Chiffa Marty binyuze kuri Snapchat yashyize hanze amashusho agaragaza ko yishimiye ibihe arimo n’umukunzi we mushya wamusabye kuzamubera umugore undi nawe arabyera.
Mu butumwa yasangije abamukurikira yashimiye Imana imuhaye umugabo yishimira kumubona iruhande rwe.
Yanditse agira ati “Urakoze Mana ku bw’umugabo mfite mu buzima bwanjye, kuboneka kwe, inkunga ye n’urukundo rwose anzanira buri munsi, nshimishijwe no kumubona iruhande rwanjye.”
Uyu mukobwa ntiyashatse kugaragaza isura y’uyu musore yihebeye nyuma ya Yvan Buravan witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022.
Kugeza ubu nta makuru menshi aramenyekana kuri uyu musore wambitse impeta Chaffy Marty gusa bivugwa ko atuye mu Bwongereza.
Mu ntangiro ya 2023 binyuze ku mbuga nkoranyambaga uyu mukobwa yabajijwe niba ashobora kongera gusubira mu rukundo n’undi musore nyuma ya Yvan Buravan.
Icyo gihe Chiffa Marty yahishuye ko yiteguye kongera gukundana gusa yizera ko uwo azakunda azaba ari Yvan Buravan umumwoherereje.
Shiffa Marty yamenyekanye cyane mu myidagaduro y’u Rwanda nyuma y’uko Yvan Buravan yitabye Imana, uyu akaba yaragarutsweho cyane nk’uwari umukunzi we.
Ni umukobwa usanzwe atuye i Burayi ariko wari i Kigali mu gihe cyo guherekeza mu cyubahiro uwari umukunzi we.
Kuva uyu muhanzi yakwitaba Imana, abakurikira uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga bakunze kubona ubutumwa bw’agahinda yakundaga gutambutsa bugaragaraza ko yashegeshwe bikomeye n’urupfu rwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!