00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

REB yakebuye ababyeyi bavanga Ikinyarwanda n’indimi z’amahanga mu gihe baganira n’abana

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 15 March 2024 saa 05:26
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze, REB, cyasabye ababyeyi kwirinda kuvanga Ikinyarwanda n’indimi z’amahanga mu gihe baganiriza abana babo.

Ni ubusabe bwatanzwe n’Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Mbarushimana Nelson kuri uyu wa 15 Werurwe 2024, ubwo iki kigo cyasozaga icyiciro cya mbere cy’amahugurwa ahoraho ku barimu 750 b’Ikinyarwanda bigisha mu karere ka Nyarugenge na Rulindo.

Aya mahugurwa yateguwe na REB ku bufatanye n’umushinga USAID Tunoze Gusoma, ushyirwa mu bikorwa n’imiryango irimo FHI360, Save the Children na Florida State University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abarimu bahuguwe mu buryo bw’imbonankubone mbere yo gutangira inyigisho nyirizina, hakurikirano kubigisha hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iyakure. Bahawe kandi ubwunganizi n’umwarimu ukuriye isomo ry’Ikinyarwanda, bahabwa imyitozo ikorwa mu ishuri.

Icyakurikiyeho ni uko aba barimu bakoreye ku mashuri inama y’ihuriro ryabo, bakora isuzuma hifashishijwe ifishi z’ibigenderwaho, nyuma bungurana ibitekerezo n’abatanga ubwunganizi, habaho isuzuma ry’ubushobozi mwarimu yungutse, isuzumabikorwa ry’uko amahugurwa yagenze no gutanga ubufasha bukwiye.

Nikuze Thérèse wigisha Ikinyarwanda mu cyiciro cya mbere cy cy’ishuri ribanza rya Muhima mu karere ka Nyarugenge yatangaje ko ubusanzwe abarimu bigishaga iri somo mu buryo budafite umurongo kuko na bo ubwabo bataryumvaga neza.

Uyu mwarimu yasobanuye ko aya mahugurwa yamufashije na bagenzi be, cyane ko bahawe ibikoresho bihagije bibafasha mu kwigisha iri somo, kandi ko basobanukiwe kurushaho icyiciro abanyeshuri barimo.

Ati “Twungutse ubundi buryo bwa ‘Ndatanga Urugero, Dukorane Twese, Buri Wese Akore’. Ndatanga Urugero ni uburyo mwarimu akoresha kugira ngo atangire asobanurira abana. ‘Dukorane Twese’ ni uburyo mwarimu afatanya n’abanyeshuri, akabafasha mu buryo bwo kubazamura. Noneho muri ‘Buri Wese Akore’ ni ha handi umunyeshuri akora ku giti cye, mwarimu akagenzura imikorere y’umwana, noneho akamenya n’uburyo amufashamo.”

Niyomukiza Valens wigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Murambo mu karere ka Rulindo yavuze ko mu buryo bw’imyigishirize y’Ikinyarwanda, yungutsemo uburyo bwo kwigisha igiti cy’inyunguramagambo.

Ati “Hari uburyo dukoresha bw’igiti cy’inyunguramagambo, aho umwarimu agerageza kubaha isomo runaka, twavuga nko kwigisha inyamaswa, icyo giti akacyita inyamaswa. Mu bwisanzure bwa buri munyeshuri akavuga inyamaswa azi, akavuga inyamaswa azi, ari zo ziba zigize cya giti. Inyamaswa ziri kuri icyo giti akaba ari bo bazivumburira ubwabo, bakurikije urugero mwarimu yabahaye, agakurizamo kumenya ko amashami yose afitanye isano, ko yose hamwe ari inyamaswa, bityo bakaba bagize ubushobozi bwagutse mu nyunguramagambo, cyane cyane mu rurimi tubigisha.”

Dr Mbarushimana yavuze ko mu gihe Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo guteza imbere imikoreshereze y’Ikinyarwanda, byari ngombwa ko iyi gahunda itangirira mu barimu bigisha iri somo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza.

Yagize ati “Ikinyarwanda ni ururimi rwacu twifuza ko abana batangira kurwigamo neza, bakarwumva, bakarukunda kugira ngo bibafashe kurumenya. Ubushakashatsi bugaragaza ko umwana urangije icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza; ni ukuvuga umwaka wa gatatu, atazi gusoma, atazi kubara, atazi no kwandika, iyo ageze mu wa kane, ntabwo abasha kwiga neza. Ari nayo mpamvu guhera ku barimu b’Ikinyarwanda ni agaciro.”

Umuyobozi Mukuru wa REB yakebuye ababyeyi bifuza ko abana babo bavuga indimi z’amahanga gusa, abibutsa ko Ikinyarwanda gitakaye, ubumwe bw’Abanyarwanda n’umuco wabo byaba bigana ku gucika.

Yagize ati “Indimi z’amahanga ni nziza ariko noneho urwacu kavukire ruri mu muco. Ibyo rero biradufasha kugira ngo turuvuge, turukunde kuko ururimi rwacu ruraduhuza kandi rugomba kuturanga. Ababyeyi rero bagomba kumenya yuko ururimi kavukire ari rwo tugomba kuganiriza abana bacu, bakarubaganirizamo, bakarumenya kugira ngo indimi z’amahanga zitaza zikatuvangira, ugasanga noneho wa muco wacu urakendereye.”

Mu barimu 750 basoje amahugurwa, 663 bahawe icyemezo kibyemeza (certificat) kigaragaza ko bagize amanota yo ku rwego ruhanitse; ni ukuvuga amanota ari hejuru ya 70%. Abasigaye bahawe amanora ari hagati ya 60 na 69%.

Abarimu bahawe ibyemezo bihamya ko basoje aya mahugurwa
Abakorera muri Nyarugenge na Rulindo ni bo bahuguwe muri iki cyiciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .