijambo “Irondo” ryibeshyweho

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 19 March 2023 saa 10:58
Yasuwe :

Hari inyito z’Ikinyarwanda zagiye zaduka mu bihe bya vuba, ugasanga kenshi hifashishwa inyito gakondo z’Ikinyarwanda zifite icyo zavugaga mu bihe byo ha mbere, wareba inyito ya ryo ubwo ryahangwaga, ugasanga birahabanye.

Irondo ni rimwe mu magambo yahanganywe n’u Rwanda, rifite igisobanuro cy’ibyarikorerwagamo, icyakora kuri ubu ryahinduriwe igisobanuro.

Ubwo ijambo ‘Irondo’ ryahangwaga ryasobanuraga ‘Ijoro ry’umuhigo’. Mu gihe abahigi babaga bambitse imbwa zabo amayombo, bitwaje intwaro zose ngo babashe gutahana umuhigo, nibwo bavugaga bati ‘Tugiye ku irondo’.

Kuri ubu iryo jambo usanga rigikoreshwa henshi mu gihugu aho rifatwa nko gucunga umutekano w’ijoro w’abaturage n’ibya bo nyamara intekerezo z’ihangabuhanga z’iryo zina, ni uko ari uguhiga inyamaswa z’ishyamba.

Irondo ni ryo ryabaye inkomoko y’Umurenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza. Iyo abahigi bakubukaga mu muhigo, hari ahantu bahuriraga ubundi bakabaga inyamaswa bishe, bakagabana inyama z’uwo muhigo.

Ibisigazwa bahasigaga by’inyamaswa babaga babaze ( Ibinono, amatwi, uduhu duto, amayezi, inyama zo mu nda zitaribwa) ni byo byitwaga ku Kinyarwanda “ Ibirondo”.

Kenshi na kenshi aho hantu habaga hazwi na buri wese, hakaba n’ikoraniro ry’ibisiga n’imbwa zije kuhashaka ibyo birondo nk’ibisigazwa by’umuhigo .

Muri Kayonza hari agasozi kahuriragaho abahigi bavuye guhiga inyamaswa z’umukenke mu ishyamba ry’Akagera n’abandi babaga bavuye guhiga mu ishyamba cyimeza rya Sakara, nuko bakabaga, bakagabana umuhigo, bakahasiga Ibirondo.

Kubera ko abo bantu barangwaga no gutunga ibirondo byinshi, nabo bakurizwaho kwitwa ‘Abarondo’. Uwo musozi waje kubitirirwa uba ‘Kabarondo’ (Agasozi k’Abarondo).

Dukurikije rero inkomoko y’iri zina ‘irondo’, birakwiriye ko n’’inyito ‘abanyerondo’ ivugururwa, ikajyana n’akazi bakora kuko ntaho bihuriye.

Ubuhigi nibwo bwabaye inkomoko y'ijambo 'Irondo'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .