00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sainte Famille Hotel yamuritse amafunguro yihariye ya Kinyarwanda

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 11 March 2024 saa 03:50
Yasuwe :

Sainte Famille Hotel yatangije gahunda nshya ngarukacyumweru yise ‘Sunday African Cuisine’, yo kugabura amafunguro ya Kinyarwanda aherekejwe n’urwagwa ndetse n’umuziki wa Orchestre Impala yanditse amateka mu muziki w’u Rwanda.

Ni gahunda izajya iba buri cyumweru kuva saa sita z’amanywa kugera saa kumi z’umugoroba. Bazajya bagabura amafunguro ya Kinyafurika ariko yiganjemo aya Kinyarwanda mu rwego rwo gusigasira umuco wo kurya ibiryo bifite inkomoko imbere mu Gihugu.

Aya mafunguro arimo nk’imyumbati, ibihaza, amashaza igitoki, ibigori, amateke, ibisusa, inyotse n’ibindi.

Rusagara Josué usanzwe ari umukiliya muri iyi hotei, ni umwe mu baganuye kuri Sunday African Cuisine’.

Yabwiye IGIHE ko kuri we yabonye ahantu heza ho gufatira amafunguro ateguye mu buryo bw’umwimerere.

Yagize ati “Akenshi usanga dusanzwe turya ibiryo bisa n’ibyigana imitekere yo hanze [y’Igihugu]. Ariko inteko y’uyu munsi yabaye nziza cyane kuko babiteguye neza cyane nabikunze kurya Kinyarwanda kandi iby’ingenzi birahari. Abataje bahombye; baduhaye serivise nziza kuko n’abakozi babo hari akantu bongereyemo kurusha ibisanzwe. Babikoze neza”.

Rusagara yongeyeho ko uretse n’umuco w’Igihugu ibiryo bitetse Kinyarwanda ari byiza ku buzima kuko biba bitarimo ibirungo byinshi.

Ati “Ibiryo bya Kinyarwanda biba bifite ukuntu bitetse nta mavuta bashyizemo, harimo umunyu uringaniye. Wumva bikuguye neza mu mubiri kurusha ibisanzwe kuko bajya bashyiramo ibirungo byinshi umuntu aba atamenyereye, hakaba ubwo usanga byakuguye nabi. Amafunguro y’uyu munsi yatuguye neza mu mubiri”.

Umuyobozi wa Sainte Famille Hotel, Bukumura Egide, yavuze ko itangizwa ry’iyi ndyo nshya ya Kinyarwanda ryishimiwe n’abakiliya ku rwego rwo hejuru kuko bari bamaze igihe babyifuza.

Ati “Ibyari inzozi byabaye impamo gahunda twayitangiye. Ku munsi wa mbere haje abantu benshi; bivuze ko icyumweru cya kabiri cyangwa indi minsi izakurikiraho abantu baziyongera. Ni bwo tugitangira ariko amakuru twakuye mu bakiliya ni uko bavugaga bati ‘ibi bintu biziye igihe’.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko nka hoteli bafite ibyo kurya baba barateguye bigenewe abakiliya ariko ko bakiriye ubusabe bwinshi bw’abakiriya bashakaga aho babona ibiryo by’umwimerere wa Kinyarwanda bitarimo ibirungo bya kizungu bahitamo kubibazanira.

Iyi gahunda izajya iba buri Cyumweru ndetse iherekejwe n’umuziki wa Kinyarwanda wa Orchestre Impala hagati ya saa sita na saa kumi z’umugoroba ariko ubuyobozi bwa hoteli buvuga ko bushobora kongera amasaha bizajya birangirira bitewe n’ibyifuzo by’abakiriya.

Ubuyobozi bw’iyi hoteli kandi buvuga ko iyi orchestre ari yo izajya ihora icuranga mu rwego rwo guhuza umuco Nyarwanda ugaragara ku mitegurire y’ayo mafunguro ndetse n’umuziki Nyarwanda wakunzwe kandi ukinakunzwe na benshi.

Umufa utetse Kinyarwanda, ni amwe mu mafunguro anyura abasura Sainte Famille Hotel
Umutsima wa rukacarara
Abakiliya banyuzwe n'aya mafunguro
Imbuto z'ubwoko bwose ziba zateguwe
Ibirayi bya nyirakarayi bitetse impirike ni bimwe mu byishimiwe
Igitoki kirimo amashazi, biri mu biryohera benshi
Abatetsi b'abahanga ba Sainte Famille Hotel nibo bategura aya mafunguro
Ibigori bitogosheje biri mu bikundwa muri aya mafunguro
Imyumbati n'ibishyimbo bitetse kinyarwanda
Amateke ni kimwe mu mu biba byateguwe
Orchestre Impala irimo Munyanshoza Dieudonne izajya isusurutsa abakiliya
Orchestre Impala iba yabukereye
Abakunzi b'ibiryo bya Kinyarwanda buri cyumweru baba babukereye
Ibi biryo bitegurwa kinyarwanda, bikagaburwa kinyarwanda
Haba hari n'imikino nyarwanda nk'igisoro
Abitabiriya bahasanga imikino gakondo irimo kubuguza
Sainte Famille Hotel yiyemeje kujya itegura amafunguro ya Kinyarwanda buri cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .