00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canon Michel Kayitaba yanditse igitabo kigaragaza uko ubukrisitu bwari gutsinda Jenoside iyo bushyirwa mu ngiro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 March 2024 saa 08:57
Yasuwe :

Canon Kayitaba Michael ukorera ivugabutumwa mu Itorero Angilikani rya Kacyiru, yasohoye Igitabo yise “Agakiza gashyizwe mu ngiro” kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uko amadini yananiwe kugira icyo akora ngo ayihagarike.

“Agakiza gashyizwe mu ngiro” ni igitabo cyanditse mu Rurimi rw’Ikinyarwanda, kigizwe n’amapaji 292.

Umuhango wo kumurika iki gitabo wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Werurwe 2024. Witabiriwe n’abasaga 400 barimo abayobozi b’amadini atandukanye n’abo mu nzego zitandukanye za Leta.

Canon Kayitaba Michael yavuze ko ajya kwandika iki gitabo cye cya mbere, yatekerezaga ku cyari gukorwa n’Abanyarwanda biganjemo umubare munini w’abitwa abakirisitu kugira ngo barogoye umugambi w’abateguye n’abashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu.

Yagize ati “Byari gutuma Jenoside itaba, yanaba nk’uko byagenze, ntigere ku kigero yagezeho mu 1994.’’

Izina ry’igitabo ririmo amazina abiri yerekana ibibazo bihari n’igisubizo cyabyo cya nyacyo, ari cyo agakiza gashyizwe mu ngiro.

Ati “Hari abibwira ko nta mumaro w’agakiza, ntibemere ko kaba igisubizo cy’ibibazo bikomeye mvugaho mu gitabo. Ibyo bavuga babishingira ku myifatire babona iranga abitwa abakirisitu muri rusange mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na mbere yaho.’’

“Ariko na bo bemera ko agakiza ukurikije igisobanuro cyako kagira umumaro. Bikaba bishaka kuvuga ko ikibazo kitari ku gakiza ubwako ahubwo ari uko abavuga ko bagafite badashyira mu bikorwa indangaciro zako.’’

Kayitaba asobanura agakiza mu buryo bubiri aho ari nk’umuti uhindura umuntu w’imbere ariko ukanamufasha gushyira mu ngiro indangagaciro zikwiye kumuranga muri sosiyete.

Ati “Si urugamba rworoshye kuko rusaba kwitanga ukemera no gupfa (gukurikiza urugero rwa Yesu kugeza ku musaraba). Umuntu yanga ikibi akakirwanya mu kuri no mu rukundo atavusha amaraso byaba ngombwa ukabizira.’’

Kayitaba yanditse Igitabo “Agakiza gashyizwe mu ngiro, umuti w’urwango n’imbaraga zirwanya akarengane’’, ahereye ku byo yabonye n’ibyamubayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’akarengane n’ihohoterwa rya mbere yayo.

Yashimangiye ko ubukirisitu iyo bukoreshwa neza, Jenoside itari kugira ubukana bwinshi.

Ati ‘‘Sinshidikanya ko byari gushoboka mpereye ku buhamya bwa bamwe muri bo bagaragaje umumaro w’agakiza k’Umwami Yesu bakiriye kakabahindura abakirisitu nyakuri."

"Agakiza bahawe kabashoboje kwitandukanya n’abakoze Jenoside, barengera Abatutsi barenganaga n’abicwaga batitaye ku iterabwoba ryo kwicwa ryari ririho igihe yabaga.’’

Agaragaza ko yanditse igitabo ashaka kugaragaza amateka ya Jenoside no kumenyesha ukuri kwayo ku biganjemo urubyiruko batayazi.

Avuga ko “Abateguye Jenoside n’abayishyize mu bikorwa bayisobanura mu buryo bubafasha kwikuraho urubanza bakarushyira ku bandi; maze bo bakigira abere cyangwa abahohotewe. Uko bagoreka ukuri kose, ntibashobora guhakana ibyo mpamya muri iki gitabo kuko mvuga ibyambayeho.’’

Canon Kayitaba Michael yanditse igitabo ashaka kugaragaza uruhare rw’amadini mu kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda no kuvuga ukuri ku byabaye muri Jenoside hagamijwe kwimakaza igihugu kizira amacakubiri.

Igitabo “Agakiza gashyizwe mu ngiro” kizajya kiboneka kuri Ligue pour la Lecture de la Bible.

Abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta na bo bitabiriye iki gikorwa
Kayitesi Peninah Rutayisire, umugore wa Rev Dr Rutayisire Antoine, yari yitabiriye imurikwa ry'iki gitabo
Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yatangaje ko iki gitabo kizajya cyifashishwa mu nyigisho zimwe na zimwe
Umushumba wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu, na we yari ahari
Rev Past Dr. Antoine Rutayisire yashyigikiye umuvugabutumwa mugenzi we
Mu kumurika igitabo “Agakiza gashyizwe mu ngiro” cya Canon Kayitaba Michael, ibitabo byose byaguzwe
Canon Kayitaba Michael yavuze ko izina ry’igitabo cye ryaturutse ku kuba abantu barapfobeje umumaro w’agakiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .