00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hamuritswe ibibazo by’ingutu byugarije ubuhanzi nyarwanda

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 28 January 2024 saa 08:55
Yasuwe :

Umuryango Ikirenga Arts and Culture Promotion, wamuritse ubushakashatsi wakoze ku buhanzi n’umuco nyarwanda, hibandwa ku bibazo byugarije umuco n’ubuhanzi.

Ubu bushakashatsi bwatewe inkunga na UNESCO binyuze mu mushinga wayo UNESCO-Aschberg Programme, ku bufatanye n’ibindi bigo, bwagaragaje ibibazo ubuhanzi buhura nabyo mu Rwanda, ibisubizo bishoboka ndetse n’uburyo hahuzwa imbaraga zo kubuteza imbere.

Muri ibyo bibazo hagaragajwe icy’amikoro make, kutagira aho babarizwa, kumenya kubyaza umusaruro ubuhanzi bakora, kurinda umwimerere wabwo ndetse no kutagira umwimerere.

Hagaragajwe ko mu bantu barenga ibihumbi bibiri bakoreweho ubu bushakashatsi, bagaragaje ko abahanzi bakeneye guhabwa amahugurwa, bakiga uburyo bwo kubyaza umusaruro ubuhanzi bakora, ndetse hakarebwa uburyo bakongererwa ubushobozi.

Hari kandi abandi bagaragaje ko bakeneye kwongererwa ubushobozi, bw’amafaranga yo gushora mu buhanzi, ariko nanone bagafashwa kubona isoko riboneye ryo kugurishirizaho ibyo bakora.

Ubu bushakashatsi bwashyizwe ku mugaragaro, mu muhango wabereye muri ParkInn Hotel kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama, 2024, witabirwa n’abayobozi muri Ambasade zitandukanye zikorera mu Rwanda, Uturere, Kaminuza, Ibigo by’Ingenga n’ibindi.

Peter Hakizimana uyobora uyu muryango, yabwiye IGIHE ko ubu bushakashatsi bwakozwe, hagamijwe gushakira umuti ibibazo byugarije ubuhanzi nyarwanda, bituma butabyarira umusaruro uhagije ababukora.

Yavuze ko kubona hari ibigo ndetse n’ibihugu bitandukanye byateye inkunga ubu bushakashatsi, bigaragaza ko hari abafatanyabikorwa biteguye gushyira hamwe, bagashakira umuti ibyo bibazo.

Yagize ati “ Ni ubushakashatsi twakoze tugamije gushakira umuti ibibazo byugarije ubuhanzi bwo mu Rwanda. Turashimira abafatanyabikorwa barimo UNESCO n’abandi badufashje kugira ngo ubu bushakashatsi bukorwe.”

Yavuze ko kandi bagiye gutangiza amahugurwa yo guhugura aba bahanzi, bakabashakira isoko, ndetse bakongererwa ubushobozi bwo kubasha gukora ibyo bakora umunsi ku wundi.

Abitabiriye iki gikorwa kandi basuye ibikorwa by’ubuhanzi bitandukanye, bikorwa n’abanyabugeni bakorana na Ikirenga ACP, bacurangirwa umuziki gakondo, ndetse babwira ibisigo bitandukanye.

Mazimpaka Kennedy uzwi muri Sinema nyarwanda, yanyuzagamo akigisha abitabiriye uyu muhango gukina igisoro dore ko ari we wari umusangiza w'ijambo
Peter Hakizimana, uyobora Ikirenga ACP yavuze ko bateguye ubu bushakashatsi bagamije gushakira umuti ibibazo byugarije ubuhanzi n'umuco mu Rwanda
Niragire Marie France uyobora Inama y'Igihugu y'Abahanzi ubwo yatangaga igitekerezo
Junior Rumaga uri mu basizi bagezweho ari mu bitabiriye uyu muhango
Abahanzi batandukanye, bamuritse ibihangano byabo
Abitabiriye bacurangiwe umuziki gakondo

Amafoto: Remy Moise Kwizera


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .