00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inganzo y’igitabo ‘Mapping of Choices’ cyitezweho gufasha abantu kumenya guhitamo iby’ukuri

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 20 January 2024 saa 07:38
Yasuwe :

Buri munota umuntu aba ari gukora amahitamo ashobora gutuma agera ku nzozi ze cyangwa akaba intandaro yo kugira iherezo ribi. Igitabo ‘Mapping of Choices’ cyanditswe na Mugisha Fred kigaruka ku mahitamo umuntu akora n’ibyo akwiye kwitondera kugira ngo yirinde kuzagira iherezo ribi.

Iki gitabo cyanditswe n’umugabo uzobereye mu by’ubwubatsi ariko wahisemo kwandika ku buzima busanzwe, kugira ngo abantu b’ingeri zitandukanye bashobore gutekereza ku mahitamo bakora no kugena iherezo bifuza mu buzima bwabo.

Umwanditsi Fred Mugisha, ubwo yamurikaga iki gitabo tariki 19 Mutarama 2024, yavuze ko buri muntu ku kigero agezemo afite amahitamo agenda akora, kandi ngo uko muntu akura ni ko amahitamo akora arushaho kugira agaciro kanini kuko ibyinshi abantu banyuramo biba ari umusaruro w’ibyo bahisemo mu bihe byashise.

Ati “Buri muntu aba afite amahitamo, niba uri umunyeshuri hari amahitamo menshi ugomba gukora utegura imbere hawe hazaza, niba ugize imyaka 40 hari amahitamo menshi ugomba gukoresha, ikindi amahitamo asobanura igihe kuri njye."

"Ku muntu w’umukire gutanga amafaranga 1000 ntacyo bitwaye ariko gutanga nka 80% y’ibyo utunze biragoye. Ni yo mpamvu uko dukura, ku muntu ugize imyaka 40 amahitamo aba ahenze kurusha umwana w’imyaka 20, kuko we ashobora kuba icyo ashaka cyose.”

Mugisha avuga ko mu kwandika iki gitabo yifashishije ahahise kugira ngo bitange ishusho y’aho umuntu ageze, nk’umusaruro w’amahitamo yagiye akora muri ibyo bihe, bityo nasanga atanyuzwe abashe guhitamo ibitandukanye n’ibya mbere.

Ari “Iki gitabo gihuza ingeri nyinshi z’imibereho, niba uri mu bucuruzi wacyifashisha, niba uri umunyeshuri wacyifashisha, niba uri umuhinzi wacyifashisha. Ntabwo mvuze ngo wacyifashisha kugira ngo umenye uko uhinga ahubwo kiragufasha mu mitekerereze yawe, bivuze ngo ntigisubiza ibibazo ahubwo kirabaza ibibazo noneho uko usoma ni ko ugenda nawe wihitiramo ibisubizo ubona bigukwiriye mu buzima bwawe. Mbese gifasha umuntu kwitekerezaho cyane no kugira ngo arinde iherezo rye.”

Mugisha avuga ko urubyiruko rujya rukora amahitamo ashyira ubuzima bwabo mu bibazo ari na yo mpamvu baba bagomba kwitondera ibyemezo bafata, bakabanza kureba iherezo ry’icyo bahisemo gukora.

Ati “Mu rubyiruko hari abakora amahitamo mabi, akabajyana mu bintu bibi nk’uko tubizi muri rusange, ariko inama nagira urubyiruko ni uguhitamo amahitamo bakora kuko ntabwo babaho ubuzima bwabo ahubwo buhenda no ku bandi babegereye cyangwa se abandi babana na bo.”

Rev. Dr. Antoine Rutayisire yavuze ko urubyiruko rufite ingeso yo kwigana ibyamamare ku buryo bisanga ubuzima babayemo ari amahitamo mabi gusa bakoze.

Yahamije ko umwanya munini urubyiruko ruwukoresha mu bintu bidafite umumaro, bituma ari bo benshi bibasiwe cyane n’indwara z’agahinda gakabije kubera kutabona aho ubuzima bwabo bwerekeza.

Ati “Imwe mu mpungenge mfite ni amahitamo mukora, muhitamo nabi mwigana abantu badafite umumaro, hanyuma mukumva ko mwabaye ibyamamare nyamara ntabwo muri byo ariko ni amahitamo. Iki gitabo kivuga ukuri, kivuga ko iherezo ritegurirwa mu ntangiriro.”

Dr Rutayisire yasabye urubyiruko kugira intego z’ibyo bakoresha igihe cyabo, bagakunda gusoma kugira ngo barusheho kugira icyerekezo kizima. Yanahaye ibitabo bitandatu urubyiruko nk’impano igamije impinduka mu mahitamo bakora.

Jeanine Icyimpaye w’imyaka 25, wahawe impano y’iki gitabo, yavuze ko akigisoma yasanze hari byinshi atajyaga yitaho byari kuzatuma ahazaza he haba habi, kimubera inzira yo gutangira kugenzura imyanzuro yose afata.

Ati “Ukuntu nteye, hari igihe ntita ku bintu nkavuga nti iki kintu ndaza kuba ngikora, nzagikora ejo ariko hakarangira ntagikoze, ariko iki gitabo cyerekana ko ari wowe ugena itangiriro n’iherezo ryawe."

"Isomo nkuyemo ni uko ninkomeza gukora gutya ahazaza hazaba ari habi, ariko ninkomeza kugisoma nkagicengera hari ibyo nzagenda mpindura haba mu mico, mu bikorwa no mu mibanire n’inshuti zanjye.”

Icyimpaye wagihawemo impano yahise atangira kugisoma ngo ahindure imigirire
Umubare munini wari urubyiruko
Dr Antoine Rutayisire yavuze ko urubyiruko rukwiye kureka gukurikiza abantu badafite icyo barwigisha
Fred Mugisha wanditse iki gitabo avuga ko hahise hatuma umenya uko amahitamo wakoze yari ameze
Hari abantu b'ingeri zose bateze amatwi icyiza cyo guhitamo neza
Dr Antoine Rutayisire yakebuye urubyiruko rukoresha umwana mu bitagira shinge
Abantu bahise batangira kukigura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .