00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri biga za Kaminuza bahuriye mu marushanwa yo gusoma no kwandika ku rwego rw’Igihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 March 2024 saa 10:54
Yasuwe :

Abanyeshuri 21 baturutse muri Kaminuza zitandukanye hirya no hino mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri bahuriye mu marushanwa yo gusoma no kwandika ku rwego rw’Igihugu, aho hari gushakwa uzegukana igihembo nyamukuru cya miliyoni 1 Frw.

Ni amarushanwa yatangiye mu ntangiriro za Werurwe 2024 yateguwe n’urugaga rw’abanditsi mu Rwanda, ku bufatanye n’Umuryango Pan African Movement, Ishami ry’u Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri abanyeshuri bahize abandi ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali bahuriye muri Kaminuza y’Abayaliyiki b’Abadiventiste (UNILAK), aho bakoze ibizamini bibiri birimo icyo kwandika ndetse n’icyo kuvuga basubiza ibibazo bitandukanye bijyanye n’ibitabo basomye.

Perezida w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard yavuze ko ayo marushanwa agamije gukundisha abakiri bato umuco wo gusoma no kwandika, hagamijwe gushyigikira gahunda ya Leta yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Umuhango wo guhemba aba mbere batsinze uzaba tariki 4 Mata 2024 kuri Kigali Convetion Centre, aho hazahembwa batanu ba mbere ariko n’abandi bitabiriye bagashimirwa.

Abanyeshuri bitabiriye aya marushanwa barimo bo mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Rukara, UNILAK-Ishami rya Kigali, irya Nyanza n’irya Rwamagana, East Africa University ishami rya Kigali na Nyagatare, Kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze n’irya Kigali, ULK ishami rya Kigali n’irya Gisenyi na INES Ruhengeri.

Abanyeshuri batandukanye batsinze ku rwego rw'Intara bari bitabiriye amarushanwa ku rwego rw'Igihugu
Aya marushanwa agamije guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu rubyiruko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .