00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangijwe ishyirahamwe rihuriza hamwe inzego zirebwa n’ubwanditsi bw’ibitabo mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 March 2024 saa 03:33
Yasuwe :

Hatangirijwe Ishyirahamwe ry’Uruganda rw’Igitabo mu Rwanda (Rwanda Book industry Association-Rwabia), rigamije guhuriza hamwe inzego zose zishinzwe guteza imbere ubwanditsi no gusoma.

Iri shyirahamwe ryatangijwe kuri uyu wa Gatanu mu muhango wabereye muri Hotel Chez Lando, nyuma y’iminsi rihawe ubuzima gatozi rikanasohoka mu igazeti ya Leta.

Iri Shyirahamwe rigizwe n’ibyiciro bitandatu byubaka uruganda rw’igitabo kuko rihuriza hamwe abanditsi, abasohora ibitabo, abacapa ibitabo, abacuruza ibitabo, amasomero n’abasomyi.

Ni ishyirahamwe rishamikiye ku rugaga rw’Abikorera mu Rwanda(PSF) nk’uko byasobanuwe na Hategekimana Richard usanzwe ari umwanditsi, akaba na Perezida w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda.

Yagaragaje ko imbogamizi ikomeye abari mu ruganda rw’ibitabo bafite ari uko nta bashoramari uru Ruganda rufite, aho biterwa n’uko nta Politiki ihari igenga ibitabo.

Yagaragaje ko haramutse hagiyeho Politiki igenga ibitabo, byafashe uru Ruganda gutera imbere.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa PSF mu Rwanda ufite mu nshingano ubuvugizi, Kanamugire Callixte, yavuze ko Politiki igenga ibitabo ari ngombwa cyane kuko iyo idahari nta mushoramari washora imari ahantu hatari Politiki itanga umurongo w’imikorere

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Pan African Movement –Rwanda, Epimaque Twagirimana yashimiye abagize igitekerezo cyo gushinga Ishyirahamwe ry’Uruganda rw’Igitabo, avuga ko ari inzira nziza yo gukomeza kwibohora no kubaka u Rwanda.

Senateri Dr. Kanyarukiga Ephrem yavuze ko iri shyirahamwe rigiye kuba umusemburo w’impinduka nziza mu iterambere ry’umuco wo gusoma no kwandika ibitabo, asaba ko inzego bireba kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’abari mu ruganda rw’igitabo mu Rwanda.

Yavuze ko Politiki y’ibitabo itari kubaho hatarabaho Ishyirahamwe ry’Uruganda rw’igitabo ndetse n’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, yizeza ko kuba bigiyeho nta cyabuza gushyiraho Politiki igenga ibitabo.

Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda wari witabiriye, Naeem Khan yijeje ubufatanye Ishyirahamwe ry’Uruganda rw’Igitabo mu Rwanda aho yabemereye ko bagiye gutangira gukorana n’abari mu ruganda rw’Igitabo muri Pakistan

Abitabiriye uyu Munsi Mukuru bunguranye ibitekerezo ndetse no kwishimira ko mu Rwanda Iterambere ry’ibitabo rikataje, bikaba bitanga icyizere ko ubukungu bushingiye ku bumenyi buzagerwaho nta kabuza.

Senateri Dr. Kanyarukiga Ephrem yavuze ko iri shyirahamwe rigiye kuba umusemburo w’impinduka nziza mu iterambere ry’umuco wo gusoma no kwandika ibitabo
Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda Naeem Khan
Umuyobozi Mukuru w'Isomero ry'Igihugu, Claude Nizeyimana ashimira abateguye iki gikorwa
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Pan African Movement –Rwanda, Epimaque Twagirimana yashimiye abagize igitekerezo cyo gushinga Ishyirahamwe ry’Uruganda rw’Igitabo
Kanamugire Callixte, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa PSF mu Rwanda
Abanyeshuri ba Kaminuza ya UNILAK bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro uruganda rw'igitabo mu Rwanda
Abanyeshuri ba INES Ruhengeri bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro uruganda rw'igitabo mu Rwanda
Abanyeshuri ba Kaminuza ya University of Kigali bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro uruganda rw'igitabo mu Rwanda
Abayobozi batandukanye bafite aho bahuriye n'uruganda rw'igitabo bari bitabiriye
Ifoto y'urwibutso y'abanyeshuri ba Kaminuza bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro uruganda rw'igitabo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .