00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Le Convoi, igitabo gishya gihinyuza ibinyamakuru bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 6 January 2024 saa 04:18
Yasuwe :

Umwanditsi w’ibitabo ukomoka ku mubyeyi w’Umunyarwanda n’Umunyaburayi, Béata Umubyeyi Mairesse, agiye gusohora igitabo yise ‘Le Convoi’ kigaruka ku mateka ye y’uburyo umuryango ‘Terre des Hommes’ w’Abasuwisi warokoye ubuzima bwe mu gihe cya Jnoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tariki ya 18 Kamena 1994, ni bwo uyu muryango wavanye Umubyeyi mu Rwanda, nyina, hamwe n’abandi bana batari barengeje imyaka 12 y’amavuko, ubatwaye mu ikamyo, ubageza mu Burundi. Icyo gihe yari umwangavu.

Icyo uyu muryango w’Abasuwisi wari ugamije kwari ugutabara abana bashoboraga kwicwa cyangwa gukorerwa ubundi bugizi bwa nabi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari yaratangiye tariki ya 6 Mata 1994.

Ubwo we na bagenzi be bashyirwaga muri iyi kamyo y’ubutabazi (yayise ‘Le Convoi’), hari itsinda ry’abanyamakuru ba BBC bafataga amashusho yatambukaga ako kanya kuri televiziyo.

Nyuma y’imyaka 13 iki gikorwa kibaye, uyu mwanditsi yabashije kubona bamwe mu bari bagize itsinda ry’abanyamakuru ba BBC bari bahari, baraganira, kuva ubwo atangira gukora ubucukumbuzi kugira ngo abone amakuru yose y’ibyabaye kuri uwo munsi.

Umubyeyi yakoreye ubucukumbuzi mu Rwanda, mu Bwongereza, u Busuwisi, u Bufaransa, u Butaliyani na Afurika y’Epfo, ahakusanyiriza ubuhamya bw’abakiriho bazi ibyabaye tariki ya 18 Kamena; barimo abarokotse jenoside, abatabazi n’abanyamakuru.

Muri iki gitabo, Umubyeyi agaragaza ko byari ngombwa ko akusanya amakuru akubiyemo ubuhamya n’ibimenyetso kugira ngo agaragaze ukuri, cyane ko ibinyamakuru byo mu burengerazuba bw’Isi hari ubwo bisobanura amateka ya Afurika uko bibishaka, bikaba byayobya abashaka kuyamenya.

Umubyeyi agaragaza uburyo ibinyamakuru byashinje Abatutsi kugira uruhare mu mpfu z’Abahutu babaga mu nkambi, nyamara baraziraga indwara ya Cholera.

Abona ko byashakaga kugaragaza abakoze jenoside nk’abo yagizeho ingaruka, bakima uruvugiro abayirokotse kugira ngo batavuga ukuri.

Gukusanya amakuru yo kwifashisha muri iki gitabo byatwaye Umubyeyi imyaka 15.

Abisobanura agira ati “Byatwaye imyaka 15. Ni ubucukumbuzi nakoze ku rwibutso rwari rwarazimye kugira ngo mbone ishusho nizeraga ko izaza, no gushaka bagenzi banjye twari kumwe. Byantwaye imyaka 15 kugira ngo amaherezo niyemerere kwandika iyi nkuru.”

Umubyeyi agaragaza ko nubwo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi banyuze mu buribwe, amateka yabo akavugwa ukundi, babashije kubitsinda, bubaka ubuzima bwabo, barabohoka kugeza ubwo babasha kuvuga amateka banyuzemo.

Iki gitabo kizashyirwa mu masomero tariki ya 10 Mutarama 2024. Kizashyirwa kandi ku rubuga rwa Amazon.

Béata Umubyeyi Mairesse yanditse igitabo kivuga ku buryo yarokotse Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .