00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangijwe amarushanwa yo gusoma no kwandika muri Kaminuza zo mu Rwanda

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 1 March 2024 saa 10:33
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Werurwe, muri Kaminuza n’amashuri makuru bitandukanye mu Rwanda hatangijwe amarushanwa yo gusoma no kwandika yateguwe n’urugaga rw’abanditsi mu Rwanda, ku bufatanye n’Umuryango Pan African Movement, Ishami ry’u Rwanda.

Ni amarushanwa agamije gukundisha urubyiruko rwiga muri kaminuza n’amashuri makuru gusoma no kwandika ibitabo, ndetse no kwifashisha ubumenyi buri mu bitabo mu guteza imbere igihugu.

Abanyeshuri bakoze ikizamini cyo gusoma no kwandika Ikinyarwanda bari mu mashuri atandukanye nk’Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Rukara, UNILAK-Ishami rya Kigali, irya Nyanza n’irya Rwamagana, East Africa University ishami rya Kigali na Nyagatare, Kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze n’irya Kigali, ULK ishami rya Kigali n’irya Gisenyi na INES Ruhengeri.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard, yavuze ko aya marushanwa yateguwe mu rwego rwo kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika ibitabo hibandwa ku mateka n’umuco w’u Rwanda.

Ati “Aya marushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo ni imbarutso yo gufasha kurema abanditsi ndetse n’abasomyi bashya mu Rwanda”.

Hategekimana kandi yashimiye za Kaminuza zitabiriye amarushanwa anashimira cyane Kaminuza zanafashije guhugura Abanyeshuri kugira ngo bazitware neza mu marushanwa

Aya marushanwa ari kuba ku nshuro ya kabiri nyuma y’ayabaye mu 2023. Buri Kaminuza izahagararirwa n’abanyeshuri batanu ba mbere bazatsinda Ikizamini, bajye guhatana ku rwego rw’Intara tariki ya 08 Werurwe 2024,

Abazatsinda ku rwego rw’Intara bazakomeza guhatana kurwego rw’Igihugu tariki ya 15 Werurwe 2024, amarushanwa ya nyuma abere kuri Kigali Convention Centre tariki 4 Mata 2024.

Muri IPRC Kitabi, abanyeshuri bitabiriye amarushanwa yo kwandika no gusoma Ikinyarwanda
Muri ULK Gisenyi bari mu bakoze ibizamini byo gusoma no kwandika Ikinyarwanda
East Africa University Ishami rya Nyagatare bitabiriye aya marushanwa
Abanyeshuri ba ULK bari mu bitabiriye
Umwe mu banyeshuri ba IPRC Kitabi akora ikizami

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .