00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihame by’Imana byongeye kwigaragaza ku munsi wa kabiri wa ‘Mutarama Turatarama’

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 21 January 2024 saa 07:44
Yasuwe :

Itorero Ibihame by’Imana, ryasusurukije abitabiriye igitaramo ‘Mutarama Turatarama’ ryongera kwerekana umwihariko w’umuco nyarwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama wari umunsi wa kabiri w’igitaramo cy’iri torero, aho basubiyemo umukino ‘Umutima w’Ingabo’ ugaragaza ubutwari bwaranze imitwe y’ingabo yarwanye urugamba rwo kwagura u Rwanda.

By’umwihariko iki gitaramo kitabiriwe n’abamugariye ku rugamba, baje kwihera ijisho uburyo iri torero rihamiriza gitore.

Iki gitaramo kandi cyitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo abahanzi nka Juno Kizigenz a na mugenzi we Shemi bari mu bagezweho muri iki gihe mu muziki nyarwanda.

Uko umukino ‘Umutima w’Ingabo’ ukinwa

Iki gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024 mu ihema rya Camp Kigali, cyahurije hamwe abakunzi b’injyana gakondo, umuco n’amateka ndetse n’abaryoherwa n’imbyino gakondo z’iri torero.

Iri torero ryinjiye ku rubyiniro ritegerejwe cyane, ryanzikiye ku mukino ‘Umutima w’Ingabo’ ugaruka ku bigwi by’abami baguye imbibi z’u Rwanda ndetse n’isano yabaga hagati y’indwanyi n’intore.

Uyu mukino waryoheye abitabiriye umunsi wa mbere w’iki gitaramo kizamara iminsi itatu. Wakinwe mu byiciro bitatu bitandukanye birimo igice cya mbere kigaruka ku musaza uzuka akaza kubarira abariho ibigwi by’imitwe y’ingabo yagiriye umumaro u Rwanda.

Uyu musaza ngo akizuka aganiriza abo asanze ku butwari bwaranze umutwe w’ingabo w’Abanyensanga washinzwe n’umwami wa mbere w’u Rwanda, Gihanga Ngomijana.

Iki gice cya mbere kandi, kigaruka ku bigwi by’umutwe w’ingabo w’Abatsindiyingoma washinzwe n’umwami Kigeli I Mukobanya, ukarwana urugamba rwa mbere rwo kwagura Gasabo yaje kuvamo u Rwanda.

Igice cya mbere cyasojwe n’ibigwi by’ingabo z’Ibisumizi zari iz’umwami Kigeli IV Rwabugili, akaba ari nazo zarwanyije ko ubucuruzi bw’abacakara bugera mu Rwanda ndetse zirwana n’urugamba rwa nyuma rwo kwagura igihugu.

Iri torero ryanyuzagamo rikaririmba indirimbo zirimo Impangaza, ibihangange, zarwaniye inka, narose nambuka, Inzozi, Benimana y’Urukerereza n’izindi

Igice cya kabiri, iri torero ryagaragaje uburyo Itorero ryabayeho mu gihe cy’amateka y’ubuhunzi ku Banyarwanda, rikaza kuvamo inyota nini yo kugaruka mu rwababyaye.

Hakinwe indi mikino ya Kinyarwanda irimo kunyabanwa ndetse n’urukiramende nkuko mbere y’umwanduko w’abazungu, byakorwaga mu Rwanda.

Igice cya gatatu ari nacyo cya nyuma cy’uyu mukino, cyakinwe hibandwa ku Butore, umwuka w’ubutwari wafashaga abantu bo ha mbere, kumenya inzira zigoroye zo kugendamo kandi bagakora ibibagirira umumaro n’igihugu muri rusange.

Uyu mwuka w’Ubutore washibutse ku Itorero, utera abanyarwanda bari mu buhungiro gushaka kugaruka mu gihugu, bituma batangiza urugamba rwo kurubohora rwarangiye batahukanye intsinzi.

Uyu mukino washyizweho akadomo n’abana batozwa n’iri torero, bibutsa ababyeyi kwigisha abana umuco nyarwanda, kugira ngo batazibagirwa umuco n’inkomoko yabo.

Abamugariye ku rugamba bari bafite akamwenyu ku maso ubwo iri torero ryahamirizaga
Abana bitabiriye iki gitaramo, batangariye imyiyereko y'iri torero
Abitabiriye iki gitaramo, bagaragaza ko banyurwa n'umuhamirizo w'iri torero
Bahamirizaga bakanyura aho abantu bicaye, bakababyinira
Bamwe mu bamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, banyuzwe n'imihamirizo y'Ibihame by'Imana
Bavugije ingoma mu mpande eshatu zitandukanye z'iri hema
Bongeye gukina umukino 'Umutima w'Ingabo'
Ibihame by'Imana byabyinnye imihamirizo isaga 10

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .