00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Menya uko batondeka ibisekuruza mu Kinyarwanda

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 18 May 2023 saa 07:33
Yasuwe :

Abantu biganje mu bafite imyaka iri munsi ya 45 bakunze kujijwa n’itondeka ry’ibisekuruza, bitewe n’ubuhanga ryahanganywe, ndetse kuri ubu rikaba rigenda rizimira.

Mu itondeka ry’ibisekuruza by’Abanyarwanda, uhera ku muto uriho ari na we, ugana ku mukuru akomokaho, uwo wavuga ko yahanze inzu abarizwamo, ukagera ku mukuru w’umuryango mugari akomokamo, ugasoreza kuri nyir’igicumbi cy’umuryango mugari abarizwamo.

Kumenya igisekuruza cy’umuntu bifasha kumenya umuryango mugari akomokamo mu buryo bworoshye ukagenda ukanagera ku gicumbi, ari na cyo gihatse byinshi ku iturwa ry’u Rwanda.

Iyo batondeka igisekuruza, bagena icyungo bakurikije icyo uvugwa mu gisekuruza bagenuriyeho bamwita izina. Bigenda bikurikije ubwinshi n’ubuke bw’ibyo bagenuriyeho, bigakorwa gutyo, haba ku muntu, abantu, ahantu, akantu, utuntu, ubuntu, uruntu, ikintu, ibintu, inyamaswa, Imana n’ibindi.

Iyo bagenuriye ku muntu icyungo gihuza utondeka igisekuruza n’abo akomokaho kiba ari wa cyangwa ba.

Urugero:

 Umutoni wa Munyandinda: Kuko Umutoni ni umuntu watonnye.

 Abarikumwe ba Nkikabahizi: Kuko abari kumwe ari abantu benshi.

Iyo bagenuriye ku kintu, icyungo gihuza uvugwa mu gisekuruza n’abo akomokaho kiba ari cya cyangwa bya.

Urugero:

 Munyagishari cya Mukuyangondo: Kuko igishari bitiriye uwo muntu ni ikintu.

 Byinshi bya Bamara: Kuko yitiriwe ibintu byinshi.

Iyo bagenuriye ku runtu, icyungo gihuza uvugwa mu gisekuruza n’abo akomokaho kiba ari rwa.

Urugero:

 Rudahigwa rwa Musinga: Kuko yitiriwe u Rwanda, rudahigwa, kandi u Rwanda ni uruntu

 Rutunga rwa Gasabo: Kuko Rutunga ni uruntu (Urwuri rw’imitavu).

Iyo bagenuriye ku hantu, icyungo gihuza uvugwa mu gisekuruza n’abo akomokaho kiba ari ba cyangwa ha.

Urugero:

 Mujyambere ha Mvuyekure: Kuko imbere ni ahantu.

 Bayijahe ba Kayijuka: Kuko hajemo ijambo mbazahantu.

Iyo bagenuriye ku kantu, icyungo gihuza uvugwa mu gisekuruza n’abo akomokaho kiba ari ka cyangwa twa.

Urugero:

 Munyakabanza ka Munyakabera: Kuko yitiriwe Akabanza kandi ni akantu.

 Munyaducuma twa Butisiga: Kuko uducuma ari utuntu twinshi.

Iyo bagenuriye ku nyamaswa, icyungo gihuza uvugwa mu gisekuruza n’abo akomokaho kiba ari ya cyangwa za.

Urugero:

 Munganyinka za Nyirishema: Kuko yitiriwe inka za se Nyirishema.

 Nyirihene za Ngwabije: Kuko yitiriwe ihene.

Mu Kinyarwanda iyo bavuga amasekuruza ku bantu, ibintu n’inyamaswa, bakoresha ubwinshi kuruta ubuke.

Iyo bagenuriye ku Mana, icyungo gihuza uvugwa mu gisekuruza n’abo akomokaho kiba ari ya.

Urugero:

 Bizimana ya Mparabanyi: Kuko Imana ari iya se wayimwitiriye.

 Habiyakare ya Mitsindo: Kuko Iyakare ni iya se Mitsindo wayimwitiriye.

Iyo bagenuriye ku buntu, icyungo gihuza uvugwa mu gisekuruza n’abo akomokaho kiba ari bwa.

Urugero:

 Munyaburanga bwa Ruzigamanzi: Kuko ni uburanga bamwitiriye.

 Munyabugeni bwa Ngezahayo: Kuko ubugeni ni ubuntu.

 Bugirande bwa Sesonga: Kuko yitiriwe ubuntu bugira nde?

Urugero rw’igisekuruza gikomatanyije amazina yagenuriwe ku bintu, abantu, ubuntu n’ahantu bitandukanye.

Nsanzabera ba Nzajyibwami bwa Nyagashumba ka Mushi wa Karamira ka Gatabazi ka Gihinira cya Makara ya Bugirande bwa Sesonga rya Makara ya Kiramira cya Mucuzi wa Nyantabana za Bugirande bwa Ngoga za Gihinira cya Makara ya Ndiga za Gahutu ka Serwega rwa Mututsi wa Gihanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .