00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyiranyamibwa Suzana: Imbanza mu bahanzi batanze umusanzu mu rugamba rwo Kwibohora

Yanditswe na J. Claude Mugenzi
Kuya 28 March 2024 saa 10:07
Yasuwe :

Uwakwibaza ngo ‘Twe’ bande, cyangwa ngo ‘Inganji’ ni iyihe, iri he?, yaba yibagirwa vuba amateka y’urugamba rw’Inkotanyi, cyane cyane uko yaririmbwe ! Iryo jambo riremereye ndihereye ku ndirimbo ya Nyiranyamibwa Suzana ‘Nimucyure inganji’.

Kimwe n’abandi bahanzi bakomeye kandi banyuze mu bikomeye, bagejeje ubutumwa kuri benshi, bubarema agatima bunabakarishya ubwenge. N’utarasobanukirwaga izo ndirimbo uwo mwanya, yasubiragamo kenshi ngo atore ubwo butumwa, kuko hari ubwo bwabaga buzimije, dore ko bwuje amagambo y’intoranywa. Ni mu gihe bajya bavuga ngo burya ‘umusizi wese ni umuririmbyi, ariko umuririmbyi wese si umusizi’.

Mu myaka ishyira 1990, uwari kuba adamaraye, adasesengura, cyangwa arangaye, ntiyajyaga no gukeka ko hari icyari hafi gukorwa, ngo ubutegetsi bubi bwari bwarahejeje bamwe ishyanga buhinduke. Hari ababiciyemo amarenga mu ndirimbo zabo, abandi barerura rwose. Nka Karemera ati ‘Ubalijoro’, Kaligirwa (uyu w’Isamaza) ati ‘Indege irahinda’. Nta washidikanya ko bamaraga igihe kinini bagoragoza, bashaka uko ibyo babona, inzozi bafite, byakwira mu mirongo mike y’indirimbo y’iminota nk’itanu, kandi bikavugwa mu buryo bizahora mu mitwe y’ababyumvise. Hari ababashaga kuzumvira mu bitaramo hanze y’u Rwanda, abandi zikabageraho bya forode (magendu), bakazumvira mu bwihisho mu Rwanda !

Kubera ubwitange abasore n’inkumi babaga baragaragaje bafata intwaro ngo batsibure ingoma y’igitugu, ubutumwa mu ndirimbo nka ‘Gira ubuntu’ ya Kaligirwa bwumvikanaga vuba ; ni kimwe n’ibigwi by’Intare batinya ya Kamaliza ! Ntibwari ubutumwa busabiriza, ni ubwari bugamije gukusanya amikoro, bikorewe mu mahuriro yatumaga imitima ikora igikwiye, ngo abatabaye bakomeze urugendo.

Abahanzi nka Nyiranyamibwa ntibasigaye mu gufata iya mbere ngo batere inkunga.

Uyu muhanzi aherutse kuvuga ati “Twakoraga ibitaramo byinshi, tukabona amafaranga pe ! Ayo yose kandi yahitaga ajya ku rugamba”.

Niba Indahemuka zarateruye ziti ‘Urungano rurahuye’, ‘Demukarasi’, cyangwa ‘Inzovu’, zikavuga ibigwi by’Inkotanyi, ndetse zikagaragaza intekerezo n’icyerekezo bikwiye, byose bikaba mu miririmbire n’injyana by’i Rwanda, si uko batashoboraga gucurira mu ruzungu, ariko si abo babwiraga ! Nyamara umwihariko muri ibi ni wo wakunze gutangaza no kwizihira amahanga !

Nyiranyamibwa avuga ko izo ndirimbo bahimbye zagize uruhare runini mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, haba gutera ingabo akanyabugabo no guhumuriza abari bategereje gutaha cyangwa se abari baboshywe n’ubutegetsi imbere mu Rwanda.

Cyakora amarira Abanyarwanda bagombaga guhanagurwa n’ugutsinda urugamba kw’Inkotanyi, yaje gutinda gukama bitewe n’uko, uko zagendaga zibohora hamwe, ari na ko zasangaga abishi bahamaze Abatutsi, bazira uko bavutse.

Nyiranyamibwa wari umaze imyaka mirongo aba mu buhungiro i Burayi yagarutse bwangu, asanganirwa n’imirambo y’abe.

Ati “Nagarutse muri 1995, nsubira i Burayi meze nk’umusazi ; ibyo nari nsize inyuma bikomeza kugenda bingarukamo, nkabihoramo ; muri uko kubibamo kandi ntabyiyumvisha, ni ko guterura nti ‘Eese mbaze nde?’.

Ni uko indirimbo ze z’icyunamo zatangiye ; gusa we ntabibonamo ubuhanzi, ahubwo asanga ari uburyo bwo gushyira hanze ibimubamo.

Umusanzu wa Nyiranyamibwa mu buhanzi no kubaka u Rwanda rushya wigaragaza mu ndirimbo nka ‘Indege irahinda’, zaba ‘Izagishe zitashye’, ‘gira ubuntu’, yaba ‘turaje’, ‘nimuberwe bakobwa’, ‘intsinzi’ cyangwa ‘nimucyure inganji’, ibyo byose ni ibihangano bikomeye bikwiye gutuma abagana iyi nzira uyu munsi batera mu rya Muyango, bati ‘Karame na none’, kandi mu nganzo inogeje ururimi.

Kurikirana ikiganiro cya Nyiranyamibwa Suzana, asobanura urugendo rwe rw’ubuhanzi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .