00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagabo babibeshyaho bakabita amakamyo: Ingorane z’abagore bafite umubyibuho ukabije

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 22 October 2022 saa 06:06
Yasuwe :

Abakobwa n’abagore bahuriye mu cyiciro cya kane cya ‘Mission Slim n’ Fit’ ntibumvikana ku ngingo y’ubwiza ku bantu babyibushye byumwihariko igitsina gore.

Bamwe bavuga ko abantu babyibushye badateretwa cyangwa ngo bakundwe uko bikwiye, mu gihe abandi bavuga ko ari cyo babakundira cyane ko bazwiho kugira umutima mwiza.

Mbabazi Edith avuga ko abantu babyibushye badakundwa nk’uko bikwiye kuko akenshi usanga n’amazina bitwa abigaragaza.

Yagize ati “Niba nteretwa n’abagabo batanu ndamutse ngabanutseho baba nk’icumi kuko turi beza pe ariko umubyibuho ukabije ni ikibazo.”

Yakomeje atanga urugero ko hari igihe agendana n’umukunzi we mu nzira akumva abantu batangaye bibaza niba “iyo kamyo abasha kuyitwara.”

Kanzayire Eugenie uzwi nka Shangazi we avuga ko abantu babyibushye usanga igikorwa cy’abubatse kigenda nabi.

Yagize ati “Bivugwa ko abantu babyibushye bagorana mu gikorwa cy’abubatse rimwe na rimwe wanatandukana n’umukunzi wawe ukishyiramo ko ari cyo gitumye mutandukana kandi nyamara ari ikindi.”

Nubwo bimwe bityo hari abavuga ko kuba babyibushye ari cyo ahubwo gituma bakundwa kubera kugwa neza n’umutima mwiza bazwiho nk’uko Tuyishime Nadine yabigarutseho.
Yagize ati “Twe turakundwa mu mpande zose ahanini kubera kugwa neza n’umutima mwiza tugira.”

Yankurije Agnes ati “Abagabo bakunda abagore bazabona aho bafata kandi erega nyirikamyo ni we umenya uko ayitwara ndetse n’ibyiza byayo.”

Aba bagore n’abakobwa bakomeza bibaza n’impamvu badatekerezwaho mu marushanwa y’ubwiza cyane ko ibyo bavuga ko bagenderaho ari byo ubwiza, ubwenge n’umuco na bo babyujuje.

Wakurikira ibikorwa bya Slim&Fit binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo (Youtube, Instagram, twitter na Facebook ukoresheje Slimnfitrwanda) ndetse n’ikiganiro gitambuka kuri Televiziyo y’Igihugu buri wa Gatandatu saa cyenda n’igice.

Slim & Fit Rwanda ku bufatanye na ‘Care4 Them Wellness Organization’, ifasha abagore n’abakobwa kwirinda indwara zitandura binyuze mu kugabanya umubyibuho ukabije bakora siporo no gufata indyo yuzuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .