Hamwe mu hantu ndangamurage u Rwanda rufite harimo i Rutunga muri Gasabo aho u Rwanda rwatangiriye. Aha hari igiti cy’Icubya bivuga ko cyatewe ku ngoma ya Cyirima II Rujugira akimara gutsinda bine byari byiyemeje guhanagura u Rwanda n’ahantu hari hateye ibiti bibiri bitaga Amarembo y’Imana y’Umuganura.
Kimwe muri ibyo biti bigize Amarembo y’Imana y’Umuganura, n’ibindi biranga amateka byagiye byangizwa, habaka n’impungenge y’uko n’ibindi bintu ndangamurage bihari bizangirika igihe bitabungabunzwe uko bikwiye nk’uko abaturage batuye muri aka gace babivuga.
Ibi kandi byongeye gushimangirwa ku wa Mbere, tariki 02 Kanama 2022, ubwo abagigize Inteko y’Umuco, inararibonye ku mateka bo mu Nteko Izirikana, hamwe na Nyampinga w’u Rwanda Nshuti Divine Muheto, Ibisonga bye na Nyampinga w’Umuco, Ruzindana Kelia basuraga Agace ka Rutunga.
Ni imwe muri gahunda zigize Icyumweru zatangijwe n’Inteko y’Umuco yo gusura ahantu ndangamurage hafite aho hahuriye n’umuganura abantu bakaganira ku mateka yaho.
Rutabagina Faustin w’imyaka 73 yavuze ko muri aka gace hakwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo harindwe amateka y’igihugu ahabarizwa.
Ati “Ubuyobozi bwatangiye gushyiramo imbaraga bimwe mu biranga amateka byatangiye no kubakirwa. Bari banatwijeje ko bagiye kuhubaka ikigo cy’umuco ariko imirimo yo kubaka ntiratangira, byaba byiza yihutishijwe.”
Umushakashatsi mu Nteko y’Umuco, Ntagwabira André, yavuze ko hakomeje gushyirwa imbaraga mu gufasha abantu cyane abakiri bato kumenya Umuganura n’amateka yaranze u Rwanda muri rusange.
Ati “Tugerageza kwegeranya amateka twifashishije ibitabo, n’abantu bakuru bayafiteho ubumenyi. Ubu hari igitabo cyenda gusohoka gikubiyemo ahantu ndangamurange hagera ku 110, hari n’ahandi duteganya kongeramo niturangiza kwegerenya ubushakashatsi ku buryo hashobora kurenga 540.”
Yakomeje avuga ko hari intambwe iri guterwa ngo ahantu ndangamurage habungaburwe ku buryo hamwe byatangiye gukorwa.
Nyampinga w’Umuco, Ruzindana Kelia, yavuze ko abona urubyiruko rutazi amateka ku rugero rukwiye, anasaba rwayiga kugira ngo ruzayageze no ku bazarukomokaho.
Mu handi hasuwe harimo Umusozi wa Huro uherereye mu Kagari ka Huro, Umurenge wa Muhondo, Akarere ka Gakenke. Ni mu cyahoze ari Bumbogo. Aha ni ho hahingwaga imbuto nkuru zakoreshwaga mu mu muganura, hari hatuye abiru bashinzwe imihango yawo, ndetse hari n’ivubiro ribafasha kumenya niba imvura izagwira igihe, bitaba ibyo bakitabaza abavubyi kugira ngo imbuto z’umuganura zibibwe kare.
Ibirori byo kwizihiza Umuganura ku rwego rw’Igihugu bizabera mu Karere ka Rulindo ku wa 5 Kanama 2022. Insanganyamatsiko yawo igira iti “Umuganura, isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!