00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Frederik Henrik ugiye kuba Umwami wa Denmark ni muntu ki?

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 13 January 2024 saa 05:32
Yasuwe :

Tariki ya 14 Mutarama 2024 ni umunsi udasanzwe mu mateka ya Denmark kuko ni bwo ubu bwami buzabona umwami mushya, wima ingoma asimbuye Umwamikazi Margrethe II wafashe icyemezo cyo kumwegurira ubutegetsi.

Umwami mushya wa Denmark ni Frederik André Henrik Christian, umugabo wamenye ko azayobora iki gihugu ubwo yari afite imyaka itatu y’amavuko. Izina ry’ubwami azahabwa ni Frederik X.

Frederik yavutse muri Gicurasi 1968, akaba ari we mwana wa mbere Margrethe yabyaranye n’Igikomangoma Henrik cyitabye Imana mu 2018.

CNN isobanura ko Frederik yize amashuri abanza mu ishuri ryigenga rya Krebs’ Skole riherereye mu Mujyi wa Copenhagen muri Denmark, akomereza amasomo mu ishuri ryisumbuye muri Normandy, mu Bufaransa.

Yavuye mu Bufaransa, akomereza amasomo muri Kaminuza ya Aarhus muri Denmark, nyuma ajya mu ya Havard, hashize umwaka (mu 1995) ahabwa impamyabumenyi ihanitse muri siyansi ya politiki.

Mu 1994, yakoreye muri Ambasade ya Denmark mu Muryango w’Abibumbye, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu 1998 agirwa Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y’igihugu cyabo mu Bufaransa.

Mu 2000, Frederik yahuriye na Mary Elizabeth Donaldson mu kabari k’ muri Sydney muri Australia, baba inshuti guhera ubwo. Ni mu gihe yari yaragiye mu mikino ya Olympic yaberaga muri uyu mujyi.

Mary yaje kumenya ko igikomangoma cyamukunze, ariko ubwo bahuriraga muri Sydney ngo ntabwo yari yamenye ko yamutwaye umutima.

Mu 2004, basezeraniye imbere y’Imana muri Katederali Gatolika ya Copenhagen, bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore. Ubu bamaze kubyara abana bane; imfura yabo ifite imyaka 18.

Frederik ubwo yasezeranaga n'umugore we, Mary

Iki gikomangoma cyahawe amahugurwa ya gisirikare mu byiciro, gishyira imbaraga cyane mu kirwanira mu mazi, aho yakuye ubumenyi bwihariye, ahabwa izina ry’inyoni ya Penguin iboneka cyane ku nyanja.

Frederik kandi afite impano mu mukino wo kwiruka, aho yahagarariye igihugu cye mu marushanwa atandukanye, arimo iryabereye i Copenhagen, Paris na New York, aba uwo mu muryango w’i Bwami wabashije kurangiza irushanwa rya Ironman ryamaze amasaha 10, iminota 45 n’amasegonda 32.

Yanabaye umwe mu bagize komite mpuzamahanga ya Olympic mu 2009. Mu mwaka wakurikiyeho akorera urugendo rufite uburebure bw’ibilometero 2.795 ku kirwa cya Greenland, mu mukino wifashisha imbwa uzwi nka ’Dog-Sledding’.

Yatangije irushanwa ryo kwiruka mu 2018 ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko. Ni rimwe mu yamaze igihe kinini mu gihugu, kandi buri mwaka byibuze ryitabirwa n’abantu babarirwa mu bihumbi 80 buri mwaka.

Umunyamateka Lars Hovbakke Sørensen ukurikiranira hafi ubuzima bw’ubwami bwa Denmark, yatangaje ko Frederik akaeneye kwiga byinshi kugira ngo azabashe kugera ikirenge mu cya Margrethe. Yabishingiye ku kuba iki gikomangoma gisa n’icyeguriye igice kinini cy’ubuzima siporo.

Sørensen yagize ati “Igikomangoma Frederik kigiye kwima ingoma mu gihe akwiye akwiye kwigarurira imitima y’aba-Danes badashishikajwe na siporo, akerekana ko yisanga no mu bindi, niba yifuza ko ubwami bukomeza gushyigikirwa.”

Uko Sørensen abibona ni na ko umwanditsi w’inkuru zijyanye n’ubwami, Trine Villemann abibona. Na we ati “Mbere na mbere, Frederik agomba kwerekana ko yakora ibirenze siporo.”

Margrethe II umaze imyaka 52 ku butegetsi bwa Denmark abona bikwiye ko ashyikiriza umuhungu we ubwami, nyuma y’aho mu mwaka ushize abazwe umugongo. Mu ijambo risoza umwaka, yagize ati “Byatumye ntekereza ku hazaza. Nafashe icyemezo cyo iki ari cyo gihe.”

Frederik (ibumoso) n'umubyeyi we, Margrethe II

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .