00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunsi Loni irenza amaso “Genocide Fax”, ikabererekera abateguye Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 January 2024 saa 07:53
Yasuwe :

Iyo ‘Fax’ yoherejwe muri Loni ku tariki nk’iyi ya 11 Mutarama 1994 ihabwa agaciro, hari abana b’u Rwanda batari kwicwa bunyamaswa bazira uko bavutse, hari icyerekezo gishya u Rwanda rwari kuba rufite, hari amateka ashaririye rutari kuba rwaranyuzemo.

Tariki 10 Mutarama nibwo Umunya-Canada wari uyoboye Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari zaje kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR), Lt Gen Romeo Dallaire, yandikiye ubutumwa [Fax] abamukuriye ku cyicaro cya Loni, abamenyesha ko mu Rwanda hari gutegurwa Jenoside.

Dallaire yanditse asaba uburenganzira bwo kugira icyo akora nyuma y’amakuru ateye ubwoba yari amaze guhabwa, aho kumuha uburenganzira bamubuza kugira icyo akora ndetse ategekwa gushyira ayo makuru abari bari gutegura ‘Jenoside’.

Lt Gen Dallaire n’ingabo 2500 yari ayoboye, bari bafiye inshingano zo gufasha impande zitavugaga rumwe mu Rwanda gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Arusha, yasinywe muri Kanama 1993.

Mu byo izo ngabo zari zishinzwe ni ukubuza kurwana ku ruhande rwa Guverinoma yari iyobowe na Perezida Juvenal Habyarimana ndetse na FPR Inkotanyi n’andi mashyaka yari ayishyigikiye.

Izo ngabo kandi zagombaga kureba ibishobora kubangamira iyo nzira y’amahoro yari imaze imyaka ine ishakishwa, bakamenyesha Loni igafata ingamba zikwiriye.

Ku munsi wa cumi w’umwaka wa 1994, Twagiramungu Faustin wari mu ishyaka MDR ritavugaga rumwe na MRND ya Habyarimana, yaje kureba Romeo Dallaire, amubwira ko hari amakuru akomeye amufitiye.

Uyu munyapolitiki wari wagenwe n’amasezerano ya Arusha nka Minisitiri w’Intebe ariko Guverinoma ya Habyarimana itabishaka, yavuze ko hari umwe mu batoza bakuru b’Interahamwe ufite amakuru y’uburyo Interahamwe ziri gutozwa ngo zizakore akantu mu gihugu.

Igitabo Shake Hands with the Devil cya Dallaire kuri urwo rwibutso rubi afite mu Rwanda, kivuga ko uwo mutoza w’Interahamwe wari ufite amakuru ari Jean Pierre, nyuma byaje kumenyekana ko amazina yose ari Jean-Pierre Abubakar Turatsinze.

Dallaire yahise ategeka Major Brent Beardsley wari umwungirije kujya gushaka Jean Pierre, akamuha ayo makuru akomeye yashoboraga kuburizamo umugambi mubisha wa Leta ya Habyarimana wo kwica imbaga.

Uwo munsi Jean Pierre yahuye na Major Brent Beardsley, amubwira ko ubusanzwe yahoze ari umukomando mu ngabo zirinda Perezida Habyarimana. Yavuze ko yavuye mu gisirikare akoherezwa kujya gutoza Interahamwe, ndetse ko guhera mu 1993 yahawe inshingano zo kujya mu biturage gushaka urubyiruko rw’Interahamwe ruzajya rwifashishwa mu kurwanya FPR Inkotanyi.

Jean Pierre wari umaze imyaka ine arongoye, yarahiriye Brent ko amakuru ye ari impamo ndetse amumenyesha ko amabwiriza y’ibijyanye n’Interahamwe ayahabwa na Matayo Ngirumpatse wari Perezida w’ishyaka MRND ryari ku butegetsi. Ako kazi Jean Pierre yagahemberwaga 150 000 Frw, yari ahwanye 1.500$ icyo gihe.

Mu mpera za 1993 nibwo ingabo za MINUAR zageze mu Rwanda

Jean Pierre yavuze ko bamaze amezi batoza Interahamwe, banakurikiranwa ikorwa ry’urutonde rw’abatutsi bagomba kwicwa hirya no hino mu gihugu. Yongeyeho ko Interahamwe zitorezwa mu bigo bya gisirikare bitandukanye, zigahabwa imyitozo ikaze ya gisirikare y’amezi atatu, yibanda cyane ku mayeri yo kwica umuntu mu buryo bwihuse.

Ubushobozi Interahamwe zari zifite muri uko kwezi kwa mbere kwa 1994, ngo bwari ubwo kwica abasivile igihumbi buri minota 20 mu mujyi wa Kigali.

Urubyiruko rwavaga gutozwa mu Nterahamwa, rwasubiraga iwabo rugasabwa gukora urutonde rw’Abatutsi, rugategereza igihe bazahererwa uburenganzira bwo kugira icyo bakora.

Muri uko kwezi kwa mbere, intwaro Interahamwe zari zifite ni imihoro, amacumu n’impiri. Jean Pierre yabwiye Brent ko mu minsi mike bazaba banafite imbunda za AK-47 bahawe n’igisirikare. Yavuze ko izo mbunda zahishwe mu bubiko bune hirya no hino muri Kigali, ndetse ko bibaye ngombwa yiteguye kujya kuhereka ingabo za Loni zikihera amaso.

Jean Pierre yanahishuriye Brent ko Interahamwe zagize uruhare mu myigaragambyo yari imaze iminsi iba yo kwamagana ingabo za Loni. Yavuze ko mu migaragambya habaga harimo abafite imbunda n’ibindi bisasu, hagamijwe gutega ingabo za Loni ngo zibeshye zirase gato, ubundi mu bigaragambya havemo abandi barasa bashaka guhamya mu cyico ingabo z’u Bubiligi.

Ingabo z’u Bubiligi zashinjwaga kuba abagambanyi ndetse no kuba arizo zari zifite ibikoresho bihagije byaburizamo umugambi wa Jenoside, hakiyongeraho ko ari nazo zari zishinzwe kurinda umujyi wa Kigali.

Yanatanze amakuru y’uburyo Leta yinjije maneko nyinshi mu bakozi ba Loni kugeza no ku wari umushoferi wa Dallaire.

Amaze gutanga amakuru, Jean Pierre wari ufite umwana umwe n’umugore utwite impanga, yasabye MINUAR guhungishwa n’umuryango we bakajyanwa mu gihugu cy’i Burayi, ngo hato Leta itazabimenya ikihorera.

Ibaruwa Dallaile yandikiye abamukuriye muri Loni barimo Kofi Annan waje kuyobora uwo muryango nyuma, yasabaga uburenganzira bwo kujya gushakisha aho hantu Jean Pierre yavuze hahishe intwaro muri Kigali.

Impamvu ni uko kuba muri Kigali hahishwa intwaro zingana, gutyo byari bihabanye n’amasezerano yo gufata Kigali nk’agace gakwiriye gukumirwamo intwaro nyinshi ndetse gutoza Interahamwe byo bikaba bihabanye n’amasezerano ya Arusha izo ngabo zari zishinzwe gukurikirana ko ashyirwa mu bikorwa.

Ikindi ni uko umugambi wo gutsemba abatutsi wari uhabanye n’inshingano za MINUAR wo kurinda abasivile.

Dallaire yandikiye Maj. Gen. Maurice Baril wari umujyanama mu by’Umutekano w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni. Mu gitabo Dallaire avuga ko kohereza ubwo butumwa kuri Baril byari ubwiyahuzi, kuko atari mu bantu yari ashinzwe gutangaho raporo by’ako kanya.

Ubutumwa buvuye kwa Dallaire bwabanzaga guca ku bandi bakozi ba Loni barimo na Koffi Anna wari ushinzwe ibikorwa by’ubutumwa bw’amahoro bwa Loni. Icyo gihe kandi u Rwanda rwari mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano, bivuze ko byari byoroshye kumenya makuru arwerekeyeho, bikaba byashyira mu kaga Dallaire na MINUAR.

Yahawe gasopo

Nubwo yandikiye Baril, tariki 11 Mutarama Dallaire yasubijwe na Kofi Annan, amwihanangiriza kutibeshya ngo ajye gushakisha aho izo mbunda z’Interahamwe zihishe muri Kigali.

Yabwiwe ko bitari mu bubasha bwe kujya gushakisha izo ntwaro, ahubwo agirwa inama yo kujya kureba Perezida Habyarimana bwangu, akamumenyesha ibyo bintu.

Ubuhungiro bwa Jean Pierre nabwo barabwanze, bavuga ko badashobora kwishyira muro ako kaga ko gufasha umuntu nk’uwo.

Tariki 12 Mutarama 1994 Dallaire yagiye kureba Perezida Habyarimana nkuko yari yabitegetswe n’abamukuriye i New York. Mbere yo kujya guhura na Habyarimana, ngo yabanje kubimenyesha ba ambasaderi b’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bubiligi ndetse n’u Bufaransa. Bose nta n’umwe watunguwe n’ayo makuru, nubwo bamwikijije bamubwira ko bazabibwira Leta zabo zikareba icyo zikora.

Uburyo Habyarimana yahise yakira Dallaire n’itsinda rya nabwo ngo byaramutunguye kuko inshuro zose bamusabaga guhura, ubundi bagombaga gutegereza igihe kinini. Kuri iyi nshuro byasabye amasaha ngo abe amaze kubakira.

Habyarimana amaze kugezwaho amakuru y’ibikorwa by’Interahamwe n’umugambi wo gutsemba Abatutsi uri gutegurwa, yarabihakanye. Habyarimana yijeje abo bantu ko agiye gukurikirana agafata ingamba zikomeye.

Ikindi Dallaire yavuze cyamutunguye, ni uburyo Habyarimana yabasabye ko bajya kureba Matayo Ngirumpatse wayoboraga MRND na we bakamugezaho ayo makuru, aho kuyamwihera we ubwe.

Amakuru yashyikirijwe Leta ya Habyarimana ariko ntiyagira icyo ikora ndetse bigeze ubwo Jean Pierre wari watanze amakuru yivumbuye, yanga kongera kuvugisha abantu bo muri MINUAR.

Nubwo Loni yari yaramenyeshejwe ntigire icyo ikora, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga nabwo yongeye kwigira ntibindeba, Jenoside iba ingabo zayo zirebera ndetse no kwemeza ko ibiri kuba mu Rwanda ari Jenoside bifata iminsi.

Byarushijeho kuba bibi ubwo ingabo z’Ababiligi zari muri MINUAR zitashye, zigasiga ibihumbi by’Abatutsi mu maboko y’Interahamwe zari zigose ET’O Kicukiro.

Romeo Dallaire yatabaje Loni ko mu Rwanda hari gutegurwa Jenoside, mbere y'amezi atatu
Turatsinze Jean Pierre ni we watanze amakuru ko Guverinoma iri gutegura Jenoside
Abatutsi bari bahungiye kuri ETO Kicukiro basizwe n'ingabo za Loni mu maboko y'Interahamwee
Ingabo za MINUAR zamenyekanishije mbere ibiri gutegurwa mu Rwanda, zimwa amatwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .