00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr. Diane Karusisi yahanuye abanyeshuri ba Maranyundo ahereye ku rugendo rwamugejeje aho ari

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 28 March 2024 saa 04:02
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Karusisi Diane, yahaye impanuro abanyeshuri bo muri Maranyundo Girls School, abasaba kurangwa n’indangagaciro zikwiye kuko zizabafasha kugera ku nzozi zabo.

Ku wa Gatatu tariki ya 27 Werurwe 2024, nibwo Dr. Karusisi yasuye iri shuri riherereye mu Karere ka Bugesera, yerekwa imikorere itandukanye yaryo ndetse abona umwanya wo kuganira n’abakobwa baryigamo, abasangiza urugendo yanyuzemo n’ibyamufashije kugera ku nzozi ze.

Dr. Karusisi yababwiye ko yakuze akunda siyansi, yifuza kuzakura akaba umuganga ariko kaminuza yagiye kwigamo hanze y’u Rwanda, ntibyari byemewe kwigamo aya masomo uri umunyamahanga.

Ibyo nibyo byatumye yiga ubukungu, arangije amasomo ye yabaye umwarimu muri kaminuza yo muri icyo gihugu, gusa yahoraga yifuza gutaha agatanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda.

Yaje gutaha mu Rwanda akora mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), nyuma aza gukomereza mu Biro bya Perezida, ahava ajya kuyobora Banki ya Kigali.

Dr Karusisi yavuze ko kwiga ukagira ubumenyi ari byiza ariko icya mbere ari ukugira indangagaciro zizagufasha gukomeza gutera imbere, kuko aricyo na we cyamufashije.

Ati “Ni byiza ko umuntu yiga neza ariko icyangombwa ni ukugira indagagaciro, gukora neza, kutabeshya, kudashaka guca mu nzira za bugufi, ikinyabupfura n’ibindi. Ubumenyi nta gushidikanya ko mubufite ariko indagagaciro ni zo za mbere.”

Umuyobozi wa Maranyundo Girls School, Sr. Musanganwa Laetitia, yashimye Dr. Karusisi Diane kuba yaganirije aba banyeshuri ndetse abasaba gukurikiza impanuro yabahaye.

Ku ruhande rw’abanyeshuri bakurikiranye iki kiganiro, bavuze ko bungukiyemo byinshi birimo kurangwa n’indagagaciro ndetse no kwiga bashyizeho umwete.

Karrie Nora yavuze ko muri iki kiganiro yakuyemo ko mu byo akora byose agomba kujya arangwa n’indangagaciro.

Ati “Ibi biganiro byanyeretse ko ngomba gufata indangagaciro zizanyobora mu rugendo rwanjye, ebyiri z’ingenzi nakuyemo ni ukugira ikinyabupfura ndetse ntabwo ngomba guca inzira zihuse, ahubwo ngomba kugira intego zanjye nubwo zaba zifata igihe kinini.”

Ibi abihuje na Kagoyire Norine wagize ati “Muri iki kiganiro nungutse ko kugira ngo ugere ku ntego yawe ugomba kugira ikinyabupfura. Yatubwiye kandi ko niba ushaka kuzagera ku ntego uzihoza ku mutima kandi ukazikorera udaciye inzira y’ubusamo. Icya mbere ni ukugira indangagaciro, ku bashaka gukorana n’abandi kugira ngo ugere kure.”

Muri iki gikorwa kandi Banki ya Kigali yahembye abanyeshuri barindwi bahize abandi mu gutsinda neza, mu rwego rwo kubashimira no kubatera ingabo mu bitugu.

Abanyeshuri bo muri Maranyundo beretse Dr Karusisi ibyo bakora
Aba banyeshuri bashimishijwe n'impanuro bahawe na Dr Diane Karusisi
Abana biga muri Maranyundo Girls School bashishikarijwe kujya bizigamira bakiri bato
Itorero Amaliza ryasusurukije abitabiriye iki gikorwa
Dr Karusisi yavuze ko kwiga ukagira ubumenyi ari byiza ariko icya mbere ari ukugira indangagaciro
Dr Diane Karusisi yabwiye aba banyeshuri ko bakwiye kurangwa n'ikinyabupfura
Umuyobozi wa Maranyundo Girls School, Sr Musanganwa Laetitia, yashimye Dr Diane Karusisi kuba yaganirije aba banyeshuri ndetse abasaba gukurikiza impanuro yabahaye
Abanyeshuri batsinze neza bashimiwe na BK
Dr Diane Karusisi yasuye Maranyundo Girls School, aganira n’abanyeshuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .