Georges St-Pierre aherutse kugirana ikiganiro cyuhariye n’abanyamakuru babiri, Kamaru Usman na Henry Cejudo, abacira ku mayange iby’urugendo yagiriye mu Rwanda ubwo yasuraga ingagi zo mu Birunga.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter yavuze ko imwe muri zo yamukanze ku buryo ubunararibonye bwe mu mukino ntacyo bwari kumufasha.
Ati “Ntabwo ntekereza ko Karate cyangwa tekiniki ya Jiu-Jitsu [uburyo umukinnyi wa Karate ashobora kwirwanaho] byari kumarira muri icyo gihe nari nakanzwe n’ingagi.”
Georges yavuze ko mu by’ukuri iyo ngagi yamukanze itagamije kumurwanya cyangwa kumugirira nabi, ahubwo yagiraga ngo imwereke neza ko ariyo iyoboye agace agezemo nk’uko uwamuherekeje yabimusobanuriye.
Ati "Njye nakankamiwe n’ingagi nkuru kurusha izindi ubwo nari mu Rwanda nagiye gusura ahatuye ingagi. Nyigezeho yaranyitegereje cyane, iza igana aho ndi. Nahise nshaka uko nava mu nzira ahubwo nshyira amavi hasi, nipfuka mu maso mvuga nti ‘mbabarira, mbabarira’. Negutse nsanga yanteye umugongo ahubwo.”
“Narayirebye mbona ni nini bitandukanye n’uko nayibonaga ku mashusho. Ubwo uwari umperekeje amfata ukuboko ambwira ko impamvu yabigenje ityo ari ukugira ngo inyereke ko nta kintu na kimwe nshobora kuyikoraho.”
Georges w’imyaka 42 yabaye umukinnyi wa gatatu ku Isi ufite Dan ya gatatu ya Kyokushin Karate ndetse anafite umukandara w’umukara muri Brazilian jiu-jitsu.
Usibye gukina imikino njyarugamba yakinnye muri filime zikomeye zirimo Death Warrior, Never Surrender, The Striking Truth, Kickboxer: Vengeance, Cartels, na Captain America: The Winter Soldier yamenyekanyemo nka Georges Batroc.
I don't think my Karate and Jiu-Jitsu would have been useful if the situation with the Silverback Gorilla had escalated. Thanks God! 😂🤦♂️🙏 pic.twitter.com/jmfnhQ3OjC
— Georges St-Pierre (@GeorgesStPierre) March 30, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!