00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo n’imbyino gakondo u Bubiligi buherutse gusubiza u Rwanda zigiye gushyirwa hanze

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 26 October 2022 saa 12:30
Yasuwe :

Nyuma y’umwaka umwe u Rwanda rwakiriye imbyino n’indirimbo bisaga 4000 zakusanijwe n’Ababiligi mu rwego rw’ubushakashatsi guhera mu gihe cy’ubukoloni, byari bimaze imyaka myinshi mu nzu ndangamurage izwi nka Musée Royal de l’Afrique Central-Tervuren iri i Bruxelles, kuri ubu zirimo ziratunganywa ngo mu gihe cya vuba zimurikirwe Abaturarwanda.

Kuri uyu wa 27 Ukwakira 2022 u Rwanda ruzifatanya n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ˝Umurage uri mu majwi n’amashusho″ (World Day for Audiovisual Heritage).

Uyu munsi uzizihizwa mu nsanganyamatsiko igira iti“Umurage uri mu majwi n’amashusho, umuyoboro w’umuco n’amateka by’Abanyarwanda.”

Ni muri urwo rwego ku Ngoro y’Umurage yitiriwe Kandt kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira hazabera amahugurwa ku kubungabunga uwo murage, azahabwa abakozi bashinzwe imicungire y’inyandiko mu bigo bitandukanye bya Leta. Bazanagira umwanya wo gusura umurage uri mu majwi n’amashusho uri muri iyo Ngoro Ndangamurage.

Biteganyijwe ko nyuma yo gutunganya indirimbo n’imbyino u Bubiligi buherutse gusubiza u Rwanda zizashyirwa ahagaragara buri wese akaba yabasha kuzumva. Gusa Abanyarwanda bazasongongezwa kuri izi ndirimbo n’imbyino mu Kiganiro Umurage cya Televiziyo y’u Rwanda kizatambuka ku wa Gatandatu tariki ya 29 Ukwakira 2022 kuva saa moya z’umugoroba kugeza saa mbili.

Muri iki kiganiro hazasobanurwa byinshi bijyanye n’uyu murage w’izi ndirimbo n’imbyino.

Uyu murage wagaruwe mu Rwanda nyuma yo gushyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo byoroha kubihanahana kandi bifite n’amazina nk’uko ba nyirabyo bari barabyise mu gihe byafatwaga, aho byafatiwe n’imihango byafatiwemo.

Kimwe n’inyandiko zo mu buryo bufatika cyangwa bw’ikoranabuhanga, umurage uri mu majwi n’amashusho ubumbatiye amakuru y’ingirakamaro agomba kubikwa neza, akabungwabungwa, kugira ngo azakoreshwe mu gihe cyose azakenerwa.

Mu 2021 nibwo Inteko y’Umuco yatangaje ko nyuma yo kwakira uwo murage gakondo w’Abanyarwanda, bizashyirwa aho buri wese yabasha kubibona nko ku mbuga nkoranyambaga, mu Ishyinguranyandiko y’Igihugu no mu Nzu Ndangamurage i Huye.

Mu 2020 nabwo u Bubiligi bwahaye u Rwanda impapuro zisaga ibihumbi 10 zikubiyemo amakuru arebana n’ubushakashatsi bwakoze guhera mu 1923 ku hantu haba hari amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Ibi bikorwa by’u Rwanda n’u Bubiligi biri mu mushinga wiswe ‘SHARE’ w’imyaka itanu, urimo guhererekanya ibimenyetso by’umurage n’amateka by’u Rwanda bibitse mu Bubiligi, kubika mu buryo bw’ikoranabuhanga ibimenyetso ndangamurage, kuvugurura Inzu Ndangamurage ya Huye, ubushakashatsi n’ibindi.

Hagiye kumurikwa umurage w’imbyino gakondo z’u Rwanda zagaruwe n’Ababiligi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .