00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Irondakarere mu mibare: Uko Leta ya Habyarimana yimakaje ikimenyane cyashwanyaguje u Rwanda

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 23 March 2024 saa 08:38
Yasuwe :

Kimwe mu bihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo bikanarushegesha cyane, ni imyaka yakurikiye ubwigenge mu 1962 kugeza mu 1994. Nubwo isenyuka ry’igihugu ryari ryaratangiye mbere, kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri ho byahumiye ku mirari, irondakarere ririmakazwa haba mu mashuri, mu nzego za Leta, mu mirimo n’ahandi.

Iyi politiki yashyizeho uburyo bwo gufata itsinda runaka ry’abakomoka mu karere runaka rikaba ari ryo rigenerwa amahirwe mu mashuri no mu kazi kandi bigashyirwa mu bikorwa hitabwa cyane ku bwoko n’inkomoko y’abantu. Ibi kandi ntibyarebaga gusa abo mu nzego za leta, ahubwo n’abo mu zigenga bagerwagaho.

Irondakarere ryatangiranye na Leta ya Gregoire Kayibanda, icyo hatoneshwa cyane abahutu baturukaga mu bice by’Amajyepfo y’u Rwanda nka Gitarama na Butare. Ibyo nibyo byarakaje Gen Maj Habyarimana Juvenal n’abandi basirikare bo mu bwoko bw’Abahutu bakomokaga mu Majyaruguru n’Uburengerazuba bw’u Rwanda, babonaga ko bahezwa mu yindi mirimo yose y’imitegekere y’igihugu.

Nubwo Habyarimana yahiritse Kayibanda, ibyo yamushinjaga nibyo na we yashyize imbere kuko ku butegetsi bwe irondakarere ryarushijeho kwiyongera.

Nk’uko bigaragara mu gitabo “History of Rwanda”, ijambo ryo ku ya 1 Kanama 1973 no muri Kongere y’ishyaka rya MRND yabaye ku ya 29 Kamena 1983, Habyarimana Juvenal washinze iryo shyaka, yavuze yeruye, arasiga anogereza ibya gahunda y’ivangura n’irondakarere.

Habyarimana yagize ati "birumvikana ko kwemererwa imyanya mu mashuri atandukanye bizashingira ku buryo bw’imibereho, ubwoko n’inkomoko by’Abanyarwanda".

Imibare igaragaza ko nko mu mwaka wa 1989 imyanya mu mashuri yisumbuye ya leta, yatanzwe hagendewe kuri za perefegitura n’uburyo zituwe ariko mu itangwa ry’imyanya bamwe baratoneshwa ku buryo hari abatsinze ariko ntibemererwe kubona umwanya mu yari ihari ahubwo igahabwa abandi batayistindiye.

Nko muri Perefegitura ya Butare hari imyanya 836 yagombaga kujyamo abanyeshuri batsinze, ariko abemerewe kuyijyamo ni 696 gusa; bivuze ko imyanya 140 ifite abandi bantu bayihawe. Mu myanya 722 yari muri Byumba, 662 niyo abatsinze bemerewe kujyamo indi 60 ihabwa abo yateganyirijwe. I Cyangugu hari imyanya 461, hemererwa abagera kuri 443 abandi 18 barahezwa.

Muri Gikongoro mu myanya 514 hemerewemo abagera kuri 466, abandi 48 ntibemererwa mu gihe i Gisenyi imyanya yari 649 ariko igashyirwamo abagera ku 1045 bose; bivuze ko hiyongereyemo imyanya 396 dore ko iyo ntara ariyo Perezida Habyarimana yavukagamo.

Nubwo Gisenyi yari ituwe n’abaturage bangana gusa na 9,7% by’Abanyarwanda bose, yahawe imyanya ingana na 15,61%.

Gitarama yari igenewe imyanya 836, hemererwa abanyeshuri 792 mu gihe indi myanya 44 yahawe abatarayitsindiye. Kibungo abagombaga kubona imyanya bari 501 hemererwa 425, abandi 76 bvutswa ibyo bakoreye, naho muri perefegitura ya Kibuye mu myanya 468 hemerewe 412 abandi 56 barangirwa.

I Kigali hari imyanya 970 ariko hashyirwamo abanyeshuri 1005; bivuze ko abagera kuri 35 ari bo bongewemo mu buryo bitagakwiye kugenda. Icyo kongera imyanya uwo mwaka cyanabaye muri Ruhengeri, ahari imyanya 736 ariko abagera kuri 747 bakaba ari bo bajyamo; bivuze ko hiyongereyeho abagera kuri 11.

Hagati y’umwaka wa 1978 na 1990, perefegitura za Gisenyi, Kigali na Ruhengeri; zonyine zahawe ingengo y’imari mu by’uburezi ingana na 51% by’ingengo y’imari yose yagombaga gutangwa muri perefegitura zose, mu gihe Kibuye, Cyangugu, Gikongoro na Kibungo zahawe munsi ya 25% z’ingengo y’imari zari zemerewe nk’uko bigaragara muri History of Rwanda.

Mu gitabo “Stepp’d in Blood: Akazu and the Architects of the Rwandan Genocide Against the Tutsi”, cyanditswe na Andrew Wallis, yagaragaje ko nko mu rwego rw’imari; kugeza muri Gicurasi 1991, ku bayobozi 62 b’amabanki akomeye n’ibigo by’ubucuruzi bya leta ; 42 bakomokaga muri Gisenyi, Ruhengeri na Byumba mu gihe nka Gitarama na Butare imyanya yari ine gusa kuri buri perefegitura.

Byaba muri Leta cyangwa urwego rw’abikorera; perefegitura za Gisenyi na Ruhengeri zabaga zikubiye ubuyobozi bw’ibigo ku buryo wasangaga ibyo byose biyoborwa n’abakomoka muri izo ntara ebyiri ku rugero rwa 50% mu gihe imyanya ijyanye n’ibya dipolomasi, imiyoborere nayo yabaga ifite abantu runaka igenewe mu bice byafatwaga nk’iwabo w’ubutegetsi cyane cyane muri Gisenyi na Ruhengeri.

Iyi politiki y’irondakarere n’ivangura rishingiye ku moko, yari ishyigikiwe n’ubutegetsi ndetse n’abanyamadini ku buryo mu gitabo “History of Rwanda”, hagaragazwa ko na Kiliziya Gatolika mu Rwanda yari iyishyigikiye.

Iyi politiki y’irondakarere, ikimenyanye n’ivanguramoko yakomeje gukoreshwa cyane mu Rwanda kuri Repubulika ya kabiri yari iyobowe n’ishyaka rya MRND rya Habyarimana, ari nabyo byatije umurindi benshi mu bari imbere mu gihugu kuyoboka RPF Inkotanyi ubwo yatangizaga urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990.

Ubutegetsi bwa Habyarimana bwimakaje irondamoko mu nzego zose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .