00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tujyane ku rutare rw’amateka aho Ngarama yarwaniye na Saruhara (Video)

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 8 January 2024 saa 05:58
Yasuwe :

Inkuru ya Ngarama na Saruhara rwa Nkomokomo, umwami w’ibishwi n’ibisiga benshi bayisomye mu bitabo bya kera, mu migani yari igamije gutoza abanyeshuri gusoma neza Ikinyarwanda, nyamara mu Karere ka Gatsibo hari urutare abakuze bemeza ko ari rwo ingabo y’ibwami yitwaga Ngarama yesuraniyeho n’icyo gisiga kugeza akihatsinze.

Ni urutare rufite hegitari zenda kuba ebyiri ndetse uhagaze mu bice byinshi by’Akarere ka Gatsibo uba urwitegeye. Rwitiriwe Ngarama ndetse n’umurenge ruherereyemo witwa Ngarama, Akagari ka Ngarama, mu Mudugudu w’Ibare.

Kuri uru rutare hagaragara bimwe mu bintu bitangaje birimo ingoma ebyiri, ndetse n’ibimenyetso byasizwe n’Umwami Ruganzu II Ndoli wamenyekanye cyane ku gusiga ibirango muri buri gace yarambagiyemo.

Umusaza Rugero Pascal utuye impande y’uru rutare aganira na IGIHE yasobanuye ko rubumbatiye amateka akomeye kuko Ngarama yahiciye igisiga cyatumaga amaturo atagera ku rugo rw’umwami rwari i Gatsibo.

Ati “Ngarama yagitsinze [igisiga] kuri uru rutare, inzira zirongera ziba nyabagendwa kuko umwanzi yari amukuyeho, amaturo atangira kuzamuka ajya i Gatsibo. Ngarama bamugororeye aka gasozi kose, ni nayo mpamvu bahitiriye Ngarama.”

Kuri uru rutare hari n’ibimenyetso byasizwe n’Umwami Ruganzu II Ndoli wahageze akarasa umwambi ahitwa Nyankokoma mu Karere ka Gicumbi, ndetse ngo aho hantu hahise hacika ubuvumo.

Magingo aya, uru rutare urusangaho abantu benshi biganjemo abasore n’inkumi bahicaye, nubwo abahatuye bahamya ko hakorerwa ibyaha by’ubusambanyi no kunywa ibiyobyabwenge.

Abaturage b’i Ngarama bavuga mu bihe byose iyo abantu bakoze ubukwe cyangwa ibindi birori babanza kuhifotoreza, bityo ngo akarere gakwiye kuhabyaza umusaruro hakanatanga akazi ku bajya kuhirirwa.

Umusaza Mutagombwa Sylvère ati “Uwahashyira nk’akantu k’agahoteli abantu baza bakaruhukiramo bakagira n’ukuntu bashyiraho abantu bazajya bahakora isuku kuko hari igihe usanga abana bahangije, hakagendwa rwose haba heza cyane.”

Urutare rwa Ngarama ruhoraho abantu barusura bashaka kumenya amateka yarwo
Abasore n'inkumi baba bicaye kuri uru rutare kuva mu gitondo kugeza mu ijoro

Video: Irakoze Excellent


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .