00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Safari yifashishije inshuti ye yo mu buto yakoze Jenoside mu kwandika igitabo cy’ubuhamya bwe (Video)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 7 January 2024 saa 08:52
Yasuwe :

Claire Safari yanditse Igitabo yise “Soleil se souvient” kigaruka ku mateka ye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yanakubiyemo amakuru yahawe n’inshuti ye yo mu bwana yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Claire Safari ni Umunyarwandakazi utuye i Québec muri Canada, aho yageze mu mu 1998 nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100. Yize ibijyanye n’Ubuvuzi bwo mu Mutwe.

Safari yashakanye na Eric Kagabo, babyarana abana batatu b’abahungu, bose baba muri Canada.

Mu kiganiro kirambuye na IGIHE, Claire Safari yagarutse ku Gitabo cye yise “Soleil se souvient’ kiri mu Rurimi rw’Igifaransa gikubiyemo ubuhamya bwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yaje kurokoka, n’ibibazo yibajije amaze kurokoka, ari nabyo byatumye akora ubushakashatsi agarukaho.

Iki gitabo gitangira Safari avuga ubuto bwe mu Karere ka Rwamagana avukamo, uko yahakuriye ari ahantu heza, afite inshuti z’urungano, akunda cyane kubona ubwiza bw’intoki n’imirambi y’imigendererano yahuzaga ingo z’abaturanyi.

Claire Safari anavuga ku nshuti ye Theobalt biganaga mu mashuri mato, bakaza no guhurira ku bigo byegeranye mu yisumbuye bagakomeza kunga ubumwe, aho bagiranaga inama, bakanigishanya amasomo yagoranye kuyumva.

Avuga ko baje gutandukana ubwo bari bagiye gutangira ibiruhuko bya Pasika mu 1994, aho umubyeyi wa Safari yamubwiye ngo ntazajye i Rwamagana kuko hari umutekano muke, amusaba kujya i Kigali kwa musaza we Christophe n’abandi bavukana.

Mu Gitabo cye "Soleil se souvient" kigaruka ku buhamya bwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Claire Safari yashimiye Ingabo za RPA zatumye we n'abo barokokanye bongera kubaho

Safari ati “Umunsi wo kujya i Kigali ni bwo bwa nyuma nari mbonye iyo nshuti yanjye Théo, ariko amakuru yangezeho nyuma yo kurokoka ni uko namenye ko yabaye umwicanyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo nahise numva namubona nkabimubaza.’’

“Kera kabaye nagiye kubona mbona umuntu aranyandikiye kuri Facebook ambaza niba koko ari njye Safari Claire, aranyibwira, kugira ngo mwemere afata ifoto [selfie] arayinyereka ako kanya. Ni bwo namusabye ko nazamubona imbonankubone akampa amakuru y’uko yaba yarishe muri Jenoside, arabinyemerera, igihe kiragera mfata indege koko njya kumureba mu Rwanda, inshuro nyinshi twahuriraga Kwa Lando.’’

Mu buhamya bwe, Safari avuga ko Théo yamubwiye byose kuva ku buryo yinjiye mu bwicanyi, uko yabayeho mu buhunzi muri RDC kugeza yumvise ko impunzi zishaka gutahuka zakirwa neza mu Rwanda.

Ati “Ni bwo yagarutse mu nkiko Gacaca ahamwa n’icyaha, afungwa imyaka irenga cumi n’ibili arangije icyaha agaruka mu buzima busanzwe, arangiza kwiga muri Kaminuza, akomeza ubuzima.”

Safari yashimangiye ko Théo yamubwiye ko ibyo ubuyobozi bw’u Rwanda bwakoze ari ibitangaza.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Safari yiciwe musaza we Christophe Safari, waguye i Kigali, na nyina wiciwe i Rwamagana n’abandi benshi bo mu muryango mugari.

Mu gitabo cye gifite amapaji 163, Safari yagiye agaruka ku buzima bwe mu muryango we, avuga uko bahungiye muri Saint Paul bayobowe na musaza we Christophe Safari afata nk’intwari ye.

Yashimiye cyane bamwe mu babafashije mu bihe bikomeye nk’umukozi wabo wo mu rugo witwaga Hakizimana Jean Pierre (uzwi ku izina rya Buyoyi) ubu akaba yarahinduye idini yitwa Hakizimana Mohamed.

Safari yashimiye cyane na Padiri Célestin Hakizimana ubu akaba Musenyeri wa Dioseze ya Gikongoro witangiye cyane abari barahungiye muri Saint Paul ku buryo bwihariye.

Mu kiganiro na IGIHE, Safari yavuze ko kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, we n’abo barokokanye bakongera kubaho babikesha Inkotanyi ndetse mu gitabo yabigarutseho cyane avuga ko bari bamenyereye guterwa hejuru n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana icyo gihe, babasabaga indangamuntu kugira ngo babatandukanye, abicwa n’abatagomba kwicwa, ariko Inkotanyi ngo zabasabye ko bazikurikira zikabavana aho bashoboraga kwicirwa igihe icyo ari cyo cyose kandi zitarobanuye.

Reba ikiganiro twagiranye na Claire Safari ku bikubiye mu Gitabo cye "Soleil se souvient"

Safari Claire yifashishije inshuti ye yo mu bwana yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yandika igitabo cy’ubuhamya bwe
Igitabo “Soleil se souvient’ cyanditse mu Rurimi rw’Igifaransa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .