00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yaricaga agakiza mu Rwanda rwa Habyarimana: Iby’Agatha Kanziga, umugore warushije ingufu Perezida

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 27 March 2024 saa 08:15
Yasuwe :

Agatha Kanziga Habyarimana wabaye umugore wa Juvenal Habyarimana, ni umwe mu bari ku ruhembe rw’abagize Akazu karimo abacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho kuri ubu aba mu Bufaransa mu buryo butemewe n’amategeko nk’uko biherutse gutangazwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha by’iterabwoba muri icyo gihugu, Jean-François Ricard.

Akazu kari kagizwe na Habyarimana na baramu be ndetse na Agatha Kanziga, kakaba ari ko kagenzuraga igihugu haba mu by’ubukungu, ibya gisirikare, itangazamakuru n’izindi nzego zikomeye.

Agatha Kanziga waje kongerwa izina rya Habyarimana nyuma yo gushakana na Juvenal Habyarimana wayoboye u Rwanda hagati ya 1973 na 1994, yavukiye i Giciye mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi ku wa 01 Ugushyingo, 1942.

Yavukiye mu muryango uhagaze neza mu by’ubukungu kuko ise, Gervais Magera yari afite inka n’imirima byinshi, akanakora ubushabitsi bw’imyenda ayivanye mu mahanga. Kanziga yize amashuri abanza i Rambura mu gihe ayisumbuye yayakomereje i Butare mu ishuri rya Notre Dame de la Providence Karubanda nubwo amakuru avuga ko ayo mashuri atayarangije.

Ibyo kutarangiza amashuri kwe bigaragara mu gitabo cya Andrew Wallis yise “Stepp’d in Blood: Akazu and the Architects of the Rwandan Genocide Against the Tutsi”, aho yibanda cyane ku buzima bwite n’ibyaha by’akozwe n’abo mu muryango w’abari bagize Akazu.

Kanziga bivugwa ko atabashije gusoza amashuri ye yisumbuye kuko akiyarimo mu 1962 amaze kugira imyaka 20, ari nabwo yahuye na Juvenal Habyarimana we wari ufite imyaka 25 akanagira ipeti rya Sous-Lieutenant mu gisirikare, bagakundana nyuma y’umwaka umwe kuwa 17 Kanama, 1963 bakabana. Aba bombi babyaranye abana umunani.

Ibikorwa by’umugabo we yabikurikiraniraga hafi

Agatha Kanziga yigiriraga icyizere cyinshi bitewe n’uko yavukiye akanakurira mu muryango wishoboye, ariko uku gukomera kwe no kugira imbaraga nyinshi byarushijeho kugenda byiyongera uko umugabo we yarushaga kugenda azamuka mu mapeti ya gisirikare kugeza ahiritse ku butegetsi uwari Perezida mu 1973.

Umugabo we amaze kuba Perezida, byabereye igihe cyiza Kanziga cyo kugaragaza isura ye ya nyayo, umuryango we atangira kuwushyira mu nzego zikomeye mu gihugu ari naboyo byaje kubyara ‘Akazu’.

Imbaraga ze zakomeje kwiyongera abinyujije muri uko gukuza abo mu muryango we na cyane ko bari bafite umuryango wagutse ugereranije n’uwa Habyarimana.

Agathe Kanziga kandi yatangiye gushaka uburyo ahuza umuryango wa Habyarimana n’uwe bwite, maze murumuna w’umugabo we, Bararengana Séraphin wari umuganga uzobereye ibyo kubaga akanaba umwarimu mu ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, amufasha gushaka murumuna wa Kanziga witwaga Catherine Mukamusoni kugira ngo Kanziga akomeze kwizera ko ari we ugenzura ibintu byose.

Kanziga yashakaga guhora hafi ya Habyarimana kugira ngo hatagira amakuru n’amwe amucika, ndetse muri iki gihe umugabo we amaze kuba umukuru w’igihugu.

Nyuma yo kuba Perezida kwa Habyarimana, Major Théoneste Lizinde yagizwe ushinzwe ibiro by’iperereza, atangira kujya avana Kanziga ku rutonde rw’abari buherekeze umukuru w’igihugu mu ngendo yakoraga ; ntibyamugwa neza kuko byarangiye yisanze muri gereza ashinjwa gushaka gukora Coup d’état mu 1981.

Inkuru wasoma: Yiswe umusazi, gatanya n’umugabo: Ibidasanzwe kuri Agathe Habyarimana, isubyo mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa

Lizinde yazize gusuzugura Kanziga no gushaka kubangamira Akazu kari kagizwe n’uyu mugore na basaza be ku buryo na nyuma yo gufungwa, Kanziga yashatse uburyo bwo kumwicira muri gereza ariko akarusimbuka.

Ibyo gushaka kumwicira muri gereza biboneka mu ibaruwa Lieutenant Colonel Uwihoreye Charles yandikiye imiryango irengera uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yo ku wa 27 Ukwakira 1992, aho muri yo yagaragajemo ko Kanziga na basaza be bashatse kwica Lizinde na bagenzi be bashinjwaga gushaka guhirika ubutegetsi bwa Habyarimana.

Icyo gihe Wallis agaragaza ko Kanziga na basaza be batumijeho uwari umuyobozi mukuru wa Gereza ya Ruhengeri, Pierre Desiré Cyarahani mu rugo rwa musaza wa Kanziga, Protais Zigiranyirazo akaba na perefe wa Ruhengeri maze mu ijwi rye, Agatha Kanziga Habyarimana asaba Cyarahani ko yamwicira abagabo batatu ari bo Dr Murego Donat utaravugaga rumwe na Habyarimana, Komanda Nsengiyumva wari uzwi ku izina rya Makofe ndetse na Lizinde.

Kutubahiriza ibyo asabwe na we byamuviriyemo gufungwa no gukatirwa urwo gupfa nyuma rwaje kuvunjwamo igifungo cya burundu nk’uko biri mu iyo baruwa ya Colonel Uwihoreye.

Kanziga binavugwa ko yagize uruhare mu rupfu rwa barumuna babiri b’umugabo we ari bo Uwayezu Thélêsphore na Nzabakikante Mélane wari waravuye mu gipolisi akajya mu bucuruzi ; bombi bakaba barapfuye mu buryo bumwe bazize impanuka zidasobanutse, aba bakaba barahowe kuganira na mukuru wabo, Perezida Habyarimana ariko ngo ibyo baganiraga Kanziga ntabimenye.

Undi muntu Kanziga avugwaho kugira uruhare mu rupfu rwe, ni Diana Fossey wamenyekanye cyane mu bikorwa yakoreraga mu Kinigi byo kwita ku ngagi ariko akaza kwicwa ku bufatanye bwa Kanziga na musaza we Protais Zigiranyirazo kubera ko ngo yabangamiraga Protais mu bikorwa bye byo gushimuta ingagi akazigurisha mu mahanga.

Urupfu nk’urwo kandi rwanahitanye Colonel Mayuya wari inshuti y’akadasohoka ndetse na somambike wa Habyarimana, ku buryo byanavugwaga ko ashobora gusimbura Habyarimana. Mayuya yari Umuyobozi w’Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe.

Kanziga, umugore wangaga Abatutsi cyane

Agatha Kanziga Habyarimana yangaga Abatutsi urunuka akanabanena ndetse ibi bishimangirwa n’uburyo atavuze rumwe na bamwe mu bana be bakundanye bakanashaka gushyingiranwa n’Abatutsi.

Urugero ni umuhungu we w’imfura Jean-Pierre Habyarima ubwo yari umunyeshuri mu Bufaransa. Icyo gihe ngo yahahuriye n’umukobwa ukomoka mu muryango w’umwami wa Ethiopia, Haile Selassie, barabengukana ariko akojeje nyina ko agiye gushyingiranwa n’uwo mukobwa nyina abyamaganira kure avuga ko uwo mukobwa afite imiterere nk’iy’Abatutsi.

Kanziga yahisemo gushyingira uwo muhungu we umukobwa wa Kabuga Felicien na cyane ko Kabuga na Kanziga bari bafitanye ubushuti bukomeye. Ntibyarangiriye aho kuko n’ubundi murumuna wa Jean Pierre witwa Léon na we byarangiye ashakanye n’undi mukobwa muto wa Kabuga.

Hagaragajwe amazina ya benshi bagiye bapfa mu gihe cy'ubutegetsi bwa Habyarimana bigizwemo uruhare n'umugore we Kanziga

Urundi rugero rugaragaza urwango Kanziga yangaga Abatutsi, ni aho umukobwa we Jeanne Habyarimana na we ngo yakundanye n’umusore w’Umututsi uwo musore aza kumutera inda, ariko Kanziga akibyumva ngo yazabiranyijwe n’uburakari bwinshi abifata nk’ishyano riguye, biza gutuma ahita yohereza uwo mukobwa we mu Bufaransa ngo abe ari ho abyarira uwo mwana ku buryo yagarutse mu Rwanda agahita ashakirwa undi mugabo.

Ukuboko kwa Kanziga mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Agatha yari asanzwe afitiye urwango Abatutsi, ariko ku wa 01 Ukwakira 1990 ubwo yamenyaga ko ingabo za RPA zatangiye urugamba rwo kubobohora igihugu, ibintu byahinduye isura ndetse birushaho kujya irudubi.
Yaba Kanziga, basaza be ndetse na Perezida Habyarimana ku bufatanye n’abandi bari bagize Akazu, bakajije umurego mu bikorwa byo gutegura umugambi wabo wa Jenoside.

Andrew Wallis avuga ko Kanziga yafataga Abatutsi nk’abantu baciriritse kandi b’abanyamahanga ku buryo atanigeze ashyigikira imishyikirano ndetse n’amasezerano y’amahoro ya Arusha ndetse ngo byazanye agatotsi mu mubano we n’umugabo we wabaga ushaka gufata impu zombi.

Kanziga azwiho kuba yaragize uruhare mu nama zateguraga ikorwa rya Jenoside ndetse akanatera inkunga imishinga y’Interahamwe yo gutegura no kugerageza uko jenoside izakorwa.

Igihe ingabo za RPA zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, Agatha Kanziga, Habyarimana n’ingabo ze nabo batangiye kwica Abatutsi ku bwinshi.

Hari ijoro rimwe ryo muri Mutarama, 1991 ahagana saa munani z’ijoro ryabereyemo inama rukokoma yahuje Agatha Kanziga, Perezida Habyarimana hamwe n’abandi bantu mu bari bagize Akazu barimo Joseph Nzirorera hamwe na Perefe wa Ruhengeri, Charles Nzabagerageza wasimbuye Protais Zigiranyirazo ndetse na Perefe wa Gisenyi, Come Bizimungu na Colonel Elie Sagatwa wari umunyamabanga wihariye wa Perezida.

Iyi nama yasize hemejwe icyo bise ‘Umuganda’, aho hari abasivili b’abahutu bigishijwe imbunda mu ibanga bagasabwa gutanga umuganda wo kwica Abatutsi ndetse banababwira ko n’inkotanyi yose bahura bayica kuko ngo gutema urumogi biba bidahagije iyo utaranduye umuzi warwo.

Kuva Habyarimana yajya ku butegetsi, Agatha Kanziga yakoze ibishoboka byose ngo agire ijambo rikomeye mu butegetsi bw'umugabo we

Hanateguwe ingengo y’imari izifashishwa muri icyo gikorwa ku buryo hemerejwemo agera ku bihumbi 110 by’amadolari ya Amerika, yagombaga kwifashishwa mu kubona intwaro, lisansi, imodoka n’ibindi bikoresho. Si ibyo gusa kuko hari n’ahandi Kanziga yatanze inkunga ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda yagombaga kwifashishwa mu kugura imyenda y’Interahamwe.

Kanziga yitabiriye izindi nama zigamije gutegura Jenoside harimo iyo yayoboye yabereye mu rugo kwa Pascal Simbikangwa i Remera muri Mutarama 1991, iyabereye mu rugo kwa Colonel Sagatwa ari nayo Kabuga Félicien yasabiwemo gutanga inkunga ye ndetse n’indi nama yayobowe na Kanziga mu 1993 mu rugo rwa Wellars Banzi i Gisenyi.

Ku wa 27 Gashyantare, 1994 nabwo Agatha Kanziga yitabiriye inama yari igamije gukusanya amafaranga yo gufasha Interahamwe, iyo nama ikaba yarabereye muri hoteli y’umugabo we yari ku irebero yitwaga Hotel Rebero l’Horizon. Iyi nama yagannye ku musozo ku ikubitiro habonetse miliyoni 3 Frw.

Kanziga ni we wayoboraga igihugu rwihishwa

Kanziga n’ikipe ikomeye y’abo mu muryango we yari amaze kubaka, bageze ku rugero batagishaka kuvugirwamo na Perezida Habyarimana ndetse bakaba banamukumira mu bikorwa by’abo nk’uko babikoze ubwo Habyarimana yajyaga kuri ya hoteli yo ku i Rebero ariko akangirwa n’abacunga umutekano kwinjira babiherewe itegeko na Kanziga wari mu nama na basaza be.

International Crime Database ivuga ko Agatha Kanziga Habyarimana yari ishyiga ry’inyuma mu Kazu, ari na we wari imbaraga zigenga ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana.

Muri Kamena 1994, Uwanyirigira Jeanne wari ufite imyaka 24 na Uwimbabazi Marie Claire wari ufite imyaka 22, abana ba Dr Emmanuel Akingeneye wari umuganga wihariye wa Habyarimana, batanze ubuhamya mu Bubiligi. Bavuze ko indege yari itwaye Habyarimana imaze guhanurwa, bagirwa mu rugo rwa Perezida kureba umurambo se Dr Akingeneye, barize Agatha Kanziga arababuza.

Mu buhamya bagize bati “Bati “Yongeyeho ko ahubwo natwe dukwiriye gufata imbunda nk’umuhungu we Jean Luc wari ufite imbunda ya R4. Ubwo twatangiraga gusenga, [Agathe] yatubwiye mu ijwi ryo hejuru ko dukwiriye ahubwo kujya gufasha interahamwe kwikiza umwanzi. Muri ako kanya ababikira bashiki ba Perezida bari bahageze na Musenyeri wa Kigali. Twumvise Umubikira Godelieve [mushiki wa Habyarimana] wari mu gikoni avuga ko Abatutsi bose bagomba gupfa.”

Nyuma y’iminsi ibiri Jenoside itangiye, u Bufaransa bwahise buhungisha Agatha n’umuryango we burizwa indege bajyanwa mu Bufaransa.

No mu Bufaransa Agatha Habyarimana yashatse kuhakomereza ibikorwa byo gutsemba Abatutsi, François Maurice Adrien Marie Mitterrand aramwiyama.

Yagize ati “Twahaye icumbi Agathe Habyarimana, ariko ni umusazi ushaka gukomeza guhamagarira abantu gukora Jenoside kuri radio zo mu Bufaransa. Biragoye kumucubya.”

Kugeza ubu imyaka ibaye 30 Agatha Kanziga aba mu Bufaransa icyakora nta byangombwa byo kuhaba afite nubwo icyo gihugu cyanze kumuburanisha cyangwa kumwohereza mu Rwanda ngo aryozwe ibyaha bya Jenoside ashinjwa.

Izindi nkuru bijyanye: Hagaragajwe uko Agathe Habyarimana yahungishijwe ku busabe bwa Perezida Mitterand

Agathe Kanziga yabaye igishyitsi kirusha ingufu ubutabera bw’u Bufaransa

Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko Kanziga yagize uruhare rukomeye mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .