00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwibutso Dorcy Rugamba afite kuri se Rugamba Sipiriyani

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 18 February 2024 saa 03:25
Yasuwe :

Dorcy Rugamba, umuhungu wa kabiri mu bana ba Rugamba Sipiriyani yagaragaje bimwe mu bintu yibuka kuri se birimo kwita amazina ikintu cyose yari atunze n’uburyo yagendanaga agakoresho kamufasha kubika ibitekerezo bishya agize ari mu nzira.

Ibi ni bimwe mu byo yatangarije Radio Rwanda binyuze mu kiganiro Samedi Détente . Yahishuye ko imodoka zose Rugamba Sipiriyani yatunze yari yarazihaye amazina y’ikinyarwanda.

Ati "Buriya ni byinshi gusa ubundi Rugamba yagendana akantu gafata amajwi, abamuzi bazi ko yabaga agafite ahantu hose yaba ageze yagira igiterekerezo gishya agahita yifata amajwi. ”

“Ikindi yari nk’umwisi, ibintu bye byose yabihaga amazina , imodoka ze zose yari yarazihaye amazina. Imodoka ya mbere yatunze yayise Cyangabwoba, iya kabiri ayita Umuringa, iya gatatu yitwa Ingabe. Ubwo hari n’izindi ntazi kubera ko ntazimenye.”

Dorcy Rugamba yavuze ko se yari umuntu utaranywaga inzoga, wakundaga kuba ahantu hatuje.

Ati “Ni umuntu utaranywaga inzoga , ntasohokere ahandi hantu hahurira abantu benshi , ahubwo agakunda gutaramira iwe, agakunda injyana ya gakondo cyane.”

Dorcy Rugamba avuga ko nubwo se yamenyekanye cyane kubera indirimbo yatangiye mu 1981, atari umuririmbyi nk’uko bamwe babyibwira.

Ati “Ntabwo yaririmbaga sinzi niba yari azi no kuririmba. Mu by’ukuri sinigeze mubona anaririmba , yari umuhanzi uhanga indirimbo n’amajwi yayo ndetse agashyiramo amagambo akayandika akabitoza abaririmba.”

“Niyo mpamvu mu ndirimbo ze wumvamo amajwi menshi y’abantu baririmba nk’amasimbi n’amakombe ariko we ubwe ntiyaririmbaga, ntabwo yari umuririmbyi.”

Dorcy Rugamba avuga ko imyitwarire ya Se ishimwa na benshi, ari bimwe mu bituma atekereza cyane ku burere atanga ku bana be yifuza ko bazaba urumuri rw’icyiza.

Yemeza ko ibisigo bya Se hafi ya byose abizi mu mutwe bitewe n’uburyo ahora abisubiramo ubariyemo nibyo yahanze afite imyaka 14.

Ibisigo bya Rugamba Sipiriyani bimwe byashyizwe mu bitabo birimo “Ibisigo byo mu bwana”, “Umusogongero”, “Amibukiro”, “Cyuzuzo” yatuye umugore we Daforoza Mukansanga.

Dorcy Rugamba ni umwe mu banyarwanda bagize ibikorwa by’umuco n’ubuhanzi nk’umwuga. Ni impano akomora kuri se wari umusizi n’umushakashatsi w’intyoza.

Dorcy Rugamba ni umwanditsi n’umuhimbyi w’ikinamico wavukiye mu Rwanda mu 1969.

Yinjiye mu itorero rya se ’Amasimbi n’Amakombe’ afite imyaka umunani. Yasohotse bwa mbere ku rubyiniro mu 1991 mu bitaramo Amasimbi n’Amakombe yakoreye mu Bubiligi mu Mujyi wa Anvers na Bruxelles. Yitabiriye ibyabereye mu Busuwisi ahitwa Fribourg, mu Budage ahitwa Mayance no mu Bufaransa i Paris.

Nyuma y’ibyo bitaramo niho Dorcy Rugamba wari ukiri muri Kaminuza y’u Rwanda (UNR) yiga ibijyanye n’imiti, yiyemeje kugana inzira y’ubuhanzi n’ubuvanganzo.

Se Rugamba Sipiriyani yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, akaba we n’umugore we bari barabyaranye abana 10. Muri Jenoside bicanywe n’abana babo batandatu, ubu hasigaye bane.

Rugamba Dorcy yashinze ikigo mu Rwanda yise RAI (Rwanda Arts initiative) giteza imbere ubugeni n’ubuhanzi ndetse ni kimwe mu bigo byateguye Iserukiramuco rya Kigali Triennial riri kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, rigamije kumurikira amahanga impano z’abanyarwanda mu ngeri zitandukanye z’ubuhanzi.

Dorcy Rugamba avuga ko umurage wa se Sipiriyani Rugamba ari wo umufasha gukomeza ibikorwa biteza imbere umuco nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .