00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Irondo, imyidagaduro, umutahira: Imvugo zikwiye guhinduka zihonyora Ikinyarwanda

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 15 March 2023 saa 02:37
Yasuwe :

Ururimi rw’Ikinyarwanda ni rumwe mu ndimi zubakitse kandi zatwaye igihe kirekire ngo zishinge imizi muri bene zo. Ikinyarwanda ni ururimi rutahanutse ngo rwikubite mu bwonko bwa bene rwo, ahubwo rwararemwe, ruhabwa umurongo, ndetse rukagirirwamo ubuhangange mwihariko wo guhamya ubushobozi bwo kuba rwahangwamo amuga mashya yakoreshwa ibihe n’ibihe.

Ni yo mpamvu, n’ubwo benshi bahora babogoza ngo rurageramiwe, ariko burya ni rumwe mu ndimi zidashobora gucika kuko zubakanywe ubuhanga butatuma ruzima.

Kuva ahasaga mu wa 1091 ubwo u Rwanda rwabagaho, hanatangiye guhangwa ururimi rw’igihugu n’ibindi bishyitsi bikomeye igihugu cyagendeyeho imyaka n’imyaniko abo bakurambere mpangarwanda batakiriho.

Ururimi rw’Ikinyarwanda rwahanzwe rukuwe mu ndimi nyinshi nk’uko n’izindi ndimi zagiye zihangwa, aho rwakuwe cyane cyane mu Kinyankore, nyuma haza guhangwa Ikinyankore cy’igishyomo, hakurikiraho Urunyacyilima, hasozwa habonetse ururimi rw’Ikinyarwanda.

Imvugo zo gushyoma ari byo byo kuvuga ikintu uko kitari, ni bimwe mu byonnyi byonona uririmi kuko birusobanura uko rutari, iyo bigizwe akamenyero ntibigire gitesha, bigeraho bikaba umuco.

Ku bw’ibyo rero, hari imvugo zahanganywe n’u Rwanda, zidakwiye guhindurirwa umwimerere wazo n’izikoreshwa aho zidakwiye ukurikije igisobanuro cyazo zigahinduka, kuko ibisobanuro ifite byagendanaga n’ibihe ryahangiwe, bityo hakaba hagomba gushakwa amuga agedanye n’ibyo bihe iyo nyito ya kera yahangiwemo.

Usibye ko tutanakwirengagiza ko hari n’imvugo z’ibihe byose, zahanganywe n’u Rwanda ariko na n’ubu zikaba zidashobora gusaza.

Amwe mu muga twatoranyije akwiye guhinduka mu mivugire no mu mikoreshereze y’Ikinyarwanda, ni aya akurikira:

Irondo

Irondo ni rimwe mu muga yahanganywe n’u Rwanda, rifite igisobanuro cy’ibyarikorerwagamo. Irondo risobanura “Ijoro ry’umuhigo”.

Iyo bajyaga guhiga bambitse impigi amayombo, ni bwo bagiraga bati “Tugiye ku irondo”.
Iryo zina usanga rikoreshwa henshi mu gihugu aho rifatwa nko gucunga umutekano w’ijoro w’abaturage n’iby bo. Intekerezo z’ihangabuhanga z’iryo zina, ni uko ari uguhiga inyamaswa z’ishyamba.

Bityo rero iyo nyito ugasanga ikwiye guhinduka, hagashakwa indi igendanye n’icyo abo bise Abanyerondo bakora muri iki gihe.

Imyidagaduro

Imyidagaduro na ryo ni ijambo rya kera na kare, ariko aho rikoreshwa ubu, si ho ryakoreshwaga rigihangwa. Ubundi mu Kinyarwanda hidagadura ihene igihe ziba zihaze ubwatsi n’amazi, zirimo kwiruka zikinagira mu rwuri ubundi zigasarikana amahembe, ni bwo bagiraga bati ‘Ihene zirimo kwidagadura.’

Iri zina na ryo rikwiye guhinduka ntibaryite abantu, kuko hidagadura Ihene nta muntu widagadura.

Amanegeka

Amanegeka ni ijambo rivugwa kenshi kandi ugasanga benshi bizihiwe no kurivuga kandi ririmo imvugo zishyoma cyane! Iyo ugiye mu ihanganshinga n’itondaguranshinga, usanga amanegeka ari ijambo rituruka ku nshinga ‘kunegeka’, kandi ntiribaho mu nshinga z’ururimi rw’Ikinyarwanda.

Inshinga ya nyayo iganisha aho ni inshinga ‘kuregeka’ bivuze ko ahantu hagushyira mu kaga.

Iyo nshinga y’Ikinyarwanda, benshi bakunze kuyitiranya n’indi bijya gusa yitwa ‘Kunegekara’ bishaka kuvuga kwangirizwa ubuzima ukagera kure kubi, kurwara wakira ugasigarana ubuzahare.

Amanegeka rero rikwiye kuranduranwa n’imizi ya ryo, hakavugwa ‘Amaregeka’ , kuko ari ryo rikura umwimerere w’inshinga y’Ikinyarwanda.

Umusangiza w’amagambo

Umusangiza w’amagambo, ni imvugo ikoreshwa mu bayobozi b’ubukwe cyangwa se ibindi birori, ariko iyo nyito ubwayo ni zimwe mu zigayitse mu Kinyarwanda, kuko zikoreshwa ku basuzuguritse kandi bahinyuwe.

Amagambo ubwayo mu Kinyarwanda, bishatse kuvuga imvugo z’ubujajwa za gateranya. Bivuze ko imvugo nyayo, ni iy’uko Umunyarwanda agira ijambo atagira amagambo.

Izina uriya muntu akwiye kwitwa ukurikije ururimimurage rw’Ikinyarwanda ni “Umushingwabirori”.

Umutahira

Umutahira mu mateka y’u Rwandaa yari umunyacyubahiro wa kabiri mu ruhererekane rw’abantu batanu bari bashinzwe guteza imbere ubworozi bw’inka. Yakurikiraga mu cyubahiro Umutware w’Inyambo ari na we waramutswaga iterambere ry’ubworozi bw’inka z’Inyambo.

Iyo ufashe umuntu uvuga amazina y’inka ukamuha icyubahiro kitari icye cyo kwitwa “Umutahira”, burya uba wangije imiterere mwimerere y’izina n’inshingano zaryo ryahanganywe.

Abavugaga amazina y’inka babaga ari Abisi bakungirizwa n’abashumba bazo, ariko bo bikirizaga amazina y’inka yahangwaga n’Abisi bazo.

Uvuga amazina y’inka yitwa ‘Umwisi, nta bwo ari Umutahira’. Umutahira ni nyirinka, nta bwo ari umushumba wa zo cyangwa se uzita amazina.

Amanama

Mu Kinyarwanda cy’umwimerere, ntabwo izina amanama ribaho, ni yo ribayeho rikavugwa, aba ari imvugo yo guhinyura.

Inama mu Kinyarwanda ntirigira ubwinshi, zaba nke cyangwa se nyinshi zose zitwa inama. Amanama yo ni atagira icyo ageraho.

Ubunyangamugayo

Ubunyangamugayo ni imvugo ikoreshwa na benshi kandi irimo gushyoma kutagira uko kwabarwa! Ubunyangamugayo ntibubaho mu Kinyarwanda, ahubwo hakoreshwa Ubwangamugayo (Kwanga umugayo).

Hari imvugo zikwiriye guhinduka mu Kinyarwanda kubera gukoreshwa nabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .